Ndayishimiye Danny asanga mu Rwanda hakwiye kuba ishuri ryigisha guhanga imideri - UMUSEKE
  • 04/04/2020 12:48 02

Ndayishimiye Danny asanga mu Rwanda hakwiye kuba ishuri ryigisha guhanga imideri

Rwiyemezamirimo mu byo gutegura ibitaramo Ndayishimiye Danny yemeza ko umubare w’ibitaramo by’imideri bitegurirwa mu Rwanda bitari bikwiye guhanganisha ababitegura ko ahubwo bari bakwiye gufatanya mu rwego rwo guteza imbere umwuga ukiri kwiyubaka mu Rwanda. Kuri we ngo mu Rwanda hakwiye gushingwa amashuri yigisha guhanga imideli.

Ndayishimiye Danny yifuza ko abategura ibitaramo by’imideri bashyira hamwe mu rwego rwo kubiteza imbere

Aganira n’Umuseke yavuze ko ibitaramo by’imideri bimaze kuba byinshi mu Rwanda bityo ngo kuri we asanga iyi ari intambwe nziza yerekana iterambere ry’imideri.

Yakomeje avuga ko igihe kigeze ngo abategura ibitaramo bakorere hamwe, bizabafasha gutera imbere mu buryo burambye.

Ati “Dufite umubare w’ibitaramo by’imideri kandi bitegurwa buri mwaka, gusa hatabayeho uko ba nyiri kubitegura bafatanyiriza hamwe biragoye ko byatera imbere mu buryo bukomeye.”

Avuga ko buri wese asa nk’ukora ku giti ke, ibyo abona ari nko kwigenga cyane no kutegera bagenzi babo bategura ibindi bitaramo by’imideri.

Ndayishimiye kandi anemeza ko mu Rwanda hakenewe amashuri akomeye yigisha ibyo guhanga imideri.

Yagize ati “Muri Ghana natunguwe no gusanga bafite amashuri arenga 25 yigisha ibyo guhanga imideri, mu gihe mu Rwanda nta na rimwe dufite.

Kuri njye nsanga igihe kigeze ngo hashingwe ishuri ryiza ryafasha abifuza gukarishya ubumenyi mu byo guhanga imideri.”

Danny ashimira Dady de Maximo waharuriye inzira abari mu mideri mu Rwanda, ngo ni we watangije guhanga imideri, gutoza abamurika imideri no gutegura ibitaramo by’imideri muri 2005.

Ati “Yatangije uru rugamba rwo kumenyekanisha ibyo guhanga imideri mu Rwanda bigoye kandi nta bahanga imideri benshi twari dufite uretse ko wenda hari abadoda imyenda benshi.”

Mu mafoto reba ibitaramo by’imideri byagiye bitegurwa mu myaka itandukanye mu Rwanda

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *