Ngoma: Umusore w’imyaka 18 yanyereye agwa mu kidendezi cy'amazi arapfa - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:32 34

Ngoma: Umusore w’imyaka 18 yanyereye agwa mu kidendezi cy’amazi arapfa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 14 Gicurasi 2020, umusore witwa Baganishuri wari atuye mu Mudugudu wa Bwiza ahazwi nko mu Kinyonzo ni mu Kagari ka Cyasemakamba mu Murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma yarohamye mu kidendezi arapfa.

Uyu musore warohamye amakuru avuga ko akomoka mu Ntara y’Amajyaruguru ariko izina rye rizwi ni ririya rya Baganishuri

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’Umunyamabanganga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, witwa Kanzayire Console.

Ati “Yavomaga amazi yo guhoma inzu mu kidendezi, ku nshuro ya kabiri nibwo yanyereye abantu bamureba agerageza koga ngo avemo biranga, bagiye kumutabara basanga yashizemo umwuka.” 

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bagiye gufata ingamba zirimo no kuzitira icyo kidendezi ku buryo nta we uzongera kugwamo.

Amakuru avuga ko uyu musore yari umukozi wo mu rugo, kandi ko akomoka mu Ntara y’Ajyaruguru.

Iki kidendezi kiri mu Kinyozo ku muhanda wa kaburimbo gikunda kurekamo amazi menshi mu bihe by’imvura ku buryo hashira igihe atarakama, abenshi bakayakoresha mu bikorwa by’ubwubatsi.

Uyu musore ngo yavomagaamazi yo kubakisha, aranyerera baza kumutabara basanga yapfuye
Iki kidendezi cy’amazi ngo ubuyobozi burafata ingamba zo kukizitira

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *