Nduwantare umutoza wa mbere wirukanywe muri 2019/20 ubu yinjiye muri Muhanga FC – UMUSEKE
  • 24/09/2020 8:17 10

Nduwantare umutoza wa mbere wirukanywe muri 2019/20 ubu yinjiye muri Muhanga FC

Nduwantare Ismail wahoze atoza Gicumbi FC, akaza kwirukanwa n’iyi kipe yanabaye iya mbere yirukanye umutoza mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, ubu yamaze kubona akazi muri AS Muhanga asimbura Mbarushimana Abdou werekeje muri Bugesera FC.

Nduwantare Ismail yari yirukanywe na Gicumbi FC ubu yabonye akazi muri Muhanga FC

Nduwantare ukomoka mu Burundi yirukanywe na Gicumbi FC kubera umusaruro mucye, yahawe amasezerano y’akazi na n’ubuyobozi bwa AS Muhanga akazayitoza mu gihe cy’umwaka umwe.

Aganira n’Umuseke, umunyamabanga Mukuru wa AS Muhanga, Bisangwabagabo Yussouf yavuze ko bamaze kumvikana na Nduwantare Ismail gutoza iyi kipe.

Ati “Twamaze kumvikana byose byarangiye, araza kurara ashyize umukono ku masezerano, aradusinyira umwaka umwe.”

Nduwantare Ismail wigeze gutoza Gicumbi FC, mu ntangiriro ya shampiyona ya 2019-2020, ntiyabashije gutinda muri iyi kipe nyuma yo kwirukanwa ku mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona nta nota na rimwe arabonera iyi ikipe yatozaga.

Ikipe aje gutoza ya AS Muhanga, uyu mwaka w’imikino 2019-2020, AS Muhanga yarangije ifite amanota 27, isoza iri ku mwanya wa 11.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *