Girl in a jacket Ngoma/Mugesera: Ibigori byeze neza abahinzi bategereje kugurisha ku giciro cyiza | UMUSEKE

Ngoma/Mugesera: Ibigori byeze neza abahinzi bategereje kugurisha ku giciro cyiza

Abahinzi b’ibigori bo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma bavuga ko babonye umusaruro w’ibigori mwiza ugereranyije na mbere.

Mu Murenge wa Mugesera bategereje kweza Toni 3000 z’ibigoli

Bamwe mu baganiriye n’Umunyamakuru w’Umuseke bamubwiye ko biteze inyungu muri uyu musaruro na cyane ko bishimira igiciro bazagurirwaho.

Umuhinzi witwa Karinabo Alexandre yagize ati: “Turishimira umusaruro w’ibigori twabonye tukaba twizera ko tugiye gukomeza kwiteza imbere.”

Maniraguha Aimable yagize ati: “Twejeje ibigori mu buryo bushimishije kandi tubikesha guhingira ku gihe kandi tunakoresha imbuto nziza yera, ubu turateganya ko twakomeza kongera umusaruro kugira ngo tuzagere kure mu buhinzi bw’ibigori.”

Umurenge wa Mugesera ni umwe mu igize Akarere ka Ngoma ifite ubutaka bwera.

Uretse kuba abahinzi baho bishimira umusaruro w’ibigori babonye, banishimira umusaruro w’inanasi zera muri uyu Murenge bagasaba abandi bahinzi kuza kubigiraho.

Akarere ka Ngoma ni kamwe mu tugize Intara y’Iburasirazuba gafite abaturage bakora ubuhinzi kinyamwuga kandi bukaba bwarabateje imbere.

Ubu mu rwego rwo gufata neza umusaruro w’ibigori hirya no hino mu Karere hagiye hubakwa ubwanikiro mu rwego rwo gufata neza umusaruro w’ibigori babonye.

NIYONZIMA Viateur ni Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo Kamere mu Murenge wa Mugesera yatangarije Umuseke ko bategereje umusaruro ugera kuri toni 3,000 zisaga.

Kuri hegitari imwe bateganya kuheza hagati ya toni 2.5 na toni 3.

Ubutumwa ahaba Abahinzi ni ukugurisha ariko bagahunika mu rwego rwo guteganyiriza ibihe biri imbere.

Ati “Birinde gufata umusaruro wabo ngo bawugurishe bahenzwe kandi dufite umuguzi AIF uzatugurira ku giciro cyiza cya Frw 220 ku kilo cy’ibigoli bidahuguye.”

Niyonzima asaba abaturage kwihutisha gutunganya imirima kugira ngo igihembwe cy’ihinga cya B/2021 kitabacika.

Ushinzwe ubuhinzi mu Murenge avuga ko bafite umukiliya uzatanga amafaranga meza
Umusaruro uba ugomba kubikwa neza kugira ngo utazana uruhumbu

Yanditswe na Abdul NYIRIMANA/UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *