Ngoma: Hari abamaze amezi 6 bategereje ibyangombwa by’ubutaka – UMUSEKE

Ngoma: Hari abamaze amezi 6 bategereje ibyangombwa by’ubutaka

Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Ngoma bahinduje ibyangombwa by’ubutaka, bavuga batinda kubona iyi serivisi. Hari abavuga ko bamaze amezi atandatu bategereje ko ibyangombwa bibageraho ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Aba baturage bavuga ko bajya bumva ko umubare w’abakora muri serivisi zishinzwe iby’ubutaka wongerewe ariko ko nta cyahindutse mu mitangire y’izi serivisi kuko ibyangombwa bigitinda kuboneka.

Nteziyaremye Jean Bosco utuye mu murenge wa Remera ati “Nahinduje tariki 16 z’ukwa Gatanu uyu mwaka ariko n’ubu icyangombwa nakirutseho sindakibona.”

Uyu muturage avuga ko hari byinshi bahomba kuko nk’ushaka gutanga ubutaka bwe nk’ingwate kugira ahabwe inguzanyo muri banki biba bitagishobotse.

Uwitwa Muhizi Eric ati “Nk’ubu twebwe hari ubutaka twagabanye nk’abana tuvukana ariko kuva mu kwa Gatandatu twategereje icyangombwa turaheba.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutaka n’ibikorwa remezo mu karere ka Ngoma, Mutabazi Celestin iki kibazo ari rusange muri aka karere ariko ko ubuyobozi buherutse kongera umubare w’abakora muri serivisi z’ubutaka.

Uyu muyobozi wizeza abaturage ko iki kibazo kigiye gukemuka, avuga ko abakora mu by’ubutaka bo mu mirenge yegereye aka karere bazajya baza gufasha bagenzi babo bo muri Ngoma.

Mu karere ka Ngoma

Mu karere ka Ngoma

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Violete

    24/11/2017 at 2:37 pm

    nk’iyi nkuru umuturage aravanamo iki? nibura se ufite ikibazo nk’icye amenye icyo yakora? Mu rwego rw’ubufatanye n’Itangazamakurumu, jye mufasha abaturage bagane servise zibafasha aho guhanganisha abaturage n’ubuyobozi.
    Ikindi, Ibi se bishoboka bite kandi tuvuye muri Land week? Keretse niba iyi nkuru imaze iminsi mu kabati, umunyamakuru akaba aribwo ayisohoye. Yewe, umwanditsi w’impapuro mpamo z’ubutaka amaze iminsi mu Karere ka Ngoma kandi batashye mbere nta muturage numwe udakorewe.

    • Jean

      25/11/2017 at 1:52 pm

      Jya uteka kuvuga ibyo utazi. Ubwo uri umuyobozi nawe ubarimo reka twe twarumiwe. Icecekere udatukwa uzira kudefanda amafuti. Nanjye ndagifite kimaze amezi ane

  2. Peter

    27/11/2017 at 7:23 am

    SERVICE Z’UBUTAKA MU KARERE KA NGOMA ZARAPFUYE KERA. MAYOR APHRODIS TUMUZIHO KUBA UMUGABO AGIRE ICYO ABIKORAHO TURABIRAMBIWE. ICYO KIBAZO MUVUZE KIRARENZE MU MIRENGE YOSE.NJYEWE KIMAZE AMEZI ATANU

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock