Ngirente yibukije abayobozi n’abandi bose ko batagomba kwita ku bo babyaye gusa – UMUSEKE

Ngirente yibukije abayobozi n’abandi bose ko batagomba kwita ku bo babyaye gusa

Atangiza inama y’igihugu y’abana, uyu munsi Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yibukije ko abana bose ari ab’iguhugu, asaba abayobozi mu nzego zose, abarezi n’Abanyarwanda muri rusange ko bagomba kwita ku bana bose. Ati “Ntabwo umuntu agomba kwita ku bo yabyaye gusa.”

Minisitiri w'intebe asaba abantu bose kwita ku bana bose nk'ababo

Minisitiri w’intebe asaba abantu bose kwita ku bana bose nk’ababo

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 12, ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Uburere buboneye: inkingi yo kubaka u Rwanda twifuza’.

Minisitiri w’Inetebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko iyi nsanganyamatsiko ijyanye n’ikerekezo cya Leta y’u Rwanda cyo kwigisha, kwihesha agaciro no kwigenera uko Abanyarwanda bagomba kubaho no kuyoborwa.

Ibarura rusange ry’abaturage ryo muri 2012, ryagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka 15 ari 42% naho abari hagati y’imyaka 13 na 30 ari 27% by’abanyarwanda bose.

Dr Ngirente avuga ko iyi mibare igaragaza neza ko abana n’urubyiruko ari bo mizero y’u Rwanda rwifuzwa mu bihe biri imbere bityo ko bakwiye kwitoza bakiri bato kugira ngo bazabashe kuzuza inshingano bategerejwemo.

Ati «Ni mwe muzuzuza ikivi abakuru bazabasigira mukazanaterura n’icyanyu mugomba kuzasigira abazabakomokaho. »

Ingingo ya 19 y’Itegeko Nshinga igira iti «Umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi Banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga. »

Min. Ngirente avuga ko umuntu wese wifuza igihugu gifite iterambere rirambye aha agaciro gakwiye abana.

Ati «Utoza abakiri bato kuba abantu bafite ubumuntu, abatoza kuzahora barangwa n’indangagaciro zizabafasha mu buzima bwabo bw’igihe kirekire, abatega amatwi akumva ibitekerezo byabo akabishingiraho mu kubafasha no mu igenamigambi .»

Dr Ngirente uvuga ko nubwo Leta yiyemeje guha agaciro abana no kurengera uburenganzira bwabo ariko hakiri ibibazo byugarije abana nk’abana b’abakobwa baterwa inda zitateguwe n’abana bakomeje guta amashuri bakajyanwa mu mirimo itabahesha icyubahiro abandi bakajya mu buzererezi.

Hari n’abana bishora mu biyobyabwenge, abandi bakanga gukora ibizamini bisoza ibyiciro by’amashuri kandi batabuze ubushobozi.

Yibukije Abanyarwanda bose ko bagomba kugira uruhare mu kuvugutira umuti ibi bibazo byugarije abana b’u Rwanda.

Ati «Abarezi bigisha abana mu byiciro bitandukanye, abayobozi mu nzego zose, Abanyarwanda bose muri rusange baributswa ko bafite inshingano zo kwita ku bana bose. Abana ni ab’u Rwanda, ntabwo umuntu agomba kwita ku bo yabyaye gusa. »

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance avuga ko Abanyarwanda bari kudohoka mu burere bw’abana babo kandi ari byo shingiro ryo kugira Abanyarwanda bakwiye u Rwanda rwiza.

Gusa atunga agatoki n’abana kwigira indakoreka kandi na bo baba bagomba gufasha ababyeyi babo mu burere babaha.

ati «Tugenda tubona hari abana baca ku ruhande, usaganga ntibumvira ababyeyi, bakava mu mashuri, bakishora mu ngeso mbi, ibyo byose ntabwo tubyifuza mu bana bacu. »

Karasira Ange Patrick wo mu ihuriro ry’abana ku rwego rw’igihugu avuga ko biteguye gutanga umusanzu wose mu kubaka u Rwanda rwiza.

Avuga ko ibi bizabifashwamo n’iri huriro bashyiriweho kuko ryabahaye urubuga rwo kuganiriramo umusanzu wabo mu burere buboneye bahabwa.

Iyi nama nkuru y’igihugu y’Abana ya 12 yahurije hamwe abana 488 bahagarariye abandi mu turere twose, abahagarariye abafite ubumuga n’ababa mu nkambi z’impunzi zose.

Babanje guha icyubahiro igihugu baririma indirimbo icyubahiriza

Babanje guha icyubahiro igihugu baririma indirimbo icyubahiriza

N'abayobozi bayoboye iyi nama

N’abayobozi bayoboye iyi nama

Bosenibamwe Aime uyobora ibigo ngororamuco

Bosenibamwe Aime uyobora ibigo ngororamuco

 

 

Inama y'igihugu y'abana yitabiriwe n'abagera kuri 480

Inama y’igihugu y’abana yitabiriwe n’abagera kuri 480

Karasira uhagarariye abandi bana yizeje ko bagiye kujya bahwiturana

Karasira uhagarariye abandi bana yizeje ko bagiye kujya bahwiturana

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Mukabaramba Alvera yari ari muri iyi nama akurikiranye imihango

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Mukabaramba Alvera yari ari muri iyi nama akurikiranye imihango

Isaac Munyakazi wo muri MINEDUC

Isaac Munyakazi wo muri MINEDUC

Guverineri w'Amajyaruguru Gatabazi JMV yaje aherekeje abana baturutse mu ntara ayobora

Guverineri w’Amajyaruguru Gatabazi JMV yaje aherekeje abana baturutse mu ntara ayobora

Guverineri Mureshyankwano w'Amajyepfo

Guverineri Mureshyankwano w’Amajyepfo

Minisitiri Nyirasafari avuga ko abana na bo bakwiye kwikubita agashyi kuko hari abakomeje kwitwara nabi

Minisitiri Nyirasafari avuga ko abana na bo bakwiye kwikubita agashyi kuko hari abakomeje kwitwara nabi

Usta Kayitesi wo muri RGB

Usta Kayitesi wo muri RGB

Abana bahagarariye abandi barimo n'abafite ubumuga

Abana bahagarariye abandi barimo n’abafite ubumuga

Bakinnye umukino ugaragaza ko bishimiye uko leta ibaha icyubahiro

Bakinnye umukino ugaragaza ko bishimiye uko leta ibaha icyubahiro

Bafashe ifoto y'urwibutso

Bafashe ifoto y’urwibutso

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Musinguzi

    07/12/2017 at 3:15 pm

    Ubutaha Min Nyirasafari ajye abanza asome ijambo rye! Byari bibabaje ukuntu yasomaga. Ntabwo ari uko atazi ikinyarwanda ahubwo ni uko atabiteguye. Ibyo abana babibona nabi! Nagende Inyumba yari Inkotanyi cyane! (Iryo kosa ntiyigeze arikora)

    • Nkaka

      07/12/2017 at 6:31 pm

      “I fought the good fight, I will keep the faith”. Ntukagereranye ibitagereranywa, inkweto zirarutanwa Musinguzi we !

  2. Bugwiza

    07/12/2017 at 4:21 pm

    Ko Gouverneur Gatabazi yabujije abantu gukoresha phone nkaba mbona we ayiriho kandi PM ariwe uyoboye inama? Yibagiwe ibyo yavuze?

  3. ppp

    07/12/2017 at 9:24 pm

    yego abayobozi ni byiza ku nama mugira abana.hanyuma ni nabyo ministre w intebe avuga ko umwana wese biba bikwiye kumufata nk uwacu atari mu byapa na pub gusa ahubwo ari mu bikorwa.rero burya iyo umuntu ashaka kubona umusaruro w ibyo akora ibyo avuga yiheraho abishyira mu bikorwa.n iyo mpamvu dusaba buri muyobozi wese ubyiyumvamo mu gihugu kubikora bakita ku bana nk ubu biroroshye bahera kubo mu mihanda batagira kivurira.week end nziza!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock