Ngoma: Abacururiza Irebezo ntibumva ukuntu basora ariko ntibabubakire isoko - UMUSEKE
  • 28/03/2020 10:45 56

Ngoma: Abacururiza Irebezo ntibumva ukuntu basora ariko ntibabubakire isoko

Abacururiza mu isoko ryo mu gasantere Irebezo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma barataka igihombo cyo gucururiza hanze nyamara badahwema kwishyura imisoro yagakwiye kuvamo amafaranga yo kububakira isoko.

Ibicuruzwa byabo ngo birangirika kandi bakishyura imisoro

Abacururiza muri iri soko rikunze kuba ririmo ibitoki n’imboga n’ibindi byiganjemo ibiribwa, bavuga ko iyo imvura iguye yangiza ibicuruzwa byabo bigatuma bagwa mu gihombo.

Bavuga kandi ko n’iyo ari mu gihe cy’izuba bibagiraho ingaruka kuko ibi bicuzwa byabo byangirika.

Uwajambo Rebeca ati “Ibijumba birahonga kubera izuba umukiriya yaza yabireba agasanga byazanye indi sura akabigura atishimye, imvura iragwa imivu ikabitembana ugasanga turahombye.”

Aba bacuruzi bavuga ko uretse ibicuruzwa, na bo ubwabo hari ingaruka bakura mu kuba bacururiza ahantu hatubakiye zirimo n’uburwayi.

Undi ati “N’ubu ndimo ndatengurwa kubera imvura yanyagiye.”

Ngo ikibabaje ni uko inzego z’ubuyobozi zidahwema kubaka imisoro bakibaza ayo mafaranga batanga atavamo ayabubakira isoko na bo bagacururiza ahantu hameze neza.

Uwizeyimana ati “Dusora amafaranga maganatanu (500Frw), nibatwubakire isoko nibura tujye dusora ariko tunakorera ahantu hameze neza.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yamenyesheje Umuseke ko hari gahunda yo kubaka ririya soko.

Ati “Hari umushinga turimo gukorana n’umuterankunga wo kuhubaka agasoko gato k’imboga. Tukaba turi mu biganiro kandi biragenda neza.”

Iri soko ry’i Rebezo riri mu masoko mato yunganira isoko rikuru ry’akarere ka Ngoma riri mu mugi rwagati wa Kibungo, akaba ari amasoko afasha abaturage mu guhaha ibicuruzwa bito bito byiganjemo ibiribwa kandi bikanabagabanyiriza gukora ingendo bajya guhahira mu mugi.

Ibicuruzwa byabo byiganjemo imboga birapfa kubera izuba
Ibindi na byo bijyamo ivumbi

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Kububakira ni byiza kububakira,gusa Ubuyobozi bw,Akarere buzadufashe turiya dusoko aka Rebezo n,ahitwa ku giturusu Musamvu ntawutwanze,ariko ku igitekerezo cyagarutsweho kenshi n,Abcururiza mu Isoko rikuru rya Ngoma ndetse no mu Umujyi wa Ngoma,ibyiza turiya dusoko twajya turema ni mugoroba kuko dufasha abahatuye mu uburyo bwo guhaha,kuko kurema umunsi ubanziriza uw,Isoko rikuru byatumye ubucuruzi bwo mu Umujyi wa Kibungo busubira inyuma cyane,bikomeje byazanasenya Umujyi wacu kuko usubira inyuma cyane kdi dukwiye gushakira hamwe ibiwuteza imbere kurushaho.Murakoze

  • Iyo turemye kuva mu gitondo,aka Rebezo n,aka Giturusu Musamvu,ku umunsi ubanziriza Isoko rikuru rya Ngoma bituma riba rifite abantu bake cyane,bikadindiza n,ubucuruzi bukorerwa mu Umujyi buhoraho.Ubuyobozi buzabigenzure neza,turiya dusoko duto twegereye Umujyi tujye turema ni mugoroba.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *