NCC isanga ababyeyi babyara batabanje gutekereza ku nshingano zabo – UMUSEKE

NCC isanga ababyeyi babyara batabanje gutekereza ku nshingano zabo

Komisiyo y’igihugu ishizwe abana iravuga ko ababyeyi bateshutse ku nshingano zabo zo kwita ku bana, kuko ngo hari ababyeyi babyara batabanje gutekereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCC Dr. Claudine Uwera Kanyamanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCC Dr. Claudine Uwera Kanyamanza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura inama y’igihugu y’abana izaba tariki 07 Ukuboza, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’abana Dr. Uwera Kanyamanza Claudine yavuze ko ikibazo cy’abana b’inzererezi gikomeye cyane, nyamara ubundi ngo kitakabaye kigaragara kuko ngo ubushakashatsi bwagaragaje ko 90% by’abana bo ku muhanda bafite ababyeyi.

Abajijwe icyo bagikoraho, Dr. Uwera yavuze ko basanze ababyeyi bakwiye inyigigisho nyinshi kuko ngo hari nk’uwo usanga afite abana benshi cyane adafitiye ubushobozi bwo kurera.

Ati “Rimwe ugasanga umugore wabyaye abana badahuje ba se, ugasanga harimo ibibazo byinshi bitandukanye ariko ikibabaje ni uko baba bafite ababyeyi,…kugira ngo bikemuke ni ukwegera ababyeyi, bazegerwa bibutswe inshingano zabo.”

Yongeraho ati “Kugira ngo bigerweho ni ugukomeza kwigisha Abanyarwanda cyane cyane ababyeyi, ndetse n’ukwiye guhanwa akabihanirwa kuko akenshi dusanga umwana ariwe ugera igihe agahohoterwa akandi atarasabye kuvuka.”

Dr. Uwera Kanyamanza Claudine yakomeje avuga ko inama y’igihugu y’abana izaba umwanya mwiza ku bana wo gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa n’ibibazo bibabangamiye.

Ngo uzaba kandi umwanya mwiza wo kwibutsa ababyeyi inshingano zabo ku bana no kubabera intangarugero muri byose, ndetse no kwibutsa abana kuzuza inshingano zabo.

Yagize ati “Turifuza kwibutsa ababyeyi bose kongera kwitekerezaho maze bagakurikirana abana babo, bakabaha uburere buboneye bubafasha kwirinda ibibahutaza no kubana neza n’abandi.”

Yongeraho ati “Turifuza kwibutsa umuryango mugari gusubirana inshingano zo gufata umwana wese nk’uw’ umuryango, buri wese yamunyuraho akora amakosa akamukosora, guhishira abasambanya abana n’ababakoresha imirimo mibi bigahagarara, abana nabo bakibuka inshingano zabo zo kubaha ababyeyi no kwirinda ibibahutaza.”

Iyi nama y’igihugu y’abana ifite insanganyamatsiko igira iti “Uburere buboneye: Inkingi yo kubaka u Rwanda twifuza”.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock