Girl in a jacket Mzee Rugerinyange wari uzwi cyane i Nyanza nk’inararibonye mu mateka yapfuye | UMUSEKE

Mzee Rugerinyange wari uzwi cyane i Nyanza nk’inararibonye mu mateka yapfuye

UPDATE: Umuvandimwe wa Rugerinyange wa Rugira witwa Rurangirwa Jean avuga ko inkuru y’urupfu rw’umuvandimwe we yayimenye saa saba z’ijoro abo mu muryango we bamuhamagaye.

Mbere ngo yarwariye mu Bitaro by’Umwami Faisal ariko yari yarasezerewe mu byumweru bibiri bishize. Yabwiye Umuseke ko Rugerinyange yari afite imyaka 74 akaba asize abana bane.

Mu bindi yatubwiye yakoze ni ukuba Perefe wungirije wa Butare Jenoside irangiye, ngo yanabaye Umuyobozi wa Croix Rouge mu Majyepfo nyuma y’indi mirimo yakoze.

 

Inkuru ya Kare: Umusaza Rugerinyange wa Rugira  Francois wakoze imirimo itandukanye irimo n’uwo kuba yari ashinzwe imyubakire muri Purefegitura ya Butare, aza no kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Nyanza, yapfuye bikekwa ko yazize Stroke.

Umusaza Rugerinyange wa Rugira  Francois wakoze imirimo itandukanye yapfuye

Amakuru y’urupfu rwa Mzee Rugerinyange wa Rugira Francois yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 6 Mutarama 2021.

Umwe mu nshuti ze bakoranye bya hafi mu utuye mu Karere ka Nyanza yabwiye UMUSEKE ko yazize indwara yo kwangirika kw’imitsi y’ubwonko (stroke), kandi ko yari asanzwe arwara umutima.

Iby’ubwo burwayi ngo Nyakwigendera yabibwiye ubwo aheruka i Nyanza baje kumurikirwa igitabo gisobanura amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu karere ka Nyanza.

Rugerinyange wa Rugira Francois wafatwaga nk’inararibonye mu Karere ka Nyanza. Uriya muntu bari inshuti ati “Duhombye umuntu wakundaga igihugu, akanagira ishyaka ryo kugikorera.”

Mayor w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Ersme avuga ko Mzee Rugerinyange wa Rugira Francois yayoboye Umujyi wa Nyanza (2001-2005), anaba Umujyanama mu Karere kugeza mu 2015.

Avuga ko yabafashije mu gutanga inama nk’inararibonye mu by’amateka akabafasha mu iterambere ry’akarere, no mu bumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Ku bijyanye n’amateka yaradufashije cyane mu bushakshatsi bwakozwe ku mateka ya Jenoside, ananiwe agasindagira akaza akaduha ibitekerezo yari umusaza udufasha cyane, ugira ibitekerezo byiza byubaka igihugu.”

Amakuru UMUSEKE wamenye uyakesha inshuti za Nyakwigendera ni uko yari Umukristo Gatolika akaba yari yarahungiye i Burundi mu myaka ya kera, nyuma agaruka  mu Rwanda mu mwaka 1994 azanye n’ingabo za RPF-Inkotanyi.

Icyo gihe yahawe inshingano z’ukuriye imiturire mu cyahoze ari Purefegitura ya Butare, ava aho aba Umuyobozi w’Umujyi wa Nyanza, ava muri izo nshingano ajya gukora muri Croix Rouge ari naho yaherewe ikiruhuko cy’izabukuru (Pansion).

Yari azwiho gufasha Urubyiruko kumenya amateka y’igihugu cy’u Rwanda no kurufasha kugira umuco, akaba yarakoreye umuryango FPR Inkotanyi mu Rwanda no mu Burundi, mu mwaka wa 2019 yavuye i Nyanza ajya gutura mu Karere ka Muhanga, ubu yari asigaye atuye mu Karere ka Bugesera.

Uyu musaza benshi bamufataga nk’intangarugero

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

11 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu musaza twamukundaga tuli benshi.Yali azwi cyane mu mateka y’u Rwanda.Niyigendere natwe niho tujya.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.

  • Yooo niyigendere umusaza Rugerinyange wangaga bikomeye amafuti n’akarengane. RIP Rugerinyange.

    Nibyo rwose muhantu yakoze harimo koko no muri Croix-Rouge ariko icyo gukosora muriyi nkuru, nuko atarimo yafatiye pension ahubwo yavuye muri Croix-Rouge aruko we n’undi mugabo w’i Gisenyi witwa MUSANA bananijwe bikomeye cyane na SG KARAMAGA Apollinaire bagahitamo gusezera igihe kitageze. Apfuye avuga ko mubintu byamubereye bibi cyane harimo n’ubugome twakorewe nuyu KARAMAGA

    • Hari uwamurushaga amatiku cg ubugambanyi se? Nagende ajye aho atozongera kuvuga nabandi nkawe bar munzira bamusanga!

  • ariko umuntu wakundaga igihugu muba mushaka kuvuga iki?? Uwacyangaga nawe yaba nka nde???
    Igendere mzee neza Imana ikwakire, naho gukunda igihugu dukunda icyo tuharya mbere na mbere. Inzu nicyo tuyiriramo

    • Uyu musaza nukuri Agiye twari tukimukeneye nkurubyiruko gusa ntakundi Imana imwakire mubayo.
      Abasigaye natwe bitubere isomo mugihe tukiri ku isi dukore neza kuko imirimo yacu niyo izaduherekeza tuyivuyemo.

      Rubyiruko nitwihangane dukomere dusigasire amateka twubake u Rwanda twifuza.
      Mbifurije umwaka mushya muhire wa 2021 uzababere uwubukire amahoro namahirwe.

  • Im

  • RIP kuri uyu musaza wakoze byinshi yafashije benshi nakindi twamusabira numugisha ku mana .

  • Uyu musaza nukuri Agiye twari tukimukeneye nkurubyiruko gusa ntakundi Imana imwakire mubayo.
    Abasigaye natwe bitubere isomo mugihe tukiri ku isi dukore neza kuko imirimo yacu niyo izaduherekeza tuyivuyemo.

    Rubyiruko nitwihangane dukomere dusigasire amateka twubake u Rwanda twifuza.
    Mbifurije umwaka mushya muhire wa 2021 uzababere uwubukire amahoro namahirwe.

  • Uyu mubyeyi naramukunze kandi ntamuzi. Naramubwiwe kandi ni byiza ibyo namumenyeho byose. Imana
    yamwisubije ariko urukundo n’impanuro ze twabisigaranye. Tuzahora tumwibuka.
    Roho ye niruhukire mu mahoro.

    • @ Njema,ngo Imana yamwishubije?Imana se niyo yica abantu kugirango ibisubize?Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,Impamvu twese dusaza,tukarwara kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Abumvira Imana kandi bakayishaka bashyizeho umwete,izabazura ku munsi wa nyuma.Ntabwo Imana ariyo iduhamagara.Ni ikinyoma abantu bahimbye.Roho idapfa yahimbwe na Greek Philosophers batemeraga Imana dusenga,bitwaga Socrates na Platon.

    • Ngo “Roho ye niruhukire mu mahoro”????? Ni ikinyoma abantu bahimbye.Roho idapfa yahimbwe na Greek Philosophers batemeraga Imana dusenga,bitwaga Socrates na Platon.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *