Mushikiwabo ashyigikiye ubufatanye bw’amahanga mu guhererekanya inkingo za Covid-19 | UMUSEKE

Mushikiwabo ashyigikiye ubufatanye bw’amahanga mu guhererekanya inkingo za Covid-19

*Tuba twavuye mu biro kugira ngo iki gikorwa cyihute
*Turakora ibishoboka ngo inkingo za Covid-19 zigere henshi ku isi.

Mme Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, (OIF) yavuze ko ashyigikiye ko inkingo za Covid-19 zigera ku batuye Isi, hadasigaye n’umwe mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Mme Louise Mushikiwabo avuga ko hakingiwe bamwe abandi bagasigara ntacyo byaba bimaze kuko isi ari urujya n’uruza rutarangira

Mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda ari kumwe na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Charles Michel, Mme Chrysoula Zacharopoulou uyu akaba Umuganga, umunyepolitiki wo mu Bufaransa ndetse ni Umudepite mu Nteko y’Ubumwe bw’Uburayi, Mme Louise Mushikiwabo yavuze ko gukingira abatuye Isi yose ari ngombwa.

Yagize ati “Kuba rero inkingo zitandukanye zo kuvura iyi ndwara zimaze kuboneka birasaba ko twishyira hamwe tugasangira ubushobozi mu bijyanye n’ubuzima, kuko ari bamwe bakingiwe abandi ntibakingirwe byaba ari ikibazo kuko Isi ni urujya n’uruza ntabwo twamenya aho duhagararira.”

Mushikiwabo avuga ko umuryango wa Francophonie ayoboye udatanga inking, ariko ko ikintu cy’ubufatanye hagati y’ibihugu gikomeye kuri uwo muryango.

Yashimye ibikorwa byo kugeza inkingo za Covid-19 mu bihugu bizikeneye binyuze muri gahunda ya COVAX igizwe n’ubufatanye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ndetse n’ikigo gikora inkingo cya GAVI, aho ibihugu bifite ubushobozi bisangira inkingo n’ibidafite ubushobozi buhagije.

Ati “Kwihutisha iyi gahunda ni byo turimo, ni yo mpamvu tuba twavuye mu biro tukajya hirya no hino mu bihugu dufatanyije kugira ngo iyi gahunda ya COVAX ndetse n’ibihugu bishaka guhana impano mu buryo bw’imibanire y’ibihugu nka 2 na byo turabishyigikiye cyane.”

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Charles Michel, yavuze ko Ashima uko abaturage bafashe ibikorwa byo gukingirwa Covid-19 nk’ibyabo ndetse n’uburyo imibare y’abahawe urukingo ikurikiranwa neza hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “Ikindi kintu cy’ingenzi cyanshimishije ni uburyo habayeho guhuza iki kibazo cy’ubuzima n’ikoranabuhanga. Ni ibintu by’ingirakamaro kuko usanga hari uburyo bw’imicungire y’amakuru ukaba uzi ngo ni nde wakingiwe, azahabwa urukingo rwa kabiri ryari, ku buryo bifasha abayobozi kubona intambwe iterwa muri ibi bikorwa byo gukingira.”

Charles Michel  yavuze ko Uburayi buri gukora ibishoboka ngo inkingo za Covid-19 ziboneke kandi zigere n’ahandi ku isi.

Yagize ati “Ubumwe bw’u Burayi, ni wo mugabane ukora inkingo nyinshi ariko ni na wo wohereza nyinshi mu mahanga kuko woherezayo hagati ya 30 na 50%. Tugiye rero kwihutisha ibikorwa byo kuzikora dukore nyinshi kurushaho, ni na ko kazi Abayobozi b’u Burayi bashyize imbere muri iki gihe.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel avuga ko kuba bariya bayobozi babonye neza uburyo u Rwanda rucunga inkingo neza biteze ko hakorwa ubundi buvugizi inkingo zikarushaho kuboneka.

Ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko rwabo, Mme Louise Mushikiwabo, na bariya bashyitsi bari kumwe basuye Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bakurikirana ibikorwa byo gukingira Covid-19 abakozi babyo.

IVOMO: RBA

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nkaho tutazi icyabazanye.

    • Kagire inkuru ngaho se tubwire! Bazanywe n’iki???

  • None UE na OIF byasimbuye OMS ?

    • Umbaze nkubaze.Ejobundi tuzabisoma muri CNN, Jeune Afrique cyangwa Aljazzera.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *