Nabuze amikoro yo gusohora ibitabo nanditse, mubimfashemo – Guide wa Pariki y’Akagera – UMUSEKE
  • 24/09/2020 7:56 24

Nabuze amikoro yo gusohora ibitabo nanditse, mubimfashemo – Guide wa Pariki y’Akagera

Umwe mu bakozi ba Pariki y’igihugu y’Akagera witwa Innocent Ndagijimana asaba akomeje umuntu wese cyangwa urwego rwabishaka ko rwamufasha gucapisha ibitabo yanditse ku mateka ya Pariki y’Akagera n’imikorere ya bimwe mu binyabuzima biyituye.

Innocent Ndagijimana

Mu butumwa bwanditse yagejeje ku UMUSEKE, Nsengiyumva yavuze ko bibabaje kuba hagiye gushira imyaka 100 Pariki y’Akagera ihanzwe, ariko hakaba nta gitabo na kimwe kirasohoka gishingiye ku bushakashatsi cyanditswe n’Abanyarwanda mu Kinyarwanda kivuga imiterere yayo n’uko ibinyabuzima biyituye bibana.

Ati: “Ubwo nahuraga namwe {Abanyamakuru} mbaherekeje mwasuye iyi Pariki natekereje ko mbegereye nkababwira ikibazo cyange hari icyo mwamfasha, mukacyandika kikagera kure, wenda ntihazabura abantera inkunga ibitabo byange bigaca mu icapiro.”

Kugeza ubu Innocent Nsengiyumva yanditse ibitabo ariko ntibirajya mu icapiro.

Avuga ko biriya bitabo biramutse biciye mu icapiro byajya bifasha abashaka kumenya uko ibinyabuzima bibayeho muri Pariki bityo bikazaborohera kuyisura.

Innocent Ndagijimana yanditse ibitabo birenga 27 kandi byose byanditse mu Kinyarwanda uretse igitabo kimwe yanditse ku buzima bw’inzovu.

Muri ibi bitabo ibigenewe abantu bakuru bivuga kuri Pariki y’Akagera ni 7, bibiri ntibirarangira. Ibitabo avuga ko byigisha abana ubutumwa bunyuze mu nyamaswa yanditse bikarangira ni 20.

Avuga ko hari n’ibindi bitabo acyandika. Avuga ko kubera ubukene yabuze uko byakorerwa inonosorwa (Editing) bigasohoka, agasaba ubufasha ku muntu wese cyangwa urwego runaka kugira ngo abashe kubicapa.

Avuga ko yahisemo kwandika mu Kinyarwanda kuko ari gahunda ya Leta yo guteza imbere ururimi kavukire, no guteza imbere umuco wo gusoma.

Mu bitabo yanditse harimo:

-Inyamaswa zo muri Pariki y’Akagera,
-Ibiburangoro n’ibikururanda byo muri Pariki y’Akagera,
-Amafi n’intubutubu bya Pariki y’Akagera,
-Inyoni (ntikirarangira),
-Ibimera (ntikirarangira),
-Simbasha guhumeka.

Iki ni igitabo yanditse ku buzima bwe, aho avuga ko abayeho mu buryo bugoye…

UMUSEKE wabajije umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) niba nta nkunga batera umuntu nk’uriya, asubiza ko ikiza ari uko yabandikira.

Mukasibo yagize ati: “Byaba byiza atwandikiye akatumenyesha ibyo yifuza ko twamufasha hanyuma tukabisuzuma.”

Ndagijimana avuga ko azaruhuka ari uko umugambi we wo gusohora ibitabo bye ugezweho kuko asanga ari ingirakamaro ku Banyarwanda.

Uwashaka kumutera inkunga muri uwo mugambi we yamubona kuri (+250) 788 403 696.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Wabyandikiraga iki ? Ujye ugenda ucapisha bike uko uhembwe. Cyangwa se ujye wandika utambutse chapitres nke, nke mu kunyamakuru nkuku waje kukivugamo cyangwa se unabishyire ku mbuga nkoranyambava zawe kuko nubundi ibitabo bisigaye bisomwa na bake. Ujye wandika sous-forme ya articles upostinge ku mbuga uriho.

    Ariko se abantu bose, ku mpamvu zose bazajya baza gusaba akabaye kose ninde uzatanga iki kuki ?

    • Wa mugani, Sinkibyo byose!

  • Ukwiye gufashwa pe

  • Uzajye kuyasaba muri RDB kandi barayafite.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *