Nahuye na Amb w’u Burundi tuganira ku mubano wabwo n’u Rwanda-Amb Karega – UMUSEKE
  • 24/09/2020 6:58 46

Nahuye na Amb w’u Burundi tuganira ku mubano wabwo n’u Rwanda-Amb Karega

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Bwana Vincent Karega avuga ko kuri uyu wa Kabiri taliki 28, Nyakanga, 2020 yahuye na mugenzi we uhagarariye u Burundi muri DRC, Amb Biherengende baganira ku mubano b’ibihugu byabo.

Amb Vincent Karega na mugenzi we w’u Burundi Col Jean Baptiste Biherengende

Amb Karega avuga ko yasuye mugenzi we w’u Burundi muri Ambasade bagiraga ikiganiro.

Ati : «  Nishimiye ko nasuye mugenzi wanjye mu biro bye biri i Kinshasa. Bwari uburyo bwo kuganira ku ngingo zirimo uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi waba mwiza kandi umurunga wa kivandimwe uhuza Abanyarwanda n’Abarundi ugakomera. »

Col Jean Baptiste Biherengende uhagarariye inyungu z’u Burundi muri DRC yashimiye mugenzi we uhagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu.

Kuva Perezida mushya w’u Burundi yajya ku butegetsi hari abavuga ko ashobora kuzazana impinduka mu mubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse guhe Jeune Afrique yavuze ko kugira ngo umubano w’u Rwanda n’u Burundi ube mwiza bitazaterwa n’ubushake bw’u Rwanda gusa ahubwo ko bizaturuka no kubushake bw’ubuyobozi bushya bw’i Gitega.

Icyo gihe yagize ati: ” Duhora duharanira kubana neza n’abandi harimo n’abaturanyi bacu barimo n’u Burundi. Ndetse ubu twishimira ko tubanye neza na DRC binyuze mu buyobozi bwayo bushya bwa Perezida Tshisekedi. Yemeye gufatanya natwe, ibintu birahinduka kandi rwose twe biradushimisha. Hari byinshi tuzakorana bigakomeza umurunga uduhuza. Ku byerekeye u Burundi naho twizera ko byazagenda nk’uko byagenze muri DRC, ariko ntibizaturuka gusa ku byo ntekereza, ahubwo bizaterwa nanone n’uko ubutegetsi bw’u Burundi bibitekereza…”

Perezida Kagame mu kiganiro na Jeune Afrique:

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Muri make nabandi batwanga twe ntako tuba tutagize ngo tubane nabo.Harya gushimuta impunzi mu kindi gihugu sukuvogera ubusugire bwacyo? Kujya kurasa abantu Nairobi, South Africa byitwa ngwiki?

    • FDLR nizo wita impuzi?

    • Kurasa fdrl cg p5 nibyo wita kurasa impunzi sha? kuzirasa byaba ari ugutabara isi yugarijwe n’iterabwoba.

      • @Peter, Ejobundi yari FDLR, ubu uti P5, ubu hari FLN uzarasa kugeza ryari? Ese ibintu byose abo bantu bose bahora basaba nta na kimwe kizima kirimo? Mwaretse kwica Gitera niba nabagukuriye niba wowe ushinzwe kurasa gusa mukica ikibimutera?

  • Nibyiza gutangira gushaka umubano mwiza n’abaturanyi ariko ndumiwe muri Ambassade ya Uburundi i Kinshasaa haracyarimo ifoto ya Nkurunziza nonese Ambasadeur ntaramenyako President asigaye ari General NEVA aho kuba Nkurunziza.

    • Wasanga ahubwo umunyamakuru yarakoresheje ifoto ya kera akuye nko kuri Twitter

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *