Ndayisenga atsinze Etape 7, ARERUYA atwara Tour du Rwanda 2017 – UMUSEKE

Ndayisenga atsinze Etape 7, ARERUYA atwara Tour du Rwanda 2017

*Min Uwacu ati “uyu musaruro tuwutuye Perezida wa Repubulika”
*ARERUYA ati “Ndabikesha imyitozo nakoreye ku mugabane w’Uburayi”
*Naho Se we ati “Ndishimye ko akoze ibyananiye, gusa ndashaka kumubona muri Tour de France”

Kuri iki cyumweru nibwo “Tour du Rwanda 2017” isojwe. Etape ya nyuma yegukanye Ndayisenga Valens, ndetse ARERUYA Joseph wahatanye kugera ku munota wa nyuma yeguka Tour du Rwanda 2017.

Abasiganwa bahagurutse saa 9h30, bahereye kuri stade Amahoro –> Kimironko –> Kibagabaga –> Nyarutarama –> Gishushu –> Remera –> stade Amahoro, aha bahazenguruka inshuro 10, bingana na Km 120.

Mbere y'uko bahaguruka, Areruya Joseph yari afite akanyamuneza.

Mbere y’uko bahaguruka, Areruya Joseph yari afite akanyamuneza.

Nubwo muri “Tour du Rwanda” bitarabaho ko umukinnyi ugera kuri uyu munsi wa nyuma afite umwenda w’umuhondo ngo baze kuwumwaka, nta n’iteka ryaciwe ko bidashoboka.

ARERUYA wizeye kuza gufashwa n’Abanyarwanda kugira ngo atware iri rushanwa ntiyoroherwa n’Abanya-Eritrea barimo na Eyob bakina mu ikipe imwe ya “Team Dimension Data”.

Mu myaka itatu ishize iyi etape bari gukina (Kigali-Kigali) yegukanywe n’abanya-Eritrea: Okbamariam Tesfome 2016, Eyob Metkel 2015 na Debesay Mekseb 2014.

Tour du Rwanda iri gukinwa ku nshuro ya 9 kuva ibaye irushanwa mpuazamahanga, ariko ikaba n’inshuro ya nyuma ikinwa iri ku rwego rwa 2.2 (UCI). Umwaka utaha irajya kuri 2.1.

Mu mateka wamenya y’iri rushanwa mu myaka 9 ishize, u Rwanda nirwo rumaze kuyitwara kenshi, kugeza ubu rufite enye zirimo ebyiri za Ndayisenga Valens n’imwe na Nsengimana Jean Bosco.

Naho Valens Ndayisenga na  Eyob Metkel nibo ubu bamaze kwegukana ‘etape’ nyinshi (5) kuva iri rushanwa ryaba mpuzamahanga.

Kuri uyu munsi wa nyuma wo kuzenguruka ibicice binyuranye by'akarere ja Gasabo usanga abasiganwa baba bari kumwe.

Kuri uyu munsi wa nyuma wo kuzenguruka ibicice binyuranye by’akarere ja Gasabo usanga abasiganwa baba bari kumwe.

Abamaze Gutsinda Tour du Rwanda mu myaka 9 ishize

ARERUYA Joseph, NDAYISENGA Valens (2), NSENGIMANA Jean Bosco.

GIRDLESTONE Dylan (South Africa), LILL Darren (South Africa).

TEKLEHAIMANOT Daniel (Eritrea). REIJNEN Kiel (USA). JELLOUL Adil (Morocco).

10h40: Abasiganwa bari kuzenguruka ku nshuro ya kane. Isiganwa riyobowe n’abakinnyi bane. Bayobowe na Edward Greene wa LowestRates, umunya-Colombia Edwin Avila Vanegas ukinira Illuminate Cycling team yo muri America, Hakiruwizeye Samuel Kihebe wa Les amis sportifs, na Lagab Azedine Wa Algeria.

Barasiga igikundi kibari kibari inyuma kiyobowe na ‘Team Dimension Data’ irimo Areruya Joseph (ufite umwenda w’umuhondo) amasegonda 54.

Abanyarwanda ku mihanda ni benshi.

Abanyarwanda ku mihanda ni benshi.

11h05: Bamaze kuzenguruka ku nshuro ya 5. Abari imbere ni babandi bane ubu bayobowe na Avila Vanegas Edwin. Basize igikundi kibakurikiye 1’23sec.

11h19: Bamaze kuzenguruka ku nshuro ya 6. Bidasubirwaho Natnael Mebrahtom wo muri Eritrea uko yitwaye mu nshuro bamaze kuzenguruka bimugize umuzamutsi wa mbere “best climber” atsinze Greene Edward na Jean Bosco Nsengimana bari bamukurikiye mu manota.

Umwaka ushize ni Mugisha Samuel wari wahawe iki gihembo.

11h50: Agakundi kayoboye irushanwa karasiga igikundi kirimo Areruya Joseph 1m55 secs.

11h57: Bamaze kuzenguruka agace ka 8. Edward Greene wa LowestRates na umunya-Colombia Edwin Avila Vanegas ukinira Illuminate Cycling team yo muri America basigaye. Abandi bayoboye agakundi k’imbere barasiga igikundi kibari inyuma 1m15 Secs.

12h13: Mu gihe bagiye gusoza kuzenguruka inshuro ya cyenda ibanziriza iya nyuma, agakundi kari imbere ntabwo kagisiga igikundi kubakurikiye cyane, igihe kirimo hagati yabo cyageze munsi y’umunota.

12h16: Mu gihe bari kuzenguruka agace ka nyuma, Umunya-Algeria Azzedine Lagab n’umunya-Eritrea Aron Debretsion nibo bari imbere. Gusa, barasiga igikundi cya kabiri kirimo Areruya Joseph amasegonda make.

12h23: ARERUYA Joseph ubu ari mu bakinnyi 5 bari imbere, aritegura kuza guhatanira kugera ku murongo ari uwa mbere “sprint”.

12h25: Abakinnyi bane ba ‘Team Dimension Data’ barimo Kent, Eyob, Areruya na Samuel nibo noneho bari mu gakundi kari imbere.

12h32: Valens Ndayisenga yegukanye etape ya nyuma ya Tour du Rwanda 2017 akoresheje 2h58mins13secs, ku muvuduko w’ibilimetero 40.44 ku isaha.

Bari kuzenguruka ahantu hamwe ariko inshuro 10 hareshyaga na 120Km

Bari kuzenguruka ahantu hamwe ariko inshuro 10 hareshyaga na 120Km

Icumi ba mbere kuri iyi etape ya nyuma.

Icumi ba mbere kuri iyi etape ya nyuma.

ARERUYA Joseph yegukana Tour du Rwanda 2017, aba umunyarwanda wa gatatu uyegukanye mu myaka 9 ishize, ndetse ni namwe munyarwanda wa nyuma uyegukanye iri ku kiciro cya 2.2.

ARERUYA yegukanye Tour du Rwanda akoresheje 20h21mins29secs, akurikiwe n’Umunya-Eritrea Eyob Metkel yasigaga amazegonda 28, naho ku mwanya wa gatatu haza Umunya-Kenya KANGANGI Suleiman ukinira BikeAid.

20 ba mbere ku rutonde rusange.

20 ba mbere ku rutonde rusange.

Ikipe ya ‘Team Dimension Data Continental’ kandi itwaye ‘Tour du Rwanda’ yikurikiranye kuko n’umwaka ushize Valens Ndayisenga yayitwaye ariyo arimo.

Nyuma yo kwegukanwa irushanwa, ARERUYA Joseph ati “Biranshimishije cyane, ntabwo ari ibintu byoroshye gutwara Tour du Rwanda, haba hari abanyamahanga bakomeye nabo bayishaka.”

Yavuze ko kuba yegukanye Tour du Rwanda nyuma yo gukina izindi ebyiri ntabashe kubigeraho abikesha amarushanwa akomeye amaze umwaka akorera i Burayi.

Ati “Naje kugira amahirwe yo kujya i Burayi, nkorera imyitozo i Burayi umwaka wose, inararibonye mfite imfashije gutwara Tour du Rwanda uyu mwaka nayikuye i Burayi.”

Ku rundi ruhande byari ibyishimo kuri ARERUYA Joseph utwaye Tour du Rwanda ye ya mbere ku myaka 21.

Ku rundi ruhande byari ibyishimo kuri ARERUYA Joseph utwaye Tour du Rwanda ye ya mbere ku myaka 21.

Gusa, ARERUYA ngo ntabwo agiye kwirara ati “Ngiye kongera imyitozo, ubwo Tour du Rwanda igiye kuzamuka mu kiciro bagiye kongeraho ibilometero, ngiye kongera imyitozo kugira ngo nzabashe guhangana n’abandi bakinnyi bakomeye bazaza muri Tour du Rwanda umwaka utaha ubwo izaba yagiye ku kindi kiciro.”

Se wa ARERUYA, Gahemba Jean Marie Vianney nawe wakinnye umukino w’amagare akawuhagarika mu 2006 yavuze ko umuhungu we kuva ari umwana muto yakundaga igare cyane.

Ngo yibuka ubwo yari avuye gusiganwa muri Africa y’Epfo mu 1999 yagiye murugo, ARERUYA wari ufite imyaka itatu icyo gihe akajya arwana no kubatura igare rye.

Yagize ati “Mu mutima wanjye ndishimye ko abashije gutera intambwe agakora icyo ntakoze, ariko yagitojwe nanjye,…Nubwo dutwaye Tour du Rwanda ariko ntabwo aragera ku nzozi mwifuriza, njye ndifuza kuzamubona agera muri Tour de France.”

Naho Valens Ndayisenga wegukanye ‘etape’ y’uyu munsi, yavuze ko impamvu yahataniye gutwara iyi etape byari ukugira ngo yereke Abanyarwanda ko agihari nubwo nta kipe ikomeye yari afite.

Ati “Ninjye wari champion, nijye wari wambaye nomero 1, byari ngombwa ko nereka Abanyarwanda ko ndi muri iri rushanwa, ko ngikomeye, kandi ko nubwo ntatwaye tour bitavuze ko ntashoboye.”

Valens kandi ngo yanejejwe n’uko mugenzi we ARERUYA bakinannye igihe kirekire kandi wagiye ufasha bakurube kwegukana Tour du Rwanda, nawe yegukanye “Tour du Rwanda” y’uyu mwaka. Ngo igihe cyari kigeze ngo ayitware, ye guhora inyuma yabo abafasha.

Valens ati "Nagombaga kubereka ko nkiri wa Valens ukomeye."

Valens ati “Nagombaga kubereka ko nkiri wa Valens ukomeye.”

Minisitiri Uwacu ati “Uyu musaruru tuwutuye Perezida wa Repubulika”

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangaje ko banejejwe cyane n’imigendekere y’iri rushanwa ry’uyu mwaka.

Ati “Turishimye cyane kuko Tour du Rwanda” twateguye yagenze neza, yaritabiriwe n’amakipe atandukanye
Kuba umwambaro w’umuhondo ugumanwe n’umukinnyi w’umunyarwanda biradushimishije cyane.”

Yongeraho ati “Uyu mwaka harimo n’agashya,…harimo ihatana cyane. Twashimishijwe n’uko hagiye habaho gusaranga, nta muntu wizeraga ko ariwe uributsinde etape,…byatumye guhatana no kurushanwa byiyongera.
Kandi bituma nta muntu uza yizeye ko ariwe uzayitwara, aba yumva ko agomba guhatana kugira ngo ayitware.”

Minisititi Uwacu Juliene na Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare Bayingana Aimable bakurikirana uko isiganwa rigenda.

Minisititi Uwacu Juliene na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare Bayingana Aimable bakurikirana uko isiganwa rigenda.

Minisitiri Uwacu yashimiye kandi Abanyarwanda bashyigikiye ari benshi iri rushanwa, kubwe ngo “umuco wo gukunda igare umaze gufata mu bato n’abakuru, kandi bituma abakinnyi barushaho kwitwara neza.”

By’umwihariko, yasabye abakinnyi kutirara kuko umwaka utaha u Rwanda ruzakira irushanwa nyafurika ryo gusiganwa ku magare ndetse na Tour du Rwanda ikaba igiye kuzazamurirwa ikiciro.

Ati “Dutwaye Tour du Rwanda ariko umwaka utaha dufite shapiyona ya Africa, bagomba gukora cyane kurushaho kuko ryo rirakomeye,…Abanyarwanda bazabona ibirori byisumbuyeho.”

Yanashimiye kandi by’umwihariko Perezida wa Repubulika uburyo akomeje gushyigikira imikino, dore ko mu bituma amagare yitwara neza muri iki gihe harimo n’ibikoresho byiza yabaguriye. Uwacu akaba yamutuye uyu musaruro mwiza uri kubivamo.

Mbere yo gusiganwa babanza kwiyanzuza.

Mbere yo gusiganwa babanza kwiyanzuza.

Ndayisenga Valens utarorohewe na Tour du Rwanda y'uyu mwaka nawe yari yiteguye gukina umunsi wa nyuma n'umukinnyi umwe wo mu ikipe ye usigaye mu irushanwa (inyuma ye).

Ndayisenga Valens utarorohewe na Tour du Rwanda y’uyu mwaka nawe yari yiteguye gukina umunsi wa nyuma n’umukinnyi umwe wo mu ikipe ye usigaye mu irushanwa (inyuma ye).

Ati "nanjye nditeguye."

Ati “nanjye nditeguye.”

Abasiganwa bari babukereye.

Abasiganwa bari babukereye.

Ikipe ya Tirol ya Valens Ndayisenga yagiranye amasezerano y'ubufatanye n'Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda.

Ikipe ya Tirol ya Valens Ndayisenga yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Aba Bafaransa nibo bafite imigendekere myiza ya "Tour du Rwanda" mu maboko.

Aba Bafaransa bari mu bategura ‘Tour du Rwanda’

Abasiganwa benshi ubu bakoresha amagare agezweho

Abasiganwa benshi ubu bakoresha amagare agezweho

Uyu mukobwa mweza arereka abasiganwa ko bagiye kuzenguruka inshuro 10.

Uyu mukobwa arereka abasiganwa ko bagiye kuzenguruka inshuro 10.

Umunya-Eritrea Eyob aganira n'umukobwa umutwikiriye.

Umunya-Eritrea Eyob aganira n’umukobwa umutwikiriye.

Abakinnyi bari imbere ku bihe ni nabo batangira irushanwa bari imbere.

Abakinnyi bari imbere ku bihe ni nabo batangira irushanwa bari imbere.

Ku nshuro za mbere bamwe bageraga ku murongo basize igikundi

Ku nshuro za mbere bamwe bageraga ku murongo basize igikundi

Bahanyuraga bavuduka cyane ku kigereranyo cya nibura 40Km/h

Bahanyuraga bavuduka cyane ku kigereranyo cya nibura 40Km/h

Areruya yagumaga mu gikundi kiriimbere. Abamuri imbere batatu bose ni abakinyi ba Dimension Data bamucungiye ngo hatagira umucaho

Areruya yagumaga mu gikundi kiriimbere. Abamuri imbere batatu bose ni abakinyi ba Dimension Data bamucungiye ngo hatagira umucaho

Igikundi kiratambika imbere ya Stade Amahoro kigana ku irimbi ry'intwari

Igikundi kiratambika imbere ya Stade Amahoro kigana ku irimbi ry’intwari

Inyuma yabo abantu benshi baba bakora akazi, umutekano, abanyamakuru, abatekinisiye...

Inyuma yabo abantu benshi baba bakora akazi, umutekano, abanyamakuru, abatekinisiye…

Umufana ku muhanda arahari nawe

Umufana ku muhanda arahari nawe

Barazamuka ku muhanda uva munsi ya RDB ngo binjire ku Gisiment hafi ya Stade Amahoro

Barazamuka ku muhanda uva munsi ya RDB ngo binjire ku Gisiment hafi ya Stade Amahoro

Ab'imbaraga bigaragaza ahaterera

Ab’imbaraga bigaragaza ahaterera

Igikundi kibari inyuma, AbanyaEritrea baciye kuri Areruya na bagenzi be bakinana nabo babareba nabi ndetse babariho ngo ntibabasige

Igikundi kibari inyuma, AbanyaEritrea baciye kuri Areruya na bagenzi be bakinana nabo babareba nabi ndetse babariho ngo ntibabasige

Buri wese aragenda ku muvuduko wa 'Maillot Jaune'

Buri wese aragenda ku muvuduko wa ‘Maillot Jaune’

Abahungu ba Team Rwanda nabo bari bugufi

Abahungu ba Team Rwanda nabo bari bugufi

Barakata imbere y'inyubako nshya yuzuye imbere ya RBC i Remera bagana kuri Stade

Barakata imbere y’inyubako nshya yuzuye imbere ya RBC i Remera bagana kuri Stade

Abafana ni benshi ku mihanda imbere ya stade

Abafana ni benshi ku mihanda imbere ya stade

Barihuta cyane basatira umurongo wa nyuma

Barihuta cyane basatira umurongo wa nyuma

Imbaraga nyinshi cyane hafi y'umurongo, Ndayisenga ari imbere

Imbaraga nyinshi cyane hafi y’umurongo, Ndayisenga ari imbere

Yabasize rwose abatanga ku murongo, yishimira iyi ntsinzi

Yabasize rwose abatanga ku murongo, yishimira iyi ntsinzi

Bamaze kuhagera bose, imbere hari Mugisha Samuel uyu mwaka wakoreye cyane mugenzi we Areruya Joseph bakinana muri DDQ

Bamaze kuhagera bose, imbere hari Mugisha Samuel uyu mwaka wakoreye cyane mugenzi we Areruya Joseph bakinana muri DDQ

Areruya avuga ko intsinzi ayikesha imyitozo myinshi yakoze hambere i burayi

Areruya avuga ko intsinzi ayikesha imyitozo myinshi yakoze hambere i burayi

Batatu ba mbere, Areruya (hagati) Eyob na Kangagi (iburyo)

Batatu ba mbere, Areruya (hagati) Eyob na Kangagi (iburyo)

Ni inshimo byinshi kuri Eyob na Areruya bakinana mu butariyani

Ni inshimo byinshi kuri Eyob na Areruya bakinana mu butariyani

Areruya yateye ibyishimo ikipe akinamo by'umwuga n'ishema ku Rwanda n'Abanyarwanda

Areruya yateye ibyishimo ikipe akinamo by’umwuga n’ishema ku Rwanda n’Abanyarwanda

Valens Ndayisenga ahabwa igihembo nk'uwegukanye iyi Etape ya 7 ya Tour du Rwanda 2017

Valens Ndayisenga ahabwa igihembo nk’uwegukanye iyi Etape ya 7 ya Tour du Rwanda 2017

Areruya yanahawe igihembo cy'uwahatanye kubarusha

Areruya yanahawe igihembo cy’uwahatanye kubarusha

Igihembo nyamukuru ni umwenda w'umuhondo n'ibindi binyuranye bijyana nawo

Igihembo nyamukuru ni umwenda w’umuhondo n’ibindi binyuranye bijyana nawo

Aha ari mu byishimo na bamwe mubo mu muryango we

Aha ari mu byishimo na bamwe mubo mu muryango we

Se Gahemba arishimye cyane kuko ibyo atakoze umuhungu we abigezeho

Se Gahemba arishimye cyane kuko ibyo atakoze umuhungu we abigezeho

Amafoto: Mugunga Evode

Roben Ngabo
UMUSEKE.RW

12 Comments

  1. ineza

    19/11/2017 at 12:51 pm

    congratulation Alleluia

  2. ndizeye

    19/11/2017 at 2:06 pm

    iyo uvuga ngo umukobwa mwiza afashe icyapa yerekana ko bagiye kuzenguruka inshuro ya cumi uba ushaka kutubwira ko abandi bari babi?!??!

    • Jeff

      20/11/2017 at 2:39 pm

      ariko se Ndizeye, mwiza ubisomye hehe ko ntabyo mbona? cyangwa barabisibye? arikose anabyanditse byaba bitwaye iki? Kuba abakobwa bose ari beza ntibibuza buri umwe muri bo aba mwiza.

  3. uk

    19/11/2017 at 2:11 pm

    @Nizeye urakoze ziriya nimvugo zipfobya ikiremwamuntu nabagore muri rusange kongeraho mwiza ,ushoboye…..bitajya bikoreshwa kubagabo nukubafata nkaho uko bari cyangwa icyo bashoboye ari ikintu badasanganywe: gender streotypes….

  4. jmr

    19/11/2017 at 4:45 pm

    Nishimiye instinzi ku banyarwanda n’abaanyamakuru b’ummuseke rubben na Evode. Amagare bayongere ubushobozi football nubundi byaranze.

  5. Jhon

    19/11/2017 at 4:53 pm

    Ariko umuntu uzi uko iri rushanwa rikinwa yambabarira akasobonaruri?kko iyo bavuze ngo runaka arafasha runaka gutsinda bihita bicanga!ntabwo ari isiganwa?ushobora gutsinda ugahita ubiha undi?ntabwo mbisobanukirwa hagize ubyumva neza yasobanurira?utsinda biba byagenze gute?

    • jonas

      19/11/2017 at 5:27 pm

      @Jhon. kubera ko haza Ama team atandukanye kdi abari muri team batanganya imbaraga ubwo bahitamo Uwo bagomba gukorera. ni ukuvuga ngo ama team aba acungana. Niba hari ugerageje kwiruka abandi bamwirukaho bakamugarura niho wumva ngo ni ataque cg break away.

  6. Ruganzu

    19/11/2017 at 10:12 pm

    Nta no kubitura abanyarwanda bahita babitura perezida wa repubulika ako kanya.Maze igihe nsoma amateka y’abanyarwanda mu bitabo byinshi.Guhakwa nibintu byabo kuva kera.

  7. Kamana

    20/11/2017 at 2:43 am

    Ruganzu ibyuvuze n’ukuri abanyarwanda bamwe ntibazi gutandukanya president n’igihugu president s’igihugu n’igihugu si president muhumuke

  8. eric

    20/11/2017 at 6:50 am

    arikose koko uvuze imyaka yawe nyayo bitwaye iki ubuse koko urabona uriya areruya afite imyaka 21

    • kareg

      20/11/2017 at 12:31 pm

      Wowe wamubyaye yitubwire neza.

  9. eric

    22/11/2017 at 3:18 am

    weho karegeya nawe buriya ubeshya imyaka

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock