Mushiki wa Kim Jong Un niwe uvugwaho kuzamusimbura ku butegetsi - UMUSEKE
  • 07/06/2020 12:27 01

Mushiki wa Kim Jong Un niwe uvugwaho kuzamusimbura ku butegetsi

Kim Yo-Jong niwe abakurikiranira ibintu hafi muri Koreya ya ruguru bavuga ko azasimbura musaza we Kim Jong Un. Uyu mukobwa w’uburanga yatangiye kugaragara mu ruhame ari hafi cyane ya musaza we ubwo Kim Jong Un yasinyaga amasezerano na Perezida Donald Trump.

Mushiki wa Kim Jong Un niwe uvugwaho kuzamusimbura ku butegetsi

Yo-Jong icyo gihe yaraje ahinduranya ikaramu yari yagenewe gukoreshwa na musaza we, ahubwo amuha iyo yari yaje yitwaje. Ibi hari ababibonye mo kugira amakenga no kurinda ko musaza we yahura n’ikibazo cy’ubuzima, wenda akaba yarogwa.

Mu mpeza za Mata, 2020 hari impuha zakwiriye zivuga ko Perezida Kim Jong Un yaba yarapfuye azize kubagwa umutima ariko taliki 01, Gicurasi, 2020 yagaragaye mu ruhame ahagararanye na mushiki we ubwo batahaga uruganda ruri ahitwa  Sunchon mu majyaruguru ya Pyongyang.

Kugeza ubu abakurikiranira hafi politiki ya Koreya ya ruguru bemeza ko Kim Yo-Jong ariwe muntu wa kabiri ukomeye mu butegetsi bwa Koreya ya ruguru.

Chosun.com

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Kandi bose baba bavuga ko bayobora mu nyungu z’abaturage!

  • Tugomba kubaha Abagore kubera ko nabo bashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo,nubwo Abadamu bayobora mu nsengero bibahesha agafaranga gatubutse. Ni bibi cyane gusuzugura Imana wishakira amafaranga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *