Museveni ngo umuntu yarya 2.6Kg za kawunga mu minsi 10…Yabyerekanye apima n'umunzani | | UMUSEKE
  • 05/08/2020 10:13 59

Museveni ngo umuntu yarya 2.6Kg za kawunga mu minsi 10…Yabyerekanye apima n’umunzani

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yavuze ko umuntu ashobora kurya 2,6Kg za Kawunga mu gihe cy’iminsi 10 kandi akaba ariye intungamubiri zuzuye. Yabyerekanye avuga ko ubu bufasha bwahabwa abantu muri ibi bihe, yanapimye akoresheje umunzani.

Yagendaga akataho agace ngo arebe ako umuntu umwe ashobora kurya

Yanyujije amashusho kuri Twitter ye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, avuga ko uyu munsi yasabye abakozi bo mu gikoni kumwarikirira ikilo 1 cya Kawunga mu ifu iri guhabwa Abanya-Uganda bagizweho ingaruka n’ingamba zo guhangana na COVID-19.

Ati “Intego yanjye yari ukumva ukuntu umuntu yarya aya mafunguro muri iki gihe.”

Perezida Museveni wari uri ku meza ateretseho isiniya iriho ubugari bwa Kawunga, ifu ya kawunga iri mu ishashi ndetse n’umunzani w’isahani, yagendaga apima aya mafunguro agenda akatamo ibicebice.

Yanapimye ubugari bwa kawunga buhiye, kugira ngo agere ku mwanzuro ugaragaza amagarama umuntu umwe ashobora kurya ku munsi.

Ati “Umwanzuro ushingiye ku bumenyi, twabonye ko kurya garama 250 z’iri funguro muri ibi bihe, bivuze ko bishoboka ko umuntu yatungwa n’ibilo 2,6 by’iyi nkunga.”

Ngo buriya bugari bwavuye mu kilo kimwe cya Kawunga
N’ubugari yabupimye ku munzani
Ikilo cya Kawunga kivamo ubugari bunini
Yakatagaho agace ngo yerekane ako umuntu mwe yarya

UMUSEKE.RW

14 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyo kawunga se yagerageje kuyirya yonyine maze asubira muri Office akomeza akora akazi?

    • Uyu musaza aranshimisha kabisa.Agira udushya twinshi.Muribuka ejobundi akora “pompages”.
      Ikindi mukundira nuko ajya akoresha bible.Yigeze kwandika igitabo kitwa “Sowing the mustard seed”,agereranya ubutegetsi bwe n’akabuto ka sinapi kavugwa muli bible.Gusa ntabwo politike yatuma aba umukristu nyakuri.Kubera ko muli politike haberamo ibibi byinshi:Kubeshya,amacenga,amatiku,amanyanga, amacakubiri,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,Gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…Muzi ukuntu perezida Nkurunziza avuga ngo ni “umurokore”.Nyamara ishyaka rye CND FDD rifite insoresore zitwa Imbonerakure zamaze abantu zibica,Leta ikazihemba.

  • Nonese ko abagande badafite ubushobozi bwo kwikiza ikigoryi nk’iki, ntakundi nyine bakomeze bihangane, wenda bazabona Imana ikibakijije. Ikibazo ni uko n’uzamusimbura azaza afite ibyondo mu mutwe nk’uyu, bityo abagande bagakomeza kuba mu gahinda kadashira iteka ryose.

    • @ RUTURA,uravuga ngo Museveni ni ikigoryi?Gutukana nibwo bugoryi bubi.Nta soni ufite gutuka umuntu ufite imyaka 75???President w’igihugu??Uribuka ko ariwe watumye twibohoza?Iyo ataduha imbunda,sick bays,hospitals bavuriramo za Kajoliti,etc…ntabwo twari gutaha.Uribuka amashyi twamuhaye kuli Amahoro Stadium igihe yavugaga ko isi yose yadutereranye akadufasha wenyine??
      None umugize ikigoryi???Nta bwenge ugira.Buriya wasanga uri umuntu ufite “umugati utubutse Leta yaguhaye”.Koko ngo ibitwi byuzuye amata ntibyumva!!!Cyangwa ntibyibuka.

      • @karangwa .urakoze kunsubiriza uwo muswa utukana.ntasoni arihandagaza agatuka umuntu wumugabo ngo nikigoryi.ahubwo woe Rutura urebye neza wasanga ari wowe umuntu yakwita gutyo.

    • Iyo we kimwe nabo yigishije bamenya ko ingoma atari ubukonde ntabwo twari kuba tugeze aha.

    • Ni nde wakubeshye ko abagande babayeho mu gahinda!!

    • Rutura rwose aho ushize isoni.
      Bibi gutuka umukambwe ejo wazabyicuza.
      Mufate nk’umusaza mwaba muturanye mu mudugudu ukora ibintu bisa nibya M7. Wamwise ikigoryi mu bantu byafatwa bite?

  • Rutura niyo wakwanga m7 ntabwo wamwita
    Ikigoryi. Ahubwo weho ifite mumutwe
    Hatameze neza.uratinyuka ugatuka m7
    Wa mpimbiwe.

    • Nonese arigupim’ubugari, hari aho biriya bintu byabaye uretse muri kiriya gihugu cyagushij’ishyano? precision se arimo gukoresha y’amagarama ayikurahe? azi amagarama y’ubugari buhiye ava mu kiro cy’ifu? ninde wamubwiyeko abantu bose bateka kimwe kuburyoki bakuramo ubugari bungana mu kiro cy’ifu? That is nonsense. Biriya byose ni ukkwirengera kugirango yerekaneko inkunga aha abaturage ihagije kandi n’abo yagezeho batageze kuri 1/3 cy’abayikeneye. Kenya irigutanga amadorai 48 kuri buri muturage, none undi arimo kubara amagarama y’ubugari. Biriya ni ibintu n’umuyobozi w’umudugudu atakor’iwacu. Ikindi, kuba yaradufashije gufat’igihugu, twarabimushimiye, ariko ntibidushyira muri position yo gushyigikir’ubumara bwe. Quelle bassesse d’une personne digne de chef de l’Etat!!!

      • @ rutura, ntimukabe abafana ngo mukabye. Kandi nta mpamvu yo kwifata ugatuka umusaza w’imyaka 75. Nta burere nta n’ubupfura bikuranga. Ukwiye kwiga gutanga ibitekerezo byawe udatukana.
        Biriya biro 2 M7 avuga ko byatunga umuntu iminsi icumi nubwo bwose banyo bidahagije biraruta kure inusu y’ibishyimbo n’inusu y’akawunga mu Rwanda bahaga umuntu ufite umuryango unagizwe n’abana! Mbere yo kujya gutokora ijisho ry’abaturanye tujye tubanza turebe imigogo iri mu ryacu! Kwirarira ntaho bizatugeze

        • Ndemeranywa nawe Pilar 100% abantu batekereza giswa niko bakora gutukana niki Uganda itabahaye kuburyo muyituka buri munsi? Ngo uwiturwa ineza ngo ngwiki?

          • None se niba atari ubwenge bwamushiranye arigupima akawunga nkabana bakina n’utwondo hari ahandi kun isi wabonye ubugoryi nkaburya yakoze? rnc n’interahamwe acumbikiye nka mateke ntabwenge zimurusha ngo zimugire inama? ibyo rutura avuga ni ukuri kuzuye

  • Ibyo M7 yerekanye nibyo rwose kw’ifunga umukanda muri lockdown ni ngenzi kuko ntiwadya ngo ugwe ivutu kandi utinjiza gusa hari abagabo benshi bigize ibisambo bariye cg barya cyane ukagira ngo bicariye umwobo ntibasagurire ejo hazaza (abamotar, slayqueens), gusa azigishe n’abayobozi gucunga neza amafaranga ya leta bareke kuyanyereza no kuyasesagura bayashora mu bintu bidafitiye abaturage rusange akamaro ariko muri afurika usanga za leta nta financial reserve zihagije zigira zabikiye ibihe by’amage nugutegereza amahanga gusa ubutaha bazabyigeho bashyigire icyo kigega muri Africa Union, EAC , UN.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *