Mutebi watsindiye Etincelles ibitego 8 muri 2019/20 yerekeje muri Musanze FC – UMUSEKE
  • 24/09/2020 8:29 04

Mutebi watsindiye Etincelles ibitego 8 muri 2019/20 yerekeje muri Musanze FC

Rutahizamu Mutebi Rashid wakiniraga Etincelles FC akaba yaranayitsindiye ibitego umunani (8) muri shampiyona ya 2019-2020, yamaze gusinya muri Musanze FC amasezeno y’imyaka ibiri atanzweho Miliyoni 6Frw.

Mutebi Rashid yari amaze igihe asaba ko yava muri Etincelles FC

Mutebi Rashid wari umaze igihe asaba ko yava muri Etincelles FC kubera amafaranga y’imishahara y’amezi atatu bari bamurimo, ndetse n’amafaranga yo kumwishyurira inzu nkuko bikubiye mu masezerano y’akazi bagiranye mbere yo kuyerekezamo avuye muri Mukura VS.

Mu mwaka yari amaze muri Etincelles FC, yayitsindiye ibitego umunani mu mikino 23 ya shampiyona yayikiniye.

Mutebi yakiniye amakipe atandukanye nka Gicumbi FC na Mukura VS yakiniye mbere y’uko yerekeza muri Musanze yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Musanze FC ikomeje kwiyubaka nyuma yo kugura abakinnyi batandukanye harimo : Munyeshyaka Gilbert bakunze kwita Lukaku wavuye muri Heroes FC, Ndizeye Innocent bakunze kwita Kigeme wakiniraga Mukura VS, myugariro wa Sunrise FC Niyonshuti Gadi uzwi ku izina rya Evra, Kyambadde Fred wavuye muri Espoir FC n’abandi.

Uretse aba bakinnyi bashya, Musanze FC yongereye amasezerano y’imyaka ibiri Dushimumugenzi Jean, Habyarimana Eugène na Moussa Ally Sova wari usigaje umwaka umwe, ariko akaba yemeye kongezwa undi.

Musanze FC iri kugura abakinnyi, nyuma y’uko izanye Seninga Innocent wayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *