*Wuzuye 2016 utwaye miliyari 10
*Nturaha abaturage umusaruro
Iburasirazuba – Mu karere ka Ngoma, ikiyaga gikorano cyubatswe hagati y’Umurenge wa Remera na Rurenge ngo gifashe abahinzi kuhira bahinge n’imusozi babone umusaruro kuva cyakuzura mu 2016 ntikirabaha umusaruro. Ngo cyabuze amazi ahagije, abaturage babona uyu mushinga warapfubye, ababishinzwe bakabasaba gutegereza.

Imvura yabaye nke umwaka ushize bituma mu mpeshyi batuhira ngo bahinge nk’uko uyu mushinga aribyo wubakiwe
Ni umushinga wiswe ‘Ngoma 22’ ugamije guha abaturage uburyo bwo guhinga mu mpeshyi buhiye hegitari 265 imusozi ahakikije iki kiyaga (idamu) na Hegitari 35 mu gishanga cya Gitobe aho iyi damu nini yubatswe.
Hubatswe impombo nini zizajya zizamura amazi, ikigega kinini acamo n’ibindi bikorwa remezo byo kwifashisha kuhira imusozi cyane cyane.
Abaturage bavuga, uyu mushinga wafunguwe mukwa 11/2016, bari biteze cyane ko mu mpeshyi ya 2017 uzabaha amazi bakuhira bagahinga imusozi ariko ntibyashobotse kuko amazi yabaye macye.
Umwe mu baturage ati “Twari kuhira mukwa karindwi gushize tugahinga ntibyakunda, amazi yabaye macye, imvura yabaye nke. Ubu rero turibaza niba bitarapfubye kuko nawe genda urebemo urebe n’imvura iri kugwa.”
Mugenzi we nawe utuye hafi aha ati “Dore nta mazi arimo ngo bategereje ko cyuzura ariko bari batubwiye ngo no mu mpeshyi tuzajya twuhira ntibyakunda, nawe umbwire ko iyi mpeshyi aribwo bizakunda. urebye amazi arimo.”
Ubuyobozi mu kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB busobanura ko umwaka ushize habayeho gutenguhwa n’ikirere bituma amazi aba make.

Uko bimeze ubu, nabwo amazi aracyari macye kuko cyuzuye yaba agera nibura aha hameze ibyatso cyangwa hejuru yaho
Hanson Micyomyiza umuyobozi w’Agateganyo muri RAB ushinze gahunda zo kuhira, guhingisha imashini no gufata neza ubutaka avuga imvura 2017 yabaye nke n’amazi ahagije ntaboneke muri iyi damu.
Ati “Ntabwo byakunze kubera kuko umwaka wa 2017 ntihabonetse imvura nyinshi iyo dukora ibintu {bizagengwa n’ikizerere}tuba duteganya ko bishoboka cyangwa ntibikunde.”
Gusa atanga ikizere ko imvura nikomeza kugwa neza impeshyi izagera aya mazi arimo ubu agwiriye maze impeshyi y’uyu mwaka abaturage bakuhira bagahinga imusozi.
Abaturage ariko bo bavuga ko babona ibi avuga bisa n’ibidashoboka bashingiye ku ngano y’amazi ari muri iyi damu, uburyo imvura iri kugwa n’uko yari yifashe mu myaka ishize.
Umwe mu baturage witwa Claver Ndutiye ati “simpamya ko ariya mazi mu mpeshyi azaba ageze ku kigero cyo kwifashishwa mukuhira nkurikije arimo n’imvura iriho.”
‘Ngoma 22’ ni umushinga wakozwe ku bufatanye bw’Ubuyapani n’u Rwanda hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Umuyobozi muri RAB atanga ikizere ko imvura nikomeze kugwa amazi azazamuka akuzura, abaturage bo ntibabiha ikizere bakurikije amazi arimo ubu, imvura iri kugwa n’uko byari byifashe ubushize…
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Ngoma
2 _
Another white elephant.
kariya kageze bafatiyeho ni gato rwose amazi ntiyahaza abahinzi.