*Ubusanzwe bafashwa na Leta muri gahunda ya VUP
*Ubuyobozi buravuga ko ari ngombwa gusorera aho batuye.
Abatuye mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma bo mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe barinubira ko basoreshwa aho batuye bakavuga ko bitari bikwiye ko basoreshwa na cyane ko ari abakene, ubuyobozi bwo buvuga ko ari ngombwa ko umuturage asorera ubutaka buteganywa n’itegeko ko butangirwa imisoro, bukabasaba ahubwo kububyaza umusaruro.

Ndagijimana Pascal avuga ko abayeho nabi atari akwiye gusoreshwa aho atuye
Aba baturage bahamya ko kuba batangirwa ubwisungane mu kwivuza ari ikimenyetso kigaragaza ko batishoboye bakaba basaba Leta kubakuriraho iyi misoro.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Jarama ntibukozwa iby’iki kifuzo buvuga ko ari ngombwa ko buri muturage asorera ubutaka bwe.
Uwitwa Ndagijimana Pascal agira ati “Abantu bo mu kiciro cya mbere turi kwakwa amafaranga y’ibibanza kandi gusora aya mafaranga unatanga mutuelle birakaze rwose, nange sinishoboye ngo ndabona umusoro.”
Mukabutera Venansiya na we ati “Bancaga frw 3000 none ngo barashaka n’ibirarane kandi nange sinishoboye, no kurya mba mvuye hanze (gupagasa).”
Undi muturage witwa Uwizeyimana Assoumana agira ati “Dukeneye ubuvugizi ngo turenganurwe, badusonere natwe tubeho nk’abandi bantu bari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe.”
Mutabaruka Sematabaro Mbweki umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Jarama, avuga ko ari ngombwa ko aba baturage basora.
Ati “Ufite ubutaka, gusora ni itegeko. Ni itegeko buri wese agomba gusorera ubutaka bwa Leta, ahubwo umuntu yabakangurira kububyaza umusaruro, naho gusora byo ni ngombwa.”
Abaturage bo mu kiciro cya mbere mu murenge wa Jarama, ubusanzwe ubuzima babamo ntibuborohera, abenshi bakora imirimo y’amaboko muri gahunda ya Leta ya VUP.
Kamuyumbu Sunny ushinzwe imisoro mu karere ka Ngoma avuga ko buri kibanza hatitawe aho kiri mu karere gisoreshwa, mu bice by’icyaro ngo ubutaka busoreshwa amafaranga atanu (Frw 5) kuri metero kare imwe, naho mu mugi ni amafaranga 40 kuri metero kare imwe.
Ahakorerwa ubucuruzi mu bice byitwa ko ari icyaro hasoreshwa amafaranga 10 kuri metero kare imwe, naho ahafatwa nk’ahakorerwa ubucuruzi mu mugi hasoreshwa amafaranga 50 kuri metero kare imwe.
Avuga ko itegeko ritagena ngo hasora umuntu uri mu kiciro iki n’iki cy’Ubudehe, ariko ngo ufite ikibazo cy’uko atabona uyu musoro ushyirwaho n’Akarere, ngo yandikira Njyanama y’Akarere asobanura impamvu atabasha gusora, ngo ni yo ishobora kumusonera.
Itegeko rigenga ibyo gusorera ubutaka, mu misoro yakwa n’Akarere, rivuga ko ubutaka bwo mu cyaro bwagenewe guhingwaho bukaba buri munsi ya hagitari ebyiri cyangwa bungana na hegitari ebyiri gusa budasoreshwa, ariko riteganya ko ubutaka buri mu dusantire tw’ubucuruzi duherereye mu cyaro busoreshwa.

Aba baturage bose ni abo mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe twabasanze bari gukora muri VUP

Mutabaruka Mbweki uyobora umurenge wa Jarama by’agateganyo avuga ko ari ngombwa ko abaturage basorera aho batuye igihe hateganyijwe ko hasorerwa
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW
4 _
Iyi misoro yo gusorera aho utuye ntaho itaniye na wa musoro wa 400 wo kwa Habyara dusigaje gusorera umwuka duhumeka.
Ibi nibyo twajyaga twita ibyo kuba ugeze aho umwana arira nyina ntiyumve. Muratera imbabazi abantu bakeneye cash!! Uvuga ko azasorera n’umwuka ahumeka se arumva ari urwenya? Icyitwa taxe carbone abanyaburayi bashyizeho se azi ko ari iki? Ubu ndetse ibihugu bimwe byashyizeho compteurs zo kurihisha umusoro nyongeragaciro ku ngufu ziva ku mirasire y’izuba. Nko muri Spain barabimenyereye. Twibaze rero: iyo leta zigera aho gusoresha abantu umwuka n’izuba, umurongo ziba zitazarenga aba ari uwuhe?
Nta misoro nta mahooro amahôro yahungabana erega!
Imisoro yo gusorera aho utye naho hadashobotse bikwiye kuvaho burundu , Perzida wa Rapubulika natabare rwose hasoreshwe ibindi