Mwakoze ibitangaza- Umugenzuzi w’Imari abwira BNR yagaruje Miliyari 5 zambuwe SACCOs - UMUSEKE
  • 05/04/2020 8:51 53

Mwakoze ibitangaza- Umugenzuzi w’Imari abwira BNR yagaruje Miliyari 5 zambuwe SACCOs

  • Rwangombwa ati “Hakoreshejwe imbaraga z’ubuyobozi.”
  • Ati “Nta na rimwe tutazagira abantu bambura Banki cyangwa SACCO.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yashimye Banki Nkuru y’u Rwanda yabashije kugaruza Miliyari 5 Frw mu 10 zambuwe ibigo by’imari biciriritse bya SACCO, ati “Mwakoze igitangaza…”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yashimye BNR yabashije kugaruza Miliyari 5 Frw

Izi miliyari 10 Frw zabuze zirimo amafaranga yibwe, ayo abayobozi mu nzego z’ibanze bitije, ayo banyereje ndetse n’izo abantu bambuye ibi bigo by’imari biciriritse birimo ibyo muri gahunda Umurenge SACCO.

Iki kibazo cyagarutsweho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2018, Perezida Paul Kagame agasaba ko hashyirwa ingufu mu kugaruza aya mafaranga kugira ngo biriya bigo bibone amafaranga yo kuzamura imibere y’abatishoboye nk’uko ari yo ntego byashyiriweho.

Iki gitekerezo cyanashyizwe mu myanzuro w’iriya nama y’igihugu y’Umushyikirano, cyakurikiwe no gushyiraho itsinda ryihariye ryari rihuriweho n’inzego zitandukanye zirimo BNR, Police, Ubushinjacyaha na RCA kugira ngo rigaruze ariya mafaranga.

Muri Nzeri 2019, Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko hari hamaze kugaruzwa Miliyari 5 Frw.

Uyu munsi mu biganiro byateguwe n’iyi Banki bigaragaza uko agaciro k’ifaranga n’ubukungu by’u Rwanda bihagaze, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadia Biraro yashimiye iyi Banki yabashije kugaruza ziriya miliyari.

Ati “Ndabashimira ku gitangaza mwakoze ku mari ya za SACCO aho hari hari miliyari 10, mukongera mukazuburira ubuzima mukagaruza Miliayri 5.”

Biraro avuga ko hahise hashyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukurikirana imari za SACCO bifatwa nk’igitekerezo kiza cyo gukumira ko ibi bigo by’imari byamburwa.

Gusa avuga ko bishobora kutazatanga umuti w’ikibazo kuko ibyananiwe gukoresha ubwenge n’amaboko bya muntu bitakoroha kubonerwa umuti mu kubikoresha hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Ndakeka ko hari ikibazo mu micungire kuri RCA ugereranyije na politiki nziza mu bijyanye n’imikorere ya za SACCO.”

 

Abambura Banki ntibazabura…

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko ririya tsinda ryagaruje ariya mafaranga ryamanukaga rikajya ku rwego rw’Umurenge rigahamagaza abantu bose bigurije muri SACCO ntibishyure bakabategeka kwishyura imyenda barimo ibi bigo by’imari.

Ati “Hari bamwe bahitaga bishyura ako kanya abandi bagasinya ukuntu bazishyura. Ni ukuvuga ngo hakoreshejwe imbaraga z’ubuyobozi kugira ngo abantu bashobore kwishyura imyenda yabo.”

Kugeza ubu hamaze kuboneka amafaranga angana na Miliyari 3,4 Frw yamaze kwinjira n’andi Miliyari 1,9 Frw y’abantu 3 909 basinye amasezeno y’uburyo bazishyura [bivuze ko amaze kugaruzwa arenga Miliyari 5 Frw].

Rwangombwa avuga ko amafaranga yasigaye arimo ay’imyenda y’abantu basangaga badashobora kubona ubwishyu.

Ati “Birashoboka ko hari n’uwambuye SACCO ariko nta n’icyo afite ku buryo n’iyo wamufunga ntacyo wazapfa umukuyeho, birashoboka hari ayashoboye gutakara burundu.”

Gusa ngo ririya tsinda icyo ryakoze ni ugukurikirana imitungo yose ya bariya bantu bafitiye imyeenda SACCO kugira ngo ashobora kugaruzwa aboneke.

Rwangombwa avuga ko bigoye kuba urwego rwo kubitsa no kuriza rushobora kubaho rudafite abarwambura.

Ati “Biragoye kuvuga ngo ari Banki cyangwa SACCO nta na rimwe utazagira abantu bambura ariko urwego bamburiyeho ni yo mpamvu tuvuga ngo iyo bitagiye hejuru ya 5% twumva ko nta mpungenge byatera.”

Avuga ko muri kiriya gihe, SACCO zari zaracitse intege mu kuguriza abantu ariko ko nyuma y’uko abantu bishyuye ubu zongeye kuguriza abantu ku buryo zikomeje gutanga umusaruro w’icyo zashyiriweho.

Kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2019, inguzanyo z’Umurenge SACCO zari zimaze kugera kuri Miliyari 52 Frw zivuye kuri Miliyari 48 Frw zatanzwe mu Ukuboza 2018 ni ukuvuga ko yazamutseho 8,4%.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *