Ngoma: Abahinga umuceri barataka ubukene kubera toni 700 zabuze isoko | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 12:42 53

Ngoma: Abahinga umuceri barataka ubukene kubera toni 700 zabuze isoko

Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative CORIMI ifite abanyamuryango mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Ngoma, bavuga ko bugarijwe n’ubukene kubera ko umusaruro baherutse kweza wabuze abaguzi ubu ukaba waraheze mu bubiko bwa Cooperative yabo buri mu Murenge wa Sake.

Kuba amashuri atarimo akora kubera COVID-19 ngo byagize ingaruka cyane ku isoko ry’umuceri w’aba baturage

Uwitwa Buranga Alexis Ati “Urabona iyo uhinga umuceri akenshi nta kindi wapfa guhinga kubera ko ugora, ubwo rero iyo utaboneye amafaranga ku gihe bikugiraho ingaruko kuko ariho ukura ayo kwishyura mituweri, kwishyurira abana amashuri n’ibindi mbese ubukene buratwishe.”

Perezida wa Koperative CORIMI, Mutabazi François yabwiye Umuseke ko impamvu uriya muceri wabuze abaguzi ari uko abigo by’amashuri byawuguraga ubu bifunze kubera icyorezo cya COVID-19, ngo byagize ingaruka ku bahinzi.

Ati ”Uretse no kubura amafaranga yo kongera guhinga ,umuhinzi aba ateze abintu byinshi ku musaruro we, nk’imyambaro, gutunga umuryango we, urumva aba akeneye byinshi ku buryo ubu umuntu yavuga ko bitameze neza.”

Icyakora nubwo bimeze gutyo Mutabazi avuga ko abahinzi batacitse intege, kuko ubu uwo bahinze ugeze mu gihe cy’ibagara ndetse ngo bari no gushaka uko babona amafaranga yo kugura ifumbire baha abahinzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yabwiye Umuseke ko bamaze kuvugana n’inzego zabafasha kubona isoko ry’uriya muceri zirimo Ministere y’Ubucuruzi n’Inganda.

Ati ”Isoko rinini bari bafite byari ibigo by’amashuri ubwo rero kubera ko ibyo bigo ubu bitari gukora byatumye babura isoko, ariko twamaze kuvugana na MINICOM ndetse na Cooperative ku rwego rw’igihugu tukaba twizeye ko biza gutanga umusaruro ku buryo umuceri w’abaturage ubona isoko.”

Uyu muyobozi asaba abahinzi kudacika intege zo guhinga umuceri kubera ikibazo cyabayeho.

Koperative CORIMI ifite abanyamuryango 1 227, ikorera ubuhinzi bw’umuceri mu Mirenge 6 irimo uwa Zaza, Jarama, Gashanda, Karembo, Mugesera n’uwa Sake wubatsemo uraganda ruwutunganya.

Ubuyobozi bwa CORIMI butangaza ko mu bubiko harimo toni zisaga 527 z’umuceri udatonoye, n’izindi 178 z’utonoye zabuze isoko hakiyongeraho n’undi muceri ukiri ku ma site atandatu utaragezwa mu bubiko.

Abahinzi bavuga ko umuceri ari wo ubafasha kwikenura igihe waguzwe

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW  

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uwo muceri ugura angahe ngo twihahire?

  • Iyo Leta ibagurira uriya muceri ikawuhaho inkunga y’ibiryo abashonje n’abatakaje imirimo kubera COVID batagishobora guhaha, yari kuba igiriye neza bariya bahinzi kandi igobotse n’abanyarwanda. Erega ariya mafranga ni inguzayo izishyurwa natwe n’abana bacu. Sinzi impamvu ariho ashorwa mu masosiyete y’abikorera ku giti cyabo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *