Museveni yatelefonnye Kagame na Kenyatta. EAC inengwa kudahuza mu kurwanya Covid-19 - UMUSEKE
  • 01/06/2020 4:22 46

Museveni yatelefonnye Kagame na Kenyatta. EAC inengwa kudahuza mu kurwanya Covid-19

Ku mbuga Nkoranyambaga, Mzee Yoweri Musevini, Perezida wa Uganda yatangaje ko yagiranye ikiganiro kirambuye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, ndetse nyuma ahamagara Perezida wa Tanzania.

Ifoto yatangajwe na Perezida Museveni kuri Twitter na Facebook ahamagara kuri telefoni

Inkuru yari ikenewe mu matwi y’abatuye Akarere ka Africa y’Iburasirazuba, EAC uyu muryango wanenzwe kudahuza nk’ibihugu biwugize ngo barwanyirize hamwe umwanzi utaboneshwa amaso witwa Coronavirus.

Perezida Yoweri Museveni wabashije guhamagara bagenzi be, yavuze ko baganiriye cyane ku ngingo zitanduka ariko bemeranya gukorana mu bijyanye no gufasha abashoferi b’amakamyo bakomeje kugararaho cyane ubwandu bwa Coronavirus.

Yagize ati “Twaganiriye ku ngungo zinyuranye. Perezida Kenyatta na Perezida Kagame bemeye ko tugira umugambi umwe mu bijyanye n’abashoferi batwara amakamyo.”

Perezida Paul Kagame uyoboye umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yavuze ko yemera intege nke ku bivugwa by’uko Abakuru b’Ibihugu bananiwe kuganira ngo bafate ingamba zimwe mu kurwanya Coronavirus, mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku wa mbere tariki 27 Mata 2020, yavuze ko bari gukorana inama kuri Video hifashishijwe ikoranabuhanga ariko bamwe mu ba Perezida ntibyabakundira kuba hamwe n’abandi bituma inama isubikwa.

Gusa, Perezida Paul Kagame avuga ko hari ibyakozwe kuko ngo ba Minisitiri b’Ubuzima muri EAC bo babashije kuganira ku cyorezo banagira ibyo bemeranyaho.

Kagame yagize ati “Ibikora byo kumipaka birazamura imibare y’abanduye vuba, ikibazo turagishakira umuti, ariko nta buryo bwiza bwo kugishakira umuti buruta gufatanya nk’Akarere (EAC) bakumvikana uko bakemura ikibazo.”

Muri iki cyumweru no mu mpera z’igishize, umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wagiye wiyongera cyane, Minisiteri y’Ubuzima ikavuga ko byatewe n’uko abatwara amakamyo n’ababafasha banduye ari benshi.

Ibihugu bya EAC ntabwo byafatiye rimwe ingamba zo guhangana n’ubwandu bwa Coronavirus. Mu Burundi n’ubu igihugu kigeze kure imyiteguro y’amatora abantu baridegembya, Tanzania yafashe itinze ingamba zo gufunga imirimo imwe n’imwe.

Coronavirus muri EAC, Tanzania ifite abanduye 480 barimo 196 bashya, 16 bishwe na Covid-19 mu gihe abavuwe barakira ari 167. Kenya imaze kugira abanduye 384 abahitanywe na Covid-19 bagera kuri 14, abavuwe barakira ni 129.

Rwanda ni igihugu cya gatatu gifite benshi banduye muri EAC, bagera ku 212 abavuwe barakira ni 95 nta muntu uricwa na Covid-19 ku butaka bw’u Rwanda. Uganda imaze kugira abanduye Coronavirus 79 abantu 52 baravuwe barakira.

U Burundi bufite abanduye Coronavirus 11, umuntu umwe yishwe na Covid-19, abakize ni 4. Gusa imibare itangwa na Leta y’u Burundi ntivugwaho rumwe na bamwe mu batavuga rumwe na yo.

Twandika iyi nkuru nta Perezida n’umwe mu bavuganye n’uwa Uganda wari bwandike ikijyanye na biriya biganiro.

UMUSEKE.RW             

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abaperezida bananiwe guhura, none no kuri video conference bamwe barabyanze? Mbeg’umuryango uzadutez’imbere! Ibindi bihugu bya Afrika byagiye biha abaturage babyo amafaranga yo kubafasha. Icya hafi ni Kenya irimo guha abaturage bayo amafaranga yo kubatunga, kandi yafash’ingamba zo guhuhira mu ngata abacuruzi kugirango ubukungu buzazanzamuke nta nkomyi. Twe mu Rwanda Leta yafash’amadeni n’imfashanyo ngo byo guhangana n’iki cyorezo, ariko nta n’urupfuye rwagiye muri gahunda zirebana n’iki cyorezo. Ibiryo birimo biratangwa na société civile, naho kuvura abarwayi ni OMS n’abandi bazungu barimo kubikora. Mu bugande ho Leta yatanz’inkunga mu kigega cyayo, ariko kuberako igihugu nta genamigambi kigira, iyo nkunga yabonywe n’abantu batageze kuri miriyoni nabwo ibageraho ari nka 1/4 kuko yagiye inyerezwa mu nzira hose yagiye ica. Mu Burundi ho bibereye mu birori, wagirango batuye ku wundi mugabane utaziko corona yaje ku isi. Nonese murumva aba bantu baganirira hamwe bakumvikan’iki? Gusa uko mbibona, EAC izaba umuryango muzima ari uko abaperezida bose bawugize ari ntan’umwe ukiri ku butegetsi. Gusa ntitwakwirengagiza ko Tanzaniya na Kenya bipfa kugendera kuri politike ya Leta, nta matiku hagati y’abantu abayo. Niba ufitany’ikibazo na perezida, ni ukuvugako ugifitanye na Leta koko. Naho ibindi bihugu, ibibazo biri hagati y’abaperezida, ni ibibazo hagati yabo bidafite aho bihuriye n’ibihugu byabo. Ngiyo EAC yacu izatugeza ku majyambere.

    • Ariko nkubu ibyo bihugu wigereranya nabyo urabizi cg ntabyo Uzi imitungo kamere bafite nibihugu bikora kunyanja nibindi byinshi cyane batunze warangiza ngo u Rwanda ntacyo ruha abaturage rubahe iki rudafite iyi ntabwo ari patriotism.

      • Nana urimo urasubiza umuntu utagira ubwenge kubera gukunda ubutegetsi ubwo azi ngo yemeje mu gusesengura.

    • Cyakora burya kwigira bamenya si ikintu kweli. Ngo “… mu Rwanda Leta yafash’amadeni n’imfashanyo byo guhangana n’iki cyorezo, ariko nta n’urupfuye rwagiye muri gahunda zirebana n’iki cyorezo”???? Uretse umushiha n’urwango byabaritse mu mutwe, iyo bagiye gukoresha amafaranga ni wowe usinya? Waduha kopi ya expenses kuri Covid related activities na budget line bakoresha?
      Wemeza ko Uganda nta genamigambi igira ubu ni wowe ubayoborera igihugu? Ko uhindukira uti leta yabo yakoze mu kigega cyayo itanga inkunga ku baturage none yayivanye he nta gahunda igira? Harya mu Rwanda ushishikajwe no guharabika nta nkunga y’ibiribwa nubu iri guhabwa abaturage?
      Va mu matiku n’imijinya y’ubujiji utange inama zubaka.

  • Hanyumase yahamagaye na perezida Nkurunziza?

  • Mu yandi magambo, Prezida Museveni yakoze ibiri mu nshingano z’uwagombye kuba ayoboye umuryango!! We byamunanije iki?

    • Wenda yarabahamagaye banga kumwitaba cyangwa ntabwo bari muri offices zabo.

  • Abategetsi baba mu macakubiri atarangira, bashobora bate gufasha abaturage bayoboye kumvikana no kworoherana? Ntawutanga icyo adafite.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *