Ngororero: Abafite ubumuga ni 7 312, muri bo 500 bafite ubukabije | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 2:49 55

Ngororero: Abafite ubumuga ni 7 312, muri bo 500 bafite ubukabije

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko muri aka Karere hari abantu ibihumbi 7 312 bafite ubumuga, muri bo abagera kuri 500 bafite ubumuga bukabije, bakaba bakeneye inyunganirangingo.

Abafite ubumuga bukabije bahawe amagare yo kubafasha

Ibi byavuzwe n’Umukozi ushinzwe abafite ubumuga mu Karere ka Ngororero, Ndayambaje Galois mu gikorwa cyo gushyikiriza amagare abantu 20 bafite ubumuga bukabije.

Ndayambaje avuga ko ubuyobozi bw’igihugu bumaze gukorera byinshi abafite ubumuga, cyane mu kubabumbira mu makoperative, no kubafasha kubona serivisi bakenera.

Uyu mukozi avuga ko ikibazo gikomeye kiri gushakirwa umuti na Leta ari ukubonera amavuta abafite ubumuga bw’uruhu kuko bayakeneye.

Akavuga ko mu bakenewe inyunganirangingo, hari bamwe mu muri bo bakomeje kugenda bahabwa ubufasha kuko nk’aba bahabwa amagare bagenda bagabanya umubare w’abakeneye inyunganirangingo.

Ayinkamiye Thѐrese wo mu Mudugudu wa Gitarama, Akagari ka Kabarondo mu Murenge wa Bwira wahawe igare, yabwiye Umuseke ko kuva ahuye n’ikibazo cy’ubumuga, umugabo yahise amuta ajya gushaka undi mugore.

Yagize ati «Nabanje kugira ikibazo cyo kutabona inyunganirangingo, nyuma byaje kunkomerana umugabo ansigiye umutwaro wo gutunga abana twabyaranye.»

Umuyobozi w’umushinga ushinzwe kugabanya ubukene FH mu Karere ka Muhanga,  Ndagijimana Prudence, avuga ko muri gahunda yo gutangiza irindi shami ry’uyu mushinga muri uyu Murenge wa Bwira, bagiye kwita ku bakene  barimo n’abafite ubumuga bukabije.

Ati «Umurenge wa Bwira ni ahantu hafite imisozi miremire, abafite ubumuga badafite amagare ntabwo biborohera kubona uko bagenda.»

Amagare 20 yatanzwe n’uyu mushinga, afite agaciro ka Miliyoni 9 Frw.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Ngororero

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ariko njya numva abantu bavuga ko Pastors benshi,ndetse na Padiri Obald basengera abantu bagakira.Nyamara nta muntu n’umwe bali bakiza,uzwi n’abantu benshi,atari mu rwego rw’abayoboke babo gusa.Aramutse ahari,umujyi wose wabimenya,ndetse n’igihugu.Muribuka Yezu azura Lazaro,umujyi wose warabimenye.Cyangwa Petero azura Tabita.Umujyi wose wa Yopa warabimenye,urabihamya kubera ko Tabita yari kimenya-bose.Kuki Pastors cyangwa Obald batahagurutsa Kajoliti nyinshi zuzuye muli Kigali,cyangwa abamugaye buzuye muli Kigali twese tuzi?Ndetse no mu nsengero zabo barahari benshi bamugaye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *