Nasho: Ukekwaho kwiba Sacco arenga miliyoni 3Frw yatawe muri yombi | UMUSEKE

Nasho: Ukekwaho kwiba Sacco arenga miliyoni 3Frw yatawe muri yombi

Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize umucungamutungo wa SACCO-Nasho mu Karere ka Kirehe yatawe muri yombi akekwaho kwiba arenga miliyoni 3Frw akoresheje Konti ya baringa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho Ruzirabatinya Modetse yabwiye Umuseke ko umwe mu bacungamutungo ba SACCO Nasho afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga asaga miliyoni 3 binyuze mu gufungura konti ya baringa akayita amazina y’undi muturage.

Yagize ati “Twarakurikiranye dusanga harafunguwe konti ya baringa, dukurikiranye nyirayo dusanga umuntu bayanditseho asanzwe afite iye bwite itariho ibibazo.”

Avuga ko basanze aya mafaranga yaragiye abikuzwa mu gihe cy’amezi 12.

Uyu muyobozi avuga ko ukekwaho kwiba amafaranga babaye bamushyikirije ibiro by’Ubugenzacyaha ngo ibintu bibanze bisobanuke.

Ati “Ubu hari gukorwa ubugenzuzi bwa Banki Nkuru y’igihugu kugira ngo amakuru yose akenewe amenyekane.”

Uyu mucungamutungo yatawe muri yombi nubwo ngo amakuru bari bayamaranye igihe, ariko batarabona ibimenyetso bifatika.

Umucungamutungo watawe muri yombi yitwa Mukarusine Sandrine, ngo yafatanyije na mugenzi we witwa Bernard ariko we kugeza ubu ntarafatwa kuko amaze igihe gito asezeye ku kazi.

Uyu muyobozi aramara impungenge abanyamuryango b’iriya SACCO  ko kuba ukekwaho kubibira amafaranga yafashwe kandi ngo ayibwe agomba kugaruzwa.

Yagize ati “Byari kuba bibi iyo nawe aducika, muri iki gihe utwaye iby’abaturage arabisubiza.”

Avuga ko bizeye ko ubutabera buzakurikizwa basanga icyaha kimuhama agasubiza amafaranga y’abaturage.

UWANYIRIGIRA Josiane
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *