Hortense ku rugamba n’ikibazo cy’abakobwa baterwa inda ari abana – UMUSEKE

Hortense ku rugamba n’ikibazo cy’abakobwa baterwa inda ari abana

Inkuru y’i Karongi mu murenge wa Ruganda aho abana benshi batewe inda ku ishuri rimwe yamukoze ku mutima abona ntakindi yabakorera uretse nibura gukumira ko hari abandi bibaho. Yahise atangiza ubukangurambaga amaze iminsi akorera ku mashuri yisumbuye i Karongi ubu akaba ari gutegura ihuriro rigari ry’abana b’abakobwa bari mu biruhuko ngo abahe ubutumwa abafitiye.

Arabwira abakobwa ko nta ukwiye kubashuka atangira kubabwira ngo ni beza kandi n'ubundi basanzwe ari beza

Arabwira abakobwa ko nta ukwiye kubashuka atangira kubabwira ngo ni beza kandi n’ubundi basanzwe ari beza uko Imana yabaremye

Yitwa Hortense Mazimpaka, nyuma yo gusoma iriya nkuru ku rubuga rwacu yiyemeje kujya ku rugamba akagira nibura abo arinda aka kaga, atangiza ubukangurambaga yiseNdi umukobwa, ndi mwiza w’Ubwenge.”  

Icyo agamije ni ukwibutsa no kumvisha neza abana b’abakobwa ko ari beza rwose uko Imana yabaremye, nta ukwiye kubashuka ababwira ngo ni beza kuko ngo aricyo cya mbere ababashuka babwira mbere yo kugera aho babasambanya babashukishije utundi tuntu barenzaho.

Imibare y’abana b’abakobwa baterwa inda zitateguwe Hortense yumva iteye inkeke niyo mpamvu yahagurutse ngo nibura akore gito ashoboye i Karongi aho akorera kenshi.

Ati “Nabonye iriya nkuru  bitera ubwoba, ndavuga nti nubwo nta byinshi nabaha ariko nshobora guhaguruka nkabaganiriza.”

Icyo ashoboye ari kugikora, arasanga abana aho biga mu byaro n'ahandi akabaganiriza nk'uko bakaganirijwe n'umubyeyi wabo

Icyo ashoboye ari kugikora, arasanga abana aho biga mu byaro n’ahandi akabaganiriza nk’uko bakaganirijwe n’umubyeyi wabo

Mbere yo kubafatirana n’utubazo tw’ubukene cyangwa ikindi ushuka umwana w’umukobwa abanza kumwumvisha ko ari mwiza. Aha niho Hortense yahereye nawe.

Ati “Nanjye ngenda mbigisha mbabwira ko utaba mwiza kubera ko babikubwiye, n’ubundi uri mwiza, Imana yakuremye uri mwiza ariko ubwiza bwawe si ubwo gupfa ubusa, ahubwo ubwe mwiza w’ubwenge.

Mbigisha ko umukobwa aremye bitandukanye n’umuhungu, ko iyo aguteye inda yigendera amahoro nta n’umuntu ubimenya.”

Yumvisha abana bana akaga bahura nako iyo batewe inda, ko amashuri, ikizere n’inzozi z’ubuzima bwiza zirangirira aho kuri benshi, bakinjira mu bibazo by’imibereho n’ubukene.

Hortense amaze kugera mu bigo bitanu (5) byisumbuye mu karere ka Karongi aganiriza abana b’abakobwa muri ubu bukangurambaga.

Ati “Nsanga hari byinshi cyane batazi ku myororokere yabo, bamwe baratinyuka bakambaza mu ruhame, abandi tugasigarana bakambaza ibintu byihariye.”

Arabaha ubutumwa bw'uko nta ukwiye kubashuka ngo abicire imbere hazaza

Arabaha ubutumwa bw’uko nta ukwiye kubashuka ngo abicire imbere hazaza

Ni akaga ku gihugu kugira abana nk'aba baterwa inda inzozi zabo zikangizwa n'abakuru bazibateye. Nirwo rugamba Hortense ariho

Ni akaga ku gihugu kugira abana nk’aba baterwa inda inzozi zabo zikangizwa n’abakuru bazibateye. Nirwo rugamba Hortense ariho

Nubwo bitashoboka kubara abo ubu bukangurambaga buzarinda iki cyorezo cy’abashuka abana bakabasambanya ariko yizeye ko byanze bikunze buzaba ingirakamaro.

Ntiyibagiwe kandi abana bamaze guterwa inda kuko afatanyije n’inzego zirimo n’ubuyobozi bw’ibanze amaze kugera kuri bamwe akabafashisha ibikoresho by’ibanze mu bushobozi bwe.

Ateganya ko ubu bukangurambaga bwe azagera aho abugeza no ku babyeyi bafite abana batewe inda kandi bagikeneye kurerwa, akabigisha uko basubiza aba bana ikizere cy’ubuzima nanone.

Muri iki kiruhuko ari gutegura ‘UMWIHERERO W’ABAKOBWA’ uzahuriramo abana b’abangavu b’i Karongi bo ku bigo amaze kugeraho n’aho ataragera ku babyifuza, aho azabaha inyigisho bagasasa inzobe bakaganira kuri iki kibazo bagafata ingamba.

Hortense Mazimpaka yifuza ko nk’uko mu mashuri yisumbuye habaho za Club Anti SIDA hanabayo Club zo kurwanya inda ziterwa abana.

Arabigisha ko ushaka kubasambanya icya mbere ababwira ari "uri mwiza", arabigisha ko basanzwe ari beza uko Imana yabaremye nta ukwiye kubashuka ahereye kuri icyo n'ibindi akurikizaho

Arabigisha ko ushaka kubasambanya icya mbere ababwira ari “uri mwiza”, arabigisha ko basanzwe ari beza uko Imana yabaremye nta ukwiye kubashuka ahereye kuri icyo n’ibindi akurikizaho

Ku muhate we, arabasanga ku mashuri yabo akabaganiriza nk'umubyeyi

Ku muhate we, arabasanga ku mashuri yabo akabaganiriza nk’umubyeyi

Iki kibazo asanga buri mubyeyi cyangwa umuntu mukuru akigize icye cyacogora kuko ngo gihera mu miryango abantu baturukamo.

Hortense ibi bikorwa abikora kubwe, nta bamutera inkunga kugeza ubu, avuga ko hari ababonetse byamufasha kugera ku bana benshi mu gihugu n’akamaro kakaba kanini kurusha ubu

Ikibazo cyo gusambanya no gutera inda abana b’abakobwa kiri mu bihangayikishije umuryango nyarwanda uyu munsi.

Usibye itangazamakuru n’inzego zibishinzwe, Hortense nawe ku giti ni umwe mu bafite ubutwari bwo guhangana nacyo uyu munsi.

Mu bushobozi bwe kuva mu kwezi kwa cumi amaze kugera mu bigo bitanu muri ubu bukangurambaga bwe

Mu bushobozi bwe kuva mu kwezi kwa cumi amaze kugera mu bigo bitanu muri ubu bukangurambaga bwe

Aho bishoboka hose ubutumwa bwe abugeza ku bana b'abakobwa

Aho bishoboka hose ubutumwa bwe abugeza ku bana b’abakobwa

Umusaruro wabwo ntiwahita uwubara ariko uko bamukurikira n'ibiganiro bagirana bimuha ikizere ko umusaruro wabyo uzabaho kandi munini

Umusaruro wabwo ntiwahita uwubara ariko uko bamukurikira n’ibiganiro bagirana bimuha ikizere ko umusaruro wabyo uzabaho kandi munini

Arabigisha akahaba nk'umubyeyi kandi nk'inshuti yabo, afite ikizere ko bamwumva kandi bazirinda

Arabigisha akahaba nk’umubyeyi kandi nk’inshuti yabo, afite ikizere ko bamwumva kandi bazirinda

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

11 Comments

  1. Mugorenejo

    21/11/2017 at 3:39 pm

    Ariko rwose ntimukabeshye, ntabwo igituma abana b’abakobwa batwara inda z’indaro ari uko batazi ibijyanye n’igitsina cyabo. Njye sindiyumvisha impmvu ituma umuntu wese uje muri iki kibazo yihutira kuvuga ko abakobwa basambana, bagaterwa inda kubera ko badasobaukiwe uko ibitsina byabo bikora. Muvane tekiniki mu bitsina, ntikora. Ushobora gushaka cash ukanacyemura iki kibazo ariko utabeshye abantu.

    • Marine

      21/11/2017 at 4:04 pm

      Kubona igikorwa nk’iki muri Negative Angle biba bifite icyo bigaragaza kuri wowe!!!
      Umugore agize ubutwari bwo gukora icyakunaniye cyangwa icyo utanashobora wowe uti ari gushaka cash! Njye ndabona nubwo yaba ari gushaka cash ntabwo ari kwiba kandi arayashakira mu nzira y’ingirakamaro.

      Ibyo kutamenya ibitsina byabo ni imwe mu mpamvu ituma bashuka abana b’abakobwa bakanabatera inda, kandi sinibaza ko ariyo yonyine uyu Hortense atsindagira muri campaign ye, ntanubwo rwose bigaragara muri iyi report hano, ikiboneka kandi cyiza araremamo abana ikizere no kwihagararaho batekereza ejo hazaza, ariko wowe uti iby’ibitsina ni tekinike!! Nonese bazibatera bazicishije mu mukondo?

      Nk’uko ubivuga ibyo utumva ukwiye gushaka amahugurwa ukabyumva ariko ntubone igikorwa cy’ubutwari nk’iki ngo ukirebe nabi kandi mu by’ukuri bigaragararira buri wese ko ari ikintu kiza.

      Abantu benshi cyane babosomye iriya nkuru, yaranabababaje cyane ariko se ni bangahe ku giti cyabo bagize icyo babikoraho? Ibaze icyo cyonyine urabona ubutwari bw’uyu mugore

      Courage wa mugore we ntucike intege, umuseke namwe mukomereze aho rwose

      • Gipepeo

        21/11/2017 at 6:45 pm

        Nta butwari bwo mu bitsina, namwe ntimugakabye; nanjye niko mbibona: uguterwa inda kw’aba bana ntabwo bituruka k’uko batazi uko ibitsina byabo bikora. Ni ikinyoma cyambaye ubusa, ariko kandi ni n’ubutindi kubeshya abantu igisubizo uzi neza ko kidasubiza ikibazo abo bantu bafite.

        Ese kuki abahungu cg abagabo bazibatera bo atabahugurira kumneya uko ibyo bitsina byabo bikora ibara !?

    • fanny

      24/11/2017 at 1:06 pm

      Hahaha uransekeje wowe uvuga ngo Hortense arashaka cash uziko hotel Gollilas ari iye .Uwo mu maman ni umukire pe uhebuje ahubwo agira umutima wagutse cyane akunda gufasha cyane.ntugace imanza mama mu gihe utazi umuntu uge wicecekera.Bravo Maman Hortense ubuhamya bwawe ni Jambo ry’Imana wansangije i Rwamagana muri Zion TEmple nuyu munsi byahinduye ibitekerezo byange.Byaba byiza nabandi bakozi b’Imana bifatanije nawe muri iyo vision byahindura abakobwa abagore beza na’abayobozi b’ ejo hazaza.Abagabo bahemukira abana nabo bakwiye kubiryozwa

  2. semana

    21/11/2017 at 4:27 pm

    Ibyo Hortense yakoze ni byiza.Ariko ntacyo bizatanga kuko abagabo bakunda sex ni benshi kandi bakoresha amayeri menshi.Umuti nyawo,nuko ababyeyi bakigisha Bible abana babo,kandi bagahera bakiri bato.Mu idini nsengeramo,nta mwana wacu utwara inda kubera ko tugerageza kumvira amahame dusanga muli Bible kuva abana bacu bakivuka.Niyo mpamvu nta muyoboke wacu wakoze genocide.Izo nizo mbuto z’abakristu nyakuri Yesu yavuze ko “uzababwirwa n’imbuto zabo” nkuko tubisoma muli Matayo 7:16.Urundi rugero,nta muyoboke wacu numwe ku isi ujya mu ntambara z’isi kuko Yesu yatubujije kurwana.

    • Tuzima

      22/11/2017 at 12:22 pm

      @Semana, idini yawe ni iyihe ngo natwe tuyiyoboke ko numva yo yakemura ibibazo aba bana bahura nabyo, ikaba yafasha n’abakuru kwitwara neza.

      Gusa Uyu mu maman yakoze neza kuko hari abatarabigerageza ariko ikigaragara nuko usanga dukemura ibibazo tubihereye ku mutwe (hejuru) aho guhera mu mizi yabyo. inama ziraba muri Serena nahandi ibitekerezo bigatangwa nta mwanzuro ufatika, bagahaguruka bagataha.

      Ariko nka Governor w’amajyaruguru bakoze inama mu ntara kuri iicyo kibazo afata umwanzuro ufatika wo gukurikirana uwateye inda umwana w’umukobwa, igihe agaragajwe akabihanirwa, ibura ukumva ari intambwe ifatika bikaba byatuma abashuka abana batinya bakabagendera kure, ni kimwe mu bisubizo, abandi namwe mwashaka izindi ngamba zifatika mu gukemura ikibazo naho kubaganiriza ku mikorere y’ibitsina suko batabizi kndi ku muganiriza yarigeze kubikora ntibyatuma atabikora.

  3. Lydie

    22/11/2017 at 7:44 am

    Mujye mushima ibikorwa byiza, kwigisha abana no kubaganiriza ntabwo mwahita mubona umusaruro wabyo ariko twe ababyeyi twabiciyemo turabona akamaro bizagira mu minsi iri imbere. Kuganiriza abana ni iby’ingenzi kuko umuntu wese arigishwa kugirango amenye, ntibasobanukirwa amayeri yose abagabo bakoresha babashuka bizabafasha ikindi kandi kubimenya hakiri kare bizakangura ubwenge bwabo yibuke ko hari ibyo yabwiwe igihe azaba ahuye n’umushukanyi. Hortense komeza rwese ndagushyigikiye iyo bisnhobokera nanjye nari kugufasha ugahera hirya nanjye ngahera hino. Mwigishe n’abana gukora uturimo ducirirtse tubaha amafaranga n’ubwo yaba macye kuko nayo ari mu bituma bashukika. Imana ibigufashemo

    Ikindi ntakwibagirwa mujye mwibuka kubwira abana b’abakobwa ko nta muntu n’umwe bagomba kwizera kuri iyo sujet kugeza kuri papa we, kuko tumaze kubona ingero nyinshi z’ababyeyi bahanzweho basambanya abana bibyariye.Imana niyo ikwiye gutabara ikirukana umudayimoni watere basaza bacu batwangiriza abana kuko barica umuryango nyarwanda

  4. GENTIL

    22/11/2017 at 8:58 am

    NANJYE RWOSE KU RUHANDE RWANJYE IBYO UYU MUSHUM BA YAKOZE NI BYIZA CYANE KDI NIBYO GUSHYIGIKIRWA RWOSE ,ABANA BARARENGANA KUKO BABASHUKISHA UTUNTU TWAMAFUTI ,RERO COURAGE PASTOR TUKURI I NYUMA

  5. Rubanda

    22/11/2017 at 10:12 am

    Nanjye ndemeza rwose (mbihagazeho n’amaguru yanjye yombi) ko ibyo kuvuga ngo abana b’abakobwa batwara inda z’indaro kubera ko batazi imikorere n’imiterere y’igitsina cyabo, ari ukubeshya rubanda.

    Impamvu nyazo zirazwi, niba Leta ishaka ko icyo kibazo gishyirwa mu bibazo byihutirwa muri iki gihugu nishyireho INAMA Y’IGIHUGU ihuriwemo n’abahagarariye Leta, abahagarariye abyeyi, n’abahagariye abana.

  6. Cyusa jirard

    24/11/2017 at 7:38 am

    Ugaya Hortense we avuga umuti wuhe.Ese ko uyu mubyeyi yatabaye uwo umugaya ubutabazi bwe aheze he yerekera I karongi ku rugerero? Ngo cash nizo Hortense ashaka?Ayashaka se yahawe angahe mbere yo kugenda? Ni nde yavuganye nawe ko azayamuha mbere yo kujyayo? Abant baravugs ibigoye m abo tuzasigira iyi si tugiye kwa nyamuzinda muti amafaranga?! Ese ubundi amafaranga anayahawe, ayo mafaranga adakoze nk’ibi yaba amaze iki?Rwose tujye tiba bakuru.Hortrnse simuzi mubona kuri facebook.Ariko byanshimishije kubona afata iyambere muri ubu buryo.Komerezaho mukobwa mwiza.Aba bavuga za theorie z’ibyakorwa nibagussngeyo musangire ubusa maze mukize izo ntore za Nyagasani zihindurwa imitavu icutswa ku bwana kare.Umusanzu uwariwo wose rwose ushoboye wutange.Abahorana uburwayi bwo kureba inenge gusa ntibaguce intege.Naho amafaranga uyafite nayitane ufite ukundi byskorwa nahurure atabare muve mumagambo ntacyo yakiza ziriya ndibu.

  7. Nshimiyimana

    25/11/2017 at 1:08 pm

    nibyo koko fata umwana wese nkuwawe

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017