Ngororero: Umugabo yakubise ifuni umugore we ahita atoroka | UMUSEKE

Ngororero: Umugabo yakubise ifuni umugore we ahita atoroka

Baraturwango François wo mu Murenge wa Ndaro, mu Karere ka Ngororero ari guhigishwa nyuma yo gukubita ifuni umugore we amuziza ko yamutanze kugera mu rugo.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 06 Nyakanga 2021 ahagana saa yine z’ijoro, mu Kagari ka Bijyojyo mu Murenge wa Ndaro, ubwo umugore wa Baraturwango yatahaga agasanga umugabo we yageze mu rugo batangira guterana amagambo kugeza ubwo umugabo yeguye ifuni ayimukubita mu mutwe.

Akimara gukubitwa ifuni, umugore ngo yahise ata ubwenge asa nk’upfuye ajyanwa kwa muganga,  naho Baraturwango ahita  atoroka akaba arimo ashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Amakuru aturuka i Ndaro avuga ko uriya mugore kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021 nyuma yo gukurikiranwa n’abaganga yatangiye gutora agatege.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro, Nzabakurikiza Alphonse avuga ko umugore wa Baraturwango yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugabo we ashingiye ku mitungo ari na yo bapfa.

Ati “Amakuru abana baduha n’abaturanyi ni uko umugore afite utwo yishabikira ntaheho umugabo kandi umugabo we ntagire icyo azana mu rugo, uwo mugabo kandi ngo yaba akeka ko umugore we afite abandi bagabo bamuha ibituma yimeza neza kuko ngo yiyitaho agasa neza.”

Nzabakurikiza akaba agira inama abaturage bafite ingo kurushaho gutera intambwe bakamenyekanisha ikibazo bafite mu nshuti n’abavandimwe mu rwego rwo kurwanya ibyago biterwa n’amakimbirane.

Ati “Mu by’ukuri umugore yari atashye nyuma y’umugabo we nta makimbirane yandi yari yabayeho uretse ibyari bisanzwe, imiryango ikwiye kugaragaza ibibazo ifitanye mu nshuti n’abavandimwe aho binaniranye bigashyikirizwa izindi nzego kuko ingaruka zabyo ni uko habaho ibyago nk’ibyo kandi imitungo ikahahombera.”

Amakimbirane yo mu miryango amaze gufata intera ikomeye mu Rwanda aho butakwira nta nkuru y’abashakanye bicanye cyangwa babigerageje, ibintu bikomeje gutera impungenge zikomeye aho bamwe mu baturage basaba inzego zibishinzwe guhagurukira iki kibazo bakamenya umuzi nyawo wacyo n’uko cyarandurwa burundu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubugoryi buragwira kabisa. Ngo abona umugore we yiyitaho agasa neza agakeka ko afite abandi bagabo??? We se abuzwa n’iki kwiyitaho uwo muswa?

  • Ahubwo se uwo muswa, uwo mwicanyi yari yagize Imana abona umugore uzi kwiyitaho agasaza neza, we aho byamushije ahubwo ababazwa ni uko umugore we asa neza. Nyumvira ba ntamunoza. Yari gushimishwa ni uko ahora mu ngutiya 1 nayo itameswa? Umugore w’umurwanda ubu niwe ugezweho kugirango rukunde rwubakwe? Mana tabara imiryango y’i RWANDA. Aya ni amaraso yamenetse muri Jenoside yakorewe abatutsi akidukurikirana. MAZE ndabona muri iki gihugu cyacu, mu nzego dufite, barebe uko bashyiraho komite ishinzwe umuryango muri buri mudugudu. Igizwe n’abantu 5. Bajijutse, b’inyangamugayo, maze babe abajyanama b’umuryango. Mu shingano zabo haba harimo cyane cyane ku menya imibereho y’umuryango mu mudugudu wabo, maze ahari ibibazo bakagira inama abafite ibibazo. ISIBO, ushinzwe amakuru mu mudugudu, umutekano, bajya babaha amakuru ku ngo nk’izo zifite ibibazo. Baba bahurujwe n’umwe mubagize umuryango cyangwa babyibwirije, baba abahuza, abajyanama, abacyemurampaka, abunzi maze bakageza aya makuru ku mudugudu, akagari, n’umurenge .(guhererekanya amakuru muri izo nzego)
    Byatuma ibibazo mu muryango bimenyekana kare , maze bigakemurwa amazi atararenga inkombe.
    Nakera na yindi, amakimbirane yabagaho, maze hakabaho abantu bakuru bazaga kumva ikibazo uko giteye, maze bagafatanya kubikimura. Ariko ubwicanyi nk’ubu, ntibwabagaho. BIRAKABIJE, Biteye ubwoba kurusha COVID -19.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *