N.Korea yagerageje igisasu gishobora kugera aho ariho hose muri USA – UMUSEKE

N.Korea yagerageje igisasu gishobora kugera aho ariho hose muri USA

Kuri uyu wa Kabiri Pyongyang yagerageje igisasu gishobora kugera muri USA ku ntera y’ibilometero ibihumbi umunani kikaba cyatwika agace ako ariko kose ka USA. Perezida wa USA Donald Trump yahise akoresha ikiganiro n’abanyamakuru avuga ko agiye kwita kuri icyo kibazo vuba.

Ubwo igisasu cyaraswaga Perezida Kim yari ahari areba niba kuri buraswe neza

Minisitiri w’ingabo wa USA Jim Mattis nawe yavuze ko Koreya ya ruguru yamaze kugira ubushobozi bwo kuba yarasa igihugu icyo aricyo cyose ku isi.

Yavuze ko igisasu Koreya yaraye igerageje ari cyo gifite ingufu kurusha ibindi byose yarashe.

Umwe mu banyabugenge bo muri USA yabwiye Daily Mail ko yapimye agasanga kiriya gisasu gifite ubushobozi bwo kugenda intera ireshya na kilometero 8000 bivuze ko gishobora kugera muri USA, u Burayi na Australia.

Hari hashize ibyumweru icumi Koreya ya Ruguru itagerageza igisasu.

Umunyamakuru wa Televiziyo y’igihugu witwa Ri Chun-Hee yavuze ko igisasu kimaze kugeragezwa, Perezida Kim Jong Un yishimiye uko byagenze avuga ko ubu igihugu cye gifite ubushobozi bugaragara bw’intwaro za kirimbuzi.

The missile is said to be able to reach the USA, Europe and Australia

Minisitiri Mattis yavuze ko Koreya ya ruguru imaze kugira ingufu zarasa aho ariho hose ku Isi

Trump yahise akoresha ikiganiro n’abanyamakuru avuga ko agiye kureba uko akemura kiriya kibazo

Ati: “Ikibazo cya Koreya ya ruguru ndaje nkivugutire umuti”

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. fkaaa

    29/11/2017 at 11:34 am

    barase sha bigize hatari

  2. kalinda

    29/11/2017 at 11:37 am

    ahhhhh, nyamara N Corea nibatayitondera izakora akantu! Trump we tumaze kumumenyera ni ugukangata gusa! agume mu magambo Kim Jung Un we ibikorwa abigeze kure.

  3. Muhirimbiri J.

    29/11/2017 at 1:35 pm

    KO mutatugejejeho inkuru y’uko batwise IMIHIRIMBIRI SE?

    • Glücklicher

      29/11/2017 at 1:42 pm

      ubwose urihakaniye kweri nuri yo urabona hors sujet !!

  4. munyemana

    01/12/2017 at 8:13 am

    The game has changed my friends!Atomic bombs ntabwo ari Kalashnikov cyangwa mortars.Nibarwana bagakoresha atomic bombs,twese tuzashira.Nukuvuga isi yose.Kereka niba mutazi uko zikora.Atomic bomb imwe yonyine,ishobora gutwika ibihugu bya EAC byose mu masegonda make.Mujye mumenya ko turi mu minsi y’imperuka.Ariko nkuko bible ivuga,imana izabatanga,itwike intwaro zose zo ku isi kandi irimbure n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka uri hafi cyane.Abazarokoka kuli uwo munsi,bazaba mu isi ya paradizo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017