Ngoma: Umutungo waguzwe miliyoni 29 hari uwatanze 40 ngo cheque ntizemewe – UMUSEKE

Ngoma: Umutungo waguzwe miliyoni 29 hari uwatanze 40 ngo cheque ntizemewe

*Muri cyamunara abahesha b’inkiko baravugwaho kuba ba komisiyoneri,
*Muri ibi byabereye i Ngoma abaturage ntibanyuzwe n’uko amafaranga yabariwe mu ruhame,
*Hari abavuga ko abahesha b’inkiko barya ruswa muri cyamunara.

Guteza cyamunara si ijambo rishya mu matwi y’abaturage, bashyira mu majwi abahesha b’inkiko kuba batesha agaciro imitungo iba igiye gutezwa ikagurishwa ku giciro gito cyane ndetse akenshi ikagurwa n’inshuti magara zabo cyangwa umuhesha w’inkiko wayiteje cyamunara.

Umuhesha w’inkiko w’umwuga (ufite igitabo) yanzuye ko ufite amafaranga kash miliyoni 29 yegukana umutungo uwazanye sheque ya miliyoni 40 yimwa amahirwe

Abanyamategeko twaganiriye kuri iki kibazo bameza ko urebye neza wasanga ikiba kihishe inyuma ari ruswa bakaba bagira inama nyir’umutungo watejwe cyamunara kutazajya yemera mu gihe atanyuzwe n’uko umutungo we ugurishijwe ahubwo ngo ajye ahita ajyana ikirego mu rukiko rumurenganure.

Umuseke wageze mu kagari ka Karenge mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma, umuhesha w’inkiko ateza cyamunara umutungo w’uwitwa Bizimungu Thierry ariko habamo ikibazo kutanyurwa na nyiri mitungo avuga ko agaciro kayo kapfobejwe kandi harimo n’amananiza.

Uwatangaga amafaranga menshi yatanze miliyoni 40 n’ibihumbi 50 ariko ntiyemererwa gutwara uwo mutungo kuko ngo adafite cheque y’amafaranga mu mufuka.

Aha icyamunara kigiye gutangira yahise yanga ko bishyura hakoreshejwe cheque kandi atari yarigeze abishyira no mu itangazo ngo ryari ryaramanitswe.

Ibi byahise bituma uwari waje yitwaje ibikapu byuzuyemo milioni 29 ari we wegukana uwo mutungo uwari watanze menshi ntiyaba akiwubonye.

Amafaranga akavagari imbere ya rubanda muri cyamunara

Amafaranga akavagari imbere ya rubanda muri cyamunara

Bizimungu Thierry nyiri uyu mutungo, yahise yamagana iki kemezo avuga ko kibogamiye ku wo yise ko ari inshuti y’umuhesha w’inkiko.

Ati ”Nzi neza ko igiciro bayigurishije kidakwiranye n’inzu yonyine irimo, ntabwo iyakwiye. Yaje yabyiteguye jye numvaga iri bugere nko muri milioni 80 none reba yanze cheque.”

Tuyishime Claude wari watanze amafaranga mesnhi ariko ntahabwe agaciro ngo kuko ari cheque, yavuze ko ipiganwa nk’iri ritabaho ngo kuko si ubwa mbere apiganwe.

Umuhesha w’inkiko wateje cyamunara iyi mitungo ntiyemeye kugira icyo avuga mu itangazamakuru, ariko abaturage bari aho Cyamunara yabereye ntibyabanyuze.

Me Mwizerwa Marie Grace, umunyamategeko hano mu Rwanda wunganira abantu mu nkiko, aremeza ko urebye neza wasanga ikiba kihishe inyuma y’ibibera muri cyamunara ari ruswa akagira inama nyir’umutungo waterejwe imitungo kutazajya yemera ko umutungo we ugurishwa ku giciro gito ahubwo ngo ajye ajyana ikirego mu rukiko rumurenganure.

Ati ”Byagaragaye ko umuhesha w’inkiko aba afite undi ku ruhande uteganyijwe kandi atanga amafaranga make, urumva rero hari ibanga baba bafitanye rishingiye ku cyaha cya Ruswa. Nabagira inama kuzajya batambamira iyo cyamunara mu gihe batanyuzwe n’igiciro kuko amategeko abaha uburenganzira.”

Ubusanzwe Cyamunara ibera mu ruhame ariko ntibimenyerewe ko amafaranga azanwa mu gikapu akabarirwa mu ruhame uwazanye cheque akimwa agaciro.

Sheki ntiyemewe kereka gusa cash

Aha bazanye amafaranga bayapakira bose bareba 

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/I Burasirazuba

9 Comments

  1. Cyirille

    05/12/2017 at 10:34 pm

    Ndashimira uiuseke washyize ku mugaragaro iyi mikorere idakwiye. N’impumyi yabona ko akarengane ari kose niba koko ari ko byagenze . Nizere ko ababishinzwe babikurikiranira hafi.

  2. Kalisa

    06/12/2017 at 4:39 am

    Hahahahaaaa! Uyu muhesha w’inkiko ngo w’umunyamwuga we noneho ni gaheza! None se iyo ba John Rwangombwa bavuga ibya cashless economy we yumva kwikorera amagunira y’inoti umuntu agiye mu cyamunara? Ubu se ibi nabyo birasaba urukiko ngo nyiri umutungo arenganurwe ko abacamanza nabo bagowe? Cyangwa uriya mugore yamaze gufatwa niba atamaze kwambuka Tanzania maze uwaguze akaba ariwe usigara yirwariza? Wa mugani ubanza bitazoroha…

  3. Uwamahoro

    06/12/2017 at 7:20 am

    Ariko ubundi muzatubarize abanyamategeko. Kuki iyo bateje cyamunara cg barangiza Imana ubabwira ko na nyir’umutungo hari ibyo basaba ko bishyirwa muri PV bakanga?! Minisiteri ibishinzwe izarebe uburyo yashyiraho format aho nyirumutungo agira icyo yongeraho(comments). N’ibyo byabereye Ngoma bishyirwe muri PV nurega abone aho ahera.Nukuri MINIJUST nidafasha abaturage barashira. Uziko umuhesha nicara mu biro akandika ko yakuzaniye assignation cg imenyekanisha bikaba birarangiye ibyawe bakabiteza utarigeze ubimenya. Ngo hari n’aho yabivuze yarapfuye da!!!!

  4. Uwamahoro

    06/12/2017 at 7:24 am

    Evode nadufashe rero ashyireho amategeko akakaye ku bahesha b’inkiko kuko babahaye ububasha bwinshi Bityo n’ukoze ikosa yitwaje ubwo bubasha yagakwiye guhanwa by’intangarugero.

  5. DIDI

    06/12/2017 at 7:42 am

    Ndagira ngo ababisobanukiwe batubwire ububasha “Umuhesha w’inkiko wumwuga” yaba afite.kuko mbona bariya bantu hari byinshi bangiza pe!ahubwo usanga bakurura amakimbirane aho kuya hosha.
    Mu karere ka Rubavu naho nuko.
    MINIJUST irebe uburyo yabicyemura mu maguru mashya.byibuze hazajye hakora 2 bari kumwe (pairs)

  6. Danielle

    06/12/2017 at 2:53 pm

    Birantangaje kubona umuntu w’Umugore/Umudamu nawe akora amanyanga nk’ariya. Nari nzi ko biriya by’amanyanga bikorwa n’abaheshabinkiko b’abagabo gusa. Yewe yewe Rwanda, umunya rwose nta bupfura bukiba mu bantu kugera naho igitsinagore kinjira mu manyanga nk’ariya!!!!!!!!.

    Abenshi twari tuzi ko ruswa ziribwa n’abagabo gusa, none n’abagore barahagurutse!!!!!Ntibizoroha, ntibizoroha,ntibizoroha.

  7. ruzindana

    07/12/2017 at 5:00 pm

    ibi ntibizoroha leta nutabare abaturage ntabwo abahesha binkiko barenfanya abantu tubireberera

  8. ruzindana

    07/12/2017 at 5:03 pm

    ibi ntibizoroha leta nutabare abaturage ntabwo abahesha binkiko barenganya abantu tubireberera

  9. Benny

    07/12/2017 at 7:10 pm

    Police nigire bwangu ikore akazi kayo nta bunyamwuga bw’uriya na Bank ariya cash ntago iyitanga iyo uyitunguye none we ngobikorere amagunira yirukanywe Burundu mukazi ka leta pe birakabije ESE ubundi avugako cash na cheq bitaniye he yose si amafaranga none se we ayo atunze arayisasira?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017