Myugariro Nirisarike wasezerewe na FC Pyunik yaguzwe na Urartu FC | UMUSEKE

Myugariro Nirisarike wasezerewe na FC Pyunik yaguzwe na Urartu FC

Nyuma yo kutagirira ibihe byiza agasezererwa n’ikipe ya FC Pyunik yo muri Armenia hasheshwe amasezerano, myugariro w’AMAVUBI Salomon Nirisarike yasinyiye gukinira ikipe ya Urartu FC na yo mu cyiciro cya mbere muri Armenia.

Salomon Nirisarike ntiyakunze guhirwa mu makipe yagiye akinira

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021 nibwo hasakaye inkuru ivuga ko myugariro w’ikipe y’Igihugu AMAVUBI, Salomon Nirisarike yasinyiye ikipe yo muri Armenia yitwa Urartu FC iherereye mu Mujyi wa Yerevan.

Amasezerano ye azamara umwaka umwe n’igice.

FC Urartu iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 15 mu mikino icyenda imaze gukina. Ni ikipe isanzwe ihangana biri mu bizafasha myugariro Salomon Nirisarike mu gihe yabona umwanya ubanza mu kibuga.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 11 Gashyantare 2021, ikipe ya FC Pyunik ibinyujije ku rubuga rwa twitter rwayo, yatangaje ko yamaze gutandukana na Salomon Nirisarike, ndetse imwifuriza amahirwe aho azakomereza.

Salomon Nirisarike yari amaze iminsi avugana n’amakipe atandukanye kugira ngo ayakinire. Havugwaga ayo mu Bubiligi arimo¬† Royal Antwerp na FC Tubize yigize gukinira.

Uyu myugariro wakiniye AMAVUBI kuva muri 2012 ntabwo yahiriwe n’imyaka irindwi ishize kuko amakipe atatu yo mu Bubiligi yakiniye, Royal Antwerp, Sint-Truidense na AFC Tubize yagiye zimanuka mu byiciro byo hasi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *