Ngoma: Kuhira imyaka bakoresheje imishani zikoresha imirasire y'izuba byazamuye umusaruro - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:34 41

Ngoma: Kuhira imyaka bakoresheje imishani zikoresha imirasire y’izuba byazamuye umusaruro

Mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma hari urubyiruko ruhinga urusenda n’imboga ku nkengero z’igishanga cya Gashora ruvuga ko bifashishije ikoranabuhanga mu kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba byabafashije kuzamura umusaruro.

Amashu na yo yatangiye kwera muri kiriya gishanga

Urubyiruko rusaba bagenzi babo kwitabira ubuhinzi kuko burimo kubafasha kwiteza imbere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko bafatanyije n’abafatanyabikorwa biteguye gukomeza gushyigikira ubuhinzi kugira ngo ababukora batungwe na bwo.

Ruriya rubyiruko rwibumbiye hamwe rushinga Koperative yitwa “Twigire muhinzi Rukumberi”, bakora ibikorwa by’ubuhinzi mu nkengero z’igishanga cya Gashora, bahinga urusenda, amashu, inyanya, amashaza n’ibindi byiganjemo ibinyamisogwe.

Bakoresha ikoranabuhanga bahwe ryo kuhira bifashishije imirasire y’izuba.

Munyaneza ati “Byatugabanyirije ibishoro mu buhinzi nk’ahantu hakorwaga n’abantu 50, umuntu umwe araza agafungura robine akuhira, wabara 50 wari bubahembe ugasanga igishoboro cyaragabanutse.”

Habarurema Venuste ati “Hano barahakunda cyane kubera ikoranabuhanga, nta rubyiruko ruhinga hano rutaragura ikibanza mu gihe cy’amezi atatu gusa tumaze twuhira, ibigo by’imari biradusanga kubera umusaruro bibona ushimishije tubona.”

Mudahemuka Innocent umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi mu Karere ka Ngoma avuga ko bafatanyije n’abafatanyabikorwa b’Akarere biteguye gukomeza gushyigikira ubuhinzi.

Ati “Icyo ubu turimo gukora ni ugukomeza kwegera aba bahinzi tukabumvisha ko bishoboka ko ubuhinzi bwabo bwabateza imbere. Kandi byashoborwa na buri wese apfa kuba afite ubutaka.”

Ngoma nk’Akarere kagizwe n’ibiyaga birimo Sake na Mugesera, mu minsi yashize wasangaga bataka ikibazo cyo kurumbya kimwe n’abandi batagira amazi ariko ubu ibiyaga byatangiye kubyazwa umusaruro bituma umusaruro w’abaturage wiyongera ku babituriye.

Intoryi zatangiye kwera na zo
Mudahemuka Innocent ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Ngoma avuga ko buri wese ufite ubutaka yahinga kandi bikamuteza imbere akwiye kubikora
Abahinzi muri Rukumberi bishimira umusaruro babona ubu

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Ngoma

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *