Ngoma: Abantu 2 barohamye mu mazi yatejwe n’umwuzure – UMUSEKE
  • 30/09/2020 10:38 02

Ngoma: Abantu 2 barohamye mu mazi yatejwe n’umwuzure

Abantu babiri barohamye mu mazi yatejwe n’umwuzure mu gishanga kiri hagati y’imirenge ya Mutenderi, Sake na Jarama yose yo mu Karere ka Ngoma, umwe yarohamye kuri uyu kane, bikekwa ko yiyahuye undi yarohamye ku mugoroba wok u wagatatu n’aburirwa irengero.

Aya mazi yazanywe n’imvura nyinshi yaguye mu itumba ryo mu kwa kane no mu kwa gatanu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi, Ngenda Mathias yabwiye Umuseke ko umwe yarohamye mu ijoro ryo ku wa gatatu ubwo abantu bane barimo umubyeyi ndetse n’umwana we, n’andi bantu babiri bahuriye ku gishanga bashakaga kwambuka bava i Sake berekeza  i Mutenderi.

Umwana uri mu kigero k’imyaka 12 ni we washotse amazi mbere atangira koga hanyuma umusore wari usigaye inyuma aramukurikira ararohama na magingo aya ntaraboneka, ndetse umwirondoro we ntiwahise umenyekana.

Ngenda Mathias yagize ati “Bari abantu bane, babiri bavuye Sake n’abandi babiri bavuye Jarama, barimo umubyeyi ufite umwana. Uwo mwana aroga noneho wa muhungu bahuriye mu rufunzo aramukurikira, wa mwana arebye inyuma abona umusore yatangiye gusoma amazi niko kuza ashaka kumutabara, ariko biranga asigarana n’imyenda ye mu ntoki n’ubu turacyamushakisha.”

Uyu Muyobozi yabwiye Umuseke ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Gicurasi 2020 ubwo abaturage n’ubuyobozi barimo bashakisha umurambo w’uriya musore aribwo undi musaza witwa Ndaberetse Pierre wari ufite imyaka 62 yakuyemo imyenda yiroha muri ayo mazi na we arapfa.

Amakuru avuga ko ngo yari arwaye uburwayi bw’igicuri ku buryo bishoboka ko we ngo yaba yiyahuye.

Ngenda Mathias uyobora Umurenge wa Mutenderi ati “Yageze aho abaturage bari baramubwira bati sigaho wijya mu mazi aranga, yinjiye mu mazi abona ari menshi aragaruka, hashize iminota mike ashyira imyenda ye ku mutwe arongera ajya mu mazi aramurengera, yabikoze nk’uwiyahura nubwo ntabihamya kuko nta makimbirane yari afitanye n’abo mu muryango we.”

Ndaberetse Pierre wari utuye mu Murenge wa Mutenderi umurambo we wahise ushyingurwa.

Ngenda Mathias avuga ko ubu bongereye abarinzi barimo DASSO n’abanyerondo babuza abaturage kujya muri ariya mazi yarengeye urufunzo ku buryo ubuhahirane hagati y’Imirenge ya Mutengeri, Jarama na Sake bwakomwe mu nkokora.

Avuga ko nta buryo burambye iki kibazo cyakemuka kubera ko aho amazi ari hose hari urufunzo ku buryo ngo kunyuzamo ubwato na byo bitashoboka, agasaba abaturage gutegerezaza ko hakamuka.

Ni ubwa mbere amazi yuzuye muri icyo gishanga kuri uru rwego kuko ngo hahoze inzira y’abanyamaguru ireshya na Km 2.

Mu karere ka Ngoma si hariya gusa hari iki kibazo kuko naho Umurenge wa Mutenderi uhana imbibe n’uwa Gahara wo muri Kirehe ahitwa Rwagitugusa  amazi yarengeye umuhanda ku buryo ntawapfa kwambuka, gusa amakuru avuga ko ubuyozi ku mpande zombi buri gushaka uko ho hajya hifashishwa ubwato kugira ngo ubuhahirane bukomeze.

Camarade Uwizeye
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *