Ngororero: Bamaze imyaka 18 bishyuza miliyari 1Frw y'imitungo yangijwe muri Jenoside - UMUSEKE
  • 06/06/2020 12:03 16

Ngororero: Bamaze imyaka 18 bishyuza miliyari 1Frw y’imitungo yangijwe muri Jenoside

Ndongozi Phocas umwe mu baturage 200 bo mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Mugano, Umurenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero yabwiye Umuvunyi Mukuru ko hari urubanza batsinze rw’abantu bangije  imitungo yabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, none hashize imyaka 18 rutararangizwa.

Ndongozi Phocas yabwiye Umuvunyi Mukuru ko we na bagenzi be 200 batsindiye Miliyari na Miliyoni 60 zirenga hakaba hashize imyaka 18

Iki kibazo abaturage bakibwiye Umuvunyi Mukuru mu rugendo yakoreye muri Ngororero rugamije kwakira no gukemura ibibazo bijyanye na ruswa ndetse n’akarengane abaturage bakorerwa.

Ndongozi Phocas yavuze mu izina ry’abaturage bagenzi be 200 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, avuga ko bashakiwe Umwunganizi mu mategeko aburana urubanza rw’imitungo yabo yangijwe ararutsinda none kururangiza byarananiranye.

Avuga ko batsindiye miliyari imwe na miliyoni 60 kubera imitungo yabo yangijwe ariko batari bishyurwa.

Ndongozi ati: “Tumaze gutsinda urubanza twagiye mu nzego zose kugira ngo zibishyire mu bikorwa kugeza ubu  nta kirakorwa.”

Avuga ko  imitungo yangijwe yarimo inzu, imirima n’ibindi bikoresho bihenze bari batunze.

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase yasubije uyu muturage ko iki kibazo bakizi kuko basuzumye basanga bamwe mu bagombaga kwishyura harimo abafunzwe, abahunze n’abandi badafite amikoro ku buryo havamo ubwishyu.

Murekezi avuga ko ikibazo nk’iki ari rusange kuko no mu tundi Turere gihari, akavuga ko bari kukiganiraho n’izindi nzego z’Igihugu kugira ngo harebwe ubundi buryo abaturage bishyurwa imitungo yabo yangijwe.

Yagize ati: “Ubusanzwe abangirijwe imitungo bagombaga gutegereza igihe ababangirije imitungo bazabonera ubushobozi bwo kwishyura, gusa kuri ubu Inzego zasanze hakwiriye kuboneka igisubizo kidasanzwe cyatuma aba baturage bishyurwa.”

Ndongozi yavuze ko Ubuyobozi bwagombye no kwita ku gaciro imitungo batsindiye ifite kuri ubu kuko urubanza rwaciwe mu mwaka wa 2002, ayo mafaranga agifite agaciro.

Ibibazo bishingiye ku butaka n’abatarahawe ingurane ku mitungo yabo yanyujijwemo imihanda, n’umuriro w’amashanyarazi ni byo byinshi Umuvunyi Mukuru yakiriye asaba ko Akarere kihutira kwishyura kuko iyo batishyuwe bitotombera Leta.

Yasabye abaturage kwamagana no kugaragaza Abayobozi babaka ruswa kugira ngo bahanwe, kuko bafite urutonde rw’abamaze guhamwa n’icyaha cyo gutanga no kwakira ruswa ruriho abantu benshi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero.

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ibi umukozi w’Imana n’umuhanuzi Kizito Mihigo yabiririmbye mu ndirimbo ye avuga ngo Jenoside niwo musaraba w’uru Rwanda. None se niba wariciwe ukanasahurwa n’ingegera yo mumuhanda, iyo mitungo uzayishyurwa nande? Ikindi, inzu cyangwa isambu y’umuryango ntabwo umuhesha w’inkiko yavuga ngo nigurishwe hishyurwe ibyo umwe mu muryango yangije kuberako nta bufatanyacyaha buba bwarabayeho. N’ubusanzwe, iyo umugabo cyangwa umugore cyangwa se umwana afash’umwenda bagashaka gutez’iby’uburyango, umwe muribo aritambika ati njye sinasinye ku masezerano y’ubugure cyangwa se sinasinye ku masezerano y’umwenda. Ubwo akaba ahagaritse cyamunara atyo kandi biremewe mu mategeko. Ibi by’imitungo y’abarokotse Jenoside nabyo niko bimeze ndetse hari n’abafash’imitungo yabo bayandika ku miryango yabo kugirango nibajya kuryozw’ibyo bangije cyangwa bibye, inkiko zizabur’aho zibikura. Urugero ni iriya nzu ya Kabuga iri mu maboko y’abana be kandi twese tuzi ubukoramaraso bwe. Iri rero ni ihurizo kuri Leta, nayo yabuz’ayo icira n’ayo imira. Ndibuka bavugango Leta izishyur’iyi mitungo kuko ariyo yategets’abaturage gukora Jenoside. Kandi mu mategeko niko byakagombye kumera kuberako hari icyo bita continuité de L’Etat bisobanura ngo n’ubwo ubutegetsi bwahinduka, ariko uwafash’ibyemezo mu izina rya Guverinoma, ikurikiyeho igomba kubyubahiriza. Ni nako batwishyuzag’imyenda MRND yafash’igur’imihoro yatemeshejw’abacu uretseko baje kuzayidukomorera, ariko iyo batatugirir’impuhwe, twarikuyishyura rwose. Aha rero, niho biber’ihurizo kuri Leta, aba basaza bazarinda batabaruka batarishyurw’imitungo yabo kubera uburiganya bw’abayangije, ubukene bwabo, ubushake buke bwabo bwo kwishyura, hakaniyongeraho no kuba Leta nta kintu kinini cyane yabikoraho kuber’ukuntu iki kibaso gisobekeranye. Niba hari uzi urugero rw’uwishyuwe imitungo ye yangijwe muri Jenoside yakorew’Abatutsi, nadusangiz’igitekerezo cye hano nawe, wenda araba ampinyuje anaduh’icyizereko bizatinda ariko bigashoboka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *