Nduwimana Jean Paul a.k.a ‘Noopja’ wakunzwe mu ndirimbo ‘Murabeho Ndagiye’ yagarutse mu muziki na Studio ye yise Country Records ngo izamufasha kwita ku bihangano bye umunota ku wundi.

Nduwimana Jean Paul wamenyekanye mu ndirimbo ‘Murabeho ndagiye’
Ahagana muri 2011 nibwo mu Rwanda hari hagezweho indirimbo yitwa ‘Murabeho ndagiye’ ya Nduwimana Jean Paul.
Yari indirimbo ifite amashusho yerekana umusore waje muri Kigali agakunda inkumi kugeza ubwo zimwanduje agakoko ka HIV gatera Sida akaririmba ari gusezera abo asize ku Isi avuga ko yizize.
Nubwo uyu muhanzi yari yamenyekanye muri iyo ndirimbo nta yindi ye yamenyekanye ahubwo nyuma yaje no gusa nk’ucitse intege ahagarika umuziki.
Ubu uyu muhanzi yagarutse na Studio ye ngo igiye kujya imufasha n’abandi bahanzi.
Iyo Studio yise Country Records yayifunguye ku mugaragaro yerekana na ba ‘Producers’ bazajya bayikoramo harimo Uwitwa Iyzo Pro yakuye aho yakoreraga ndetse na Nez Beat bayubakanye.
Ngo icyo bagamije ahanini ni ugufasha abana bato bafite impano y’umuziki ndetse no gutanga serivisi aho gushyira imbere amafaranga.
Producer Iyzo warusanzwe akorera muri Nep Record ngo kuba yavuye aho yari asanzwe akorera nta kibazo kibirimo kuko aho aje agiye kuhigaragariza.
Ati “Aha hafite gahunda kuko hujuje ibyo nanjye nifuzaga, ubu icyo navuga ni uko abantu bagiye kumva no kumenya ibikorwa byanjye neza kuko aho narindi sibyagendaga nk’uko nabyifuzaga.”
Producer Iyzo yavuze ko muri iyo Studio bamusinyishije amasezerano y’umwaka umwe.
Nduwimana Jean Paul ukoresha izina rya Noopja yaherukaga kumurika Album y’indirimbo ze mu mwaka wa 2008 ubu na we ngo agiye kongera yigaragaze kuko afite Studio ye ndetse na ba Producers b’ abahanga.
Ubu ngo hari indirimbo yatangiye gukora azasohora mu minsi iri imbere zizaza zisanga ‘Murabeho Ndagiye’ yazamuye izina rye.

Producer Iyzo wavuye muri Nep records ajya gukorana na Nduwimana muri Country Records
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW