Ni gute wahagarara ku bwirinzi bw’umubiri wawe- Marie Miguel - UMUSEKE
  • 04/04/2020 1:18 41

Ni gute wahagarara ku bwirinzi bw’umubiri wawe- Marie Miguel

Ni gute wahagarara ku bwirinzi bw’umubiri wawe

Isi yose yugarijwe n’indwara z’ibyorezo, nyamara hari uburyo bwiza abahanga bagaragaje bushobora gufasha abayituye kutibasirwa n’izo ndwara mu buryo bworoshye. Ibice by’umubiri wawe by’ubwirinzi karemano (Immune system) byitaweho neza, bayafasha uwamaze kugerwaho n’indwara kutazahazwa na yo kandi bikagira umumaro ukomeye mu kutandura izo ndwara.

Benshi bagaragaje kutita ku buzima bwabo cyane cyane biriya bice by’ubwirinzi bw’umuntu, ntibyatinze guhura n’ingaruka zabyo.

Hari uburyo wabungabunga ubuzima bwawe wibanda ku myanya ifite inshingano zo kurinda umubiri kwibasirwa n’indwara (Immune system).

Kunywa amazi ahagije

Ese waba warigeze kunywa amazi mu buryo bukwiriye, bugacya wumva ufite ibibazo mu mubiri?

Irinde kunywa inzoga ku rugero rwo hejuru. Hari ibyo umusemburo w’inzoga ufasha mu mubiri w’umuntu, ariko si byiza ko unywa inzoga nyinshi kuko bica intege ubwirinzi karemano umuntu asanganywe. Niba ubonye amahirwe yo kuyinywa, bikore mu rugero kandi uyinywere ahantu heza hagufasha kubona ubutabazi igihe waba ugize ikibazo.

Gaburira umubiri wawe indyo yuzuye

Niba utajya wita ku mafunguro ufata buri munsi, ugomba gutangira kubizirikana kuva aho umenyeye aya makuru. Vitamine zose uhereye kuri A ukageza kuri E zifite umumaro mu mubiri w’umuntu. Imwe mu zibumbatiye ubukungu mu gukomeza ibice by’ubwirinzi, ni vitamin C ikunze kuboneka mu mbuto n’imboga.

Ruhura umubiri wawe mu buryo buhagije

Muri iyi minsi Ikiremwamuntu kibayeho ubuzima buzira gusinzira. Ntibita ku kuruhura imibiri yabo mu minsi y’akazi, bagategereza ko bazagaruriza mu minsi isoza icyumweru (Weekend). Reka nkumenyeshe ko ubu atiri uburyo bwiza umuntu yakwimenyereza. Kutaryama igihe gihagije bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu kuko bigabanya ubwirinzi karemano ku mubiri we. Niba unaniwe, ni byiza ko uruhuka.

Gira isuku aho utuye

Benshi bahangayikishwa n’umwuka wangiza uturuka mu kirere, ariko n’uwo mu rugo aho utuye na wo uteye inkeke. Urugo rukikijwe n’imyanda haba imbere cyangwa inyuma rugira ingaruka mbi ku bwirinzi karemano bw’umubiri. Ni byiza ko buri munsi wita ku isuku iy’iwawe mu rugo, ukuraho imyanda yose ihegereye ndetse ukita no gusukuru ubwiherero n’aho utegurira amafunguro.

Imenyereze gukora siporo

Gukora imyitozo ngororamubiri ni imwe nkigi ibumbatiye byinshi ku bwirinzi karemano bw’umubiri wawe. Bigabanya ikigero k’imihangayiko gishobora kuba intandaro yo gucika intege k’ubwirinzi karemano. Byongerera ubudahangarwa umubiri wawe mu buryo bwose. Siporo ntigira umumaro gusa mu gutuma amagufa y’uyikora akomera, ahubwo inafasha mu kubungabunga ubuzima ikarinda umubiri kwibasirwa n’indwara za hato na hato.

Irinde imihangayiko ikabije

Mu buzima imihangayiko ntiyabura, kandi hari iba ikenewe kuri wowe. Ikibazo kiba igihe uhora uhangayitse, kuko na byo bigabanya ubushobozi bw’ubwirinzi karemano bw’umubiri w’umuntu.

Igihe uhuye n’ibibazo byagutera guhangayika, gerageza kubishakira umuti mu maguru mashya.

Icara urebe neza niba hari icyo wakora kuri icyo kibazo kigusatiriye, nusanga gihari ugerageze kugikora. Nubona kandi nta muti wacyo ufite, gerageza kubyakira, ubundi wihe umutuzo kuko ni byo byagufasha.

Guhangayika bikabije biravurwa bigakira iyo wegereye abahanga bakakugira inama.  BetterHelp, inama ku buvuzi butangirwa kuri internet ibereyeho wowe kugira ngo utunge amagara mazima azira indwara. Tuzirikane ko ubwonko bwitaweho butuma n’umubiri ugira ubuzima buzira umuze!

Inyandiko ya Marie Miguel.

Marie Miguel

 

Marie Miguel ni muntu ki?

Marie Miguel ni umwanditsi akaba n’impuguke mu bushakashatsi wo muri iyi myaka akaba yaragiye akora ku nsanganyamatsiko zinyuranye zerekeye iby’ubuzima. Ubu ari gutanga umusanzu mu kwagura ibikorwa by’inyigisho zitangirwa kuri murandasi ku rubuga BetterHelp.com. Akaba yibanda ku bijyanye n’ibibazo byo mu mutwe by’umwihariko ibyerekeye agahinda gakabije.

 

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *