Museveni yerekeje Tanzania gukurikirana amasezerano ajyanye no gucuruza petrol | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 12:42 31

Museveni yerekeje Tanzania gukurikirana amasezerano ajyanye no gucuruza petrol

Nyuma y’isubikwa ry’inama y’Abakuru b’Ibihugu yari itegerejwe i Gomo muri RD.Congo, Perezida Museveni yahise agirira uruzinduko muri Tanzania.

Perezida Museveni yakirwa ku kibuga k’indege cya Chato mu Ntara ya Geita

Igihugu cya Tanzania nticyari cyatumiwe mu nama yari teganyijwe i Goma kuri iki Cyumweru ikaza gusubikwa.

Perezida Museveni wari mu batumiwe muri iriya nama, yagaragaye muri Tanzania, mu ruzinduko yagiyemo gukurikira isinywa ry’amasezerano ajyanye n’ibitembo bya petrol bizava Uganda bigaca muri Tanzania, ba Minisitiri b’Ibikorwa bijyanye n’Ingufu ku ruhande rw’ibi bihugu ni bo basinye.

Indege itwaye Perezida Museveni yaguye ku kibuga k’indege cya  Chato mu Ntara ya Geita kuri iki Cyumweru tariki 13 Nzeri, 2020 yakirwa na mugenzi we Dr. Pombe Magufuli.

Perezida Museveni asuhuza abayobozi batandukanye baje kumwakira

Biriya bitembo bitwara petrol bizayivana ahitwa Hoima muri Uganda, biyigeze ahitwa Tanga muri Tanzania.

Kuri Twitter, Perezida Museveni yanditse ko yaganiriye na Mugenzi we Perezida Pombe Magufuli ibintu bitandukanye biri mu nyungu z’ibihugu byombi.

Ati “Ik’ingenzi cyane twaganiriye ibirebana n’umushinga w’ibitembo bya petrol muri aka Karere (East Africa Crude Oil Pipeline, EACOP).”

Perezida Museveni avuga ko iriya nama ari indi ikurikirana amasezerano Uganda yasinye nk’igihugu kirebwa na yo, kikaba giheruka kumvikana na Sosiyete icukura ikanacuruza petrol ku Isi, yitwa Total.
Yavuze ko Uganda yahawe umukoro wo kwihutisha gukemura ibitaranoga hagati yayo na Tanzania mu rwego rw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, harimo no kugirana amasezerano na Tanzania na yo nk’igihugu kirebwa n’amasezerano kugira ngo umushinga wo kubaka biriya bitembo bya petrol no kuyicuruza bihite bikomeza.
Ati “Ndashimira Magufuli n’abaturage ba Tanzania batwakiriye neza, jyewe ubwange n’intumwa twari kumwe.”
Museveni avuga ko yaganiriye na Magufuli ibijyanye n’ibitembo bya petrol bizava mu gihugu ke bigaca Tanzania
Museveni yakiriwe na Dr Pombe Magufuli Perezida wa Tanzania
Uretse indege ya Perezida Museveni yari anaherekejwe na kajugujugu

UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uko bigaragara, mu bibazo by’aka karere ubu hagiye gukora axe Kampala-Dar Es Salam- Nairobi, abandi bagize EAC ari indorerezi.

  • Dusesengure: Hari hateganyijwe inama y’abakuru b’ibihugu i Goma kuri iki cyumweru tariki 13/09/2020, ndetse n’inama z’abatekinisiye n’iz’abaministri zo kuyitegura zarakozwe. Inama y’abakuru b’ibihugu, na Museveni yagombaga kuyijyamo, ariko yasubitswe ku munota wa nyuma. Ntibishoboka ko Museveni yaba yari yateganyije kujya muri iyo nama, ngo ateganye n’uruzinduko rw’akazi muri Tanzaniya icyarimwe. Bisobanura ko ruriya ruzinduko rwa kabiri rwapanzwe ku munota wa nyuma narwo, ari nko gutanga abagabo ko isubikwa ry’inama y’i Goma ritamuturutseho. Ikindi nuko igisobanuro cyatanzwe ku isubikwa ry’inama, cy’uko abakuru b’ibihugu bamwe bahugiye mu gutegura inama inama y’Inteko rusange ya LONI izaba kuwa kabiri, ibyo bintu biragaragara ko bitaturutse kuri Museveni, kuko n’ubundi atagumye muri Uganda. Ntibyaturutse kandi kuri Prezida Evariste w’Uburundi, wavuze mbere y’igihe ko iriya nama itabashishikaje, kandi ntibibuze Kongo gukomeza imyiteguro no gukoresha inama z’ibanze. Uwo iyo mpamvu yaturutseho ntashobora no kuba Tshisekedi wari watumije inama, n’imyiteguro yose yararangiye. Uwo isubikwa ry’inama ryaturutseho aragaragara. NTIHAGIRE UNYUMVA NABI, NI PREZIDA LOURENZO WA ANGOLA MWO KWAGIRA IMANA MWE! HEHEHEHEHEE!!!!
    Ariko n’impamvu yatanzwe y’uruzinduko rwa Museveni muri Uganda biragaragara ko ari urwitwazo nyine kuko itari yarateganyijwe mbere kuri iki cyumweru. We na Magufuri hari ibindi baganiriye bibahangayikishije kurusha isinywa ry’ariya masezerano, ryashoboraga no gukorwa ikindi gihe. Something is wrong somewhere!!

  • Muradusetsa. Nonese urugendo rw’umukuru w’igihugu rutegurwa mu masaha 24h? Hari abari kubihuza n’ubutumire bwa Kongo bakongeraho ko ari jenerali NEVA watumye iyo nama itaba.

  • Kuva Prezida w’Uburundi avuze ko atazajya muri iriya nama, ubanza hari abo yahise ibihira bakayishingukamo. Ubu se koko bumvaga yayijyamo anyuze hejuru y’igice cya Kongo kirimo inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwe? Bumvaga se ari bunyure hejuru y’u Rwanda yita igihugu cy’umwanzi? Cyangwa indege ye ikajya kugwa ku kibuga kiri mu kilometero kimwe cy’u Rwanda, ahantu ugenzura uri hejuru y’umusozi wa Rubavu? NIba hari uwabitekerezaga ni naïf pe! Habyarimana et Ntaryamira sont passés par là. Chat échaudé craint l’eau froide.

  • Abatanzaniya iby’agapfukamunwa bimaze kuduheza umwuka bo babiciye amazi pe! Ese koko buriya hari icyo babaye? Aherutse kubwira abahinzi mu gihugu cye ngo bitegure kuzazamura ibiciro by’umusaruro wabo, ngo kuko mu gihe bariho biyuha akuya harimo abahise kudasohoka mu ngo zabo ngo bakore. Abo yacyuriraga ubanza barahise biyumva.

  • Tanzania ndabemera kbsa uramubona Magufuli ntabyudupfukamunwa iyi COVID_19 yayiciye amazi kandi ubuzima bwabaturage bwasubiye muburyo ubu barikwiteza imbere.
    Amashuli yarafunguye ntabwo ari nkabaturanyi be bishinze abanyaburayi ntaninkunga yo guha abaturage babo.

  • Perezida wacu ko atagaragara mu ruhame bite??? Général muzima wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu akirirwa yihishe mu ndake ngo aratinya akanyagwa katagaragara ngo ni COVID-19. Igihe kizagenda kitwereka intwari nyazo izo ari zo.

    • WAPI TO!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *