Ngororero: 180 batunzwe n’ibimina bahawe inkunga y’ibiribwa bya Miliyoni 5Frw – UMUSEKE
  • 30/09/2020 10:43 25

Ngororero: 180 batunzwe n’ibimina bahawe inkunga y’ibiribwa bya Miliyoni 5Frw

Imiryango 180 yo mu Murenge wa Bwira, mu Karere ka Ngororero itunzwe no kugurizanya mu matsinda azwi nk’ibimina n’ubucuruzi buciriritse, yahawe inkunga y’ibiribwa bya miliyoni 5 Frw kugira ngo bibagoboke kubera ingaruka yagizweho n’iyaduka ry’icyorezo cya COVID-19.

Bahawe inkunga y’ibiribwa

Abahawe ubu bufasha bw’ibiryo, babwiye Umuseke ko bari batunzwe no kugurizanya mu matsinda ndetse n’ubucuruzi buciriritse byose byaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Mukandekezi Béatha Umwe mu bahawe iyi nkunga y’ibiribwa, avuga ko afite umuryango w’abantu 7, kandi aho yavanaga ubufasha ari muri gahunda yo guhanahana amafaranga bita ikimina none ikaba yarahagaze mu minsi ishize.

Yagize ati “Twamaze igihe tudahura kugira ngo duhane amafaranga tuba twakoreye bitewe n’icyorezo cya COVID-19, ibi byatugizeho ingaruka zikomeye.”

Umuyobozi w’Umuryango ushinzwe kurwanya inzara (FH) mu Karere ka Muhanga, Ndagijimana Prudence avuga ko  bakoranye ibiganiro n’inzego z’ibanze zo muri Ngororero, zibabwira ko hari abaturage bo mu Murenge wa Bwira bakeneye ubufasha.

Yagize ati “Uyu Murenge ni wo duteganya gukoreramo, kuba hari umubare w’abafite ikibazo cyo kutihaza mu biribwa ni byo byaduteye Imbaraga zo kubaha amafunguro arimo n’ifu ya shisha kibondo irwanya igwingira ry’abana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira, Habiyakare Etienne avuga ko mu bahawe ubufasha barimo abamaze igihe batakaje akazi, ubu bakaba bari mu rugo.

Habiyakare yavuze ko muri aba kandi usanga bafite umubare munini w’abagize umuryango.

Ati “Twatoranyije abababaye kurusha abandi, kandi babarizwa mu byiciro byose uhereye mu cya mbere ukageza mu kiciro cya 3.”

Iyi miryango 180 yahawe toni 2,5 z’ibishyimbo n’ifu ya shisha kibondo y’ibiro 900 ndetse n’amasabune  950 bifite agaciro ka Miliyoni 5 zirenga.

Ni imiryango 180 isanzwe itunzwe no kugurizanya mu matsinda y’ibimina
Bahawe ibiribwa bifite agaciro ka Miliyoni 5 Frw

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *