Mutuelle: Kuva 1/07 kugeza 31/12 abazajya baba batanze 50% by’umusanzu bazajya bivuza – UMUSEKE
  • 25/09/2020 7:36 21

Mutuelle: Kuva 1/07 kugeza 31/12 abazajya baba batanze 50% by’umusanzu bazajya bivuza

  • Ntakuzongera gutegereza iminsi 30
  • Abazajya barenza 31/12 batishyuye 100% bazajya bishyura barengejeho amande

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko umushinga w’Itegeko rihindura Itegeko rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza, uteganya ko kuva tariki ya 01 Nyakanga kugeza tariki ya 31 Ukuboza, umuryango uzajya uba waratanze nibura 50% by’umusanzu w’ubu bwisungane, uzajya uhabwa serivisi z’ubuvuzi.

Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko uyu mushinga ugamije gukemura ikibazo cyo gutegereza iminsi 30

Dr Uzziel Ndagijimana yabibwiye Abatepite mu Nteko Rusange ubwo yabasobanuriraga ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko rihindura Itegeko n°03/2015 ryo ku wa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza.

Ni kenshi abivuriza kuri ubwi bwisungane bwa Mutuelle de Sante bakunze kwinubira kuba abishyuye nyuma ya tariki 30 Nzeri bagomba gutegereza iminsi 30 kugira ngo babashe kwivuza.

Minisitiri Dr Ndagijimana avuga ko uyu mushinga ugamije gukemura iki kibazo cyakunze kugarukwaho kenshi kandi kigatuma hari abadahabwa serivisi bazikeneye mu buryo bwihutirwa.

Yavuze ko uyu mushinga uteganya ko igihe umuryango wishyuye nibura 50% by’umusanzu kuva tariki ya 01 Nyakanga kugeza ku ya 31 Ukuboza, uzajya ubasha guhabwa serivisi z’ubuvuzi utagombye gutegereza iriya minsi kabone nubwo waba warengeje itariki yari isanzweho.

Gusa na none ngo umuryango uzajya urenza tariki ya 31 Ukuboza utarishyura igice cy’umusanzu cyasigaye, uburenganzira bwo kwivuza buzajya buhagarara.

Uyu mushinga w’itegeko kandi uteganya ko abagize urugo batishyuye umusanzu wose wa ngombwa kugeza ku itariki ya 31 Ukuboza, bishyura kuri buri wese mu bagize urugo umusanzu wa ngombwa wiyongereyeho amafaranga agenwa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Bivuze ko hari amafaranga y’igihano cyangwa amande azajya yiyongera ku musanzu wa ngombwa ku barengeje iriya tariki ya 31 Ukuboza.

Ni kimwe mu bibazo byagarutsweho n’Intumwa za rubanda bibaza uburyo noneho mu gutanga imisanzu hagiye kuzamo amande y’amafaranga ku batinze kwishyura mu gihe hari hasanzweho ko uwarengeje itariki yagenwe ategereza iminsi 30 kugira ngo ahabwe serivisi z’ubuvuzi.

Uyu mushinga wemejwe n’Inteko Rusange y’Abadepite, ukaba uzasuzumirwa muri Komisiyo kugira ngo bawunonosore unabone gutorwa.

Inteko rusange yari iyobowe na Perezida w’Abadepite Hon Donatille Mukabalisa

Abadepite babajije ibibazo kuri uyu mushinga

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • I like it

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *