Niba umwana wawe atwite, uramwegera ukamuhumuriza – Umubyeyi w’i Rulindo – UMUSEKE
  • 26/09/2020 4:48 22

Niba umwana wawe atwite, uramwegera ukamuhumuriza – Umubyeyi w’i Rulindo

Nyirahabimana Dative, ni umubyeyi wo mu Karere ka Rulindo avuga ko umwana we yatwaye inda afite imyaka 16 y’amavuko; yagerageje kumufasha uko ashoboye arabyara kuko byari inshingano ze nk’umubyeyi; kugeza ubu abona ko imibereho y’umwana n’umwuzukuru be ari myiza bitewe n’uko atamutoteje mu gihe yamenyaga ko atwite.

Umubeyi avuga ko igihe umwana w’umukobwa atewe inda, igikwiye atari ukumutoteza ngo ahubwo ni ukumwegera akaganirizwa

We, na bamwe mu babyeyi bo muri aka Karere bamaze gusobanurirwa icyo itegeko riteganya ku bijyanye no gukuramo inda, no kwirinda ingaruka mu gukuramo inda mu buryo butanoze, bavuze ko uwo mwanzuro wafatwa mu buryo butandukanye mu bantu bitewe n’uko buri mubyeyi afte uko atekereza n’uko yakira umwana we mu gihe amaze gutwita.

Avuga ko iyo utoteje umwana wawe ukimenya ko atwite akenshi bimukomeretsa mu mutima akaba yakwiyanga cyangwa akiheba bikabije, kuri we ngo inzira yabonye nziza na we yakoresheje ni ukwakira ibyabaye hanyuma ugaca bugufi mu myanzuro ushobora kumufatira.

Aragira ati: “Hari ubwo usobora guhura n’ikibazo cy’umwana wawe watwaye inda, nk’ibyabaye ku mukobwa wange ni uko yatwaye inda afite imyaka 16 ariko ivuka afite 17, nkibimenya byarangoye ariko sinabitindana kuko nabonye ko icyiza ari ukumuha amahoro kugira ngo no mu minsi ikurikira atazagira igikomere ku mutima.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko bitewe n’inshingano baba bafite nk’ababyeyi, baba bagomba guca bugufi ku bana babo baba bahuye n’ikibazo cyo guterwa inda bakiri bato ndetse ngo ni ngombwa kubahozaho ijisho umunsi ku wundi kugira ngo bataza kuba bakora amahano nko kuyikuramo rwihishwa cyangwa bakiyahura.

Ku byabaye ku mukobwa we, yagize ati: ‘Dore uko nabyitwayemo… “Nkimara kubona ko atwite naracecetse, sinamwereka ko hari ikidasanzwe muketseho, umunsi umwe njya gukora ahantu hategereye isambu yange, aza mu rugo ahageze arahatinda, nkomaho agatima nti reka njye kureba icyo uriya mukobwa yagiye gukora, nsanga aricaye yitangiye itama ari no kurira”

Arakomeza ati: “Mubaza icyo abaye, ni ko kubimbwira. Naramuhumurije mpita mubwira ko atari ho ubuzima bwe burangiriye, aratuza. Imaze kugaragara musaza we ashaka kujya amutuka, ariko sinashyigikiye musaza we ngo dufatanye kumutoteza, umwana yarinze abyara anabyara neza, mwitaho rwose kandi mufata nk’umwuzukuru ntabwo nita ku makosa we yaba yarakoze.”

Nyirahabimana avuga ko ahanini abana bo mu cyaro baterwa inda, ari ababa baravuye iwabo bakajya gushakisha amafaranga mu Migi, bagerayo bagahura n’abo babatera inda, ari na yo mpamvu ngo usanga akenshi bene abo bana bigoranye kumenya ba se n’iyo baba.

Impuguke mu bijyanye n’ubuzima Theobald Mporanyi, akaba n’umufashamyumvire ku itegeko rigenda ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, umushinga urimo gushyirwa nu bikorwa n’umuryango HDI (Health Development initiative) avuga ko itegeko rinoze kandi rigaragaza abemerewe gukuramo inda hamwe n’abemewe kuyikuramo.

Aragira ati: “Kuri ubu abantu bose bakwiriye kumenya ku mu mategeko y’u Rwanda, harimo ingingo isobanuye neza ku kutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda, hanarimo impamvu zemerewe gushingirwaho inka igakurwamo, ndetse hanavugwamo icyiciro cy’abaganga bemerewe gukuramo inda”

Marie Divine Dushimirimana, umukozi w’Akerere ka Rulindo ushinzwe Iterambere ry’Uburinganire, asaba ababyeyi bafite abana babyaye gukomeza kurera abo bana bose.

Yagize ati: “Aba bana bari mu rugo batewe inda mu by’ukuri barahohotewe, ibyo tugomba kubimenya hanyuma tugakomeza guha uburere abo bana bombi kabone n’ubwo uwo yabyaye yari atiteguwe ariko turasabwa gukomeza inshingano nk’ababyeyi tukita ku mwana n’umwuzukuru.”

Akomeza avuga ko kuba itegeko ryariho ariko ritazwi rigena uburyo bwemewe mu gukuramo inda nabyo ari ingenzi mu rwego rwo kugabanya abajyaga bazikuramo batabyemerewe.

Mu mwaka ushize wa 2019, mu Karere ka Rulindo habaruwe abakobwa bataragira imyaka 18 y’ubukure batewe inda 152; kuva muri Mutarama uyu mwaka (2020) kugeza muri Nyakanga (2020) hamaze kugaragara abandi 91 batewe inda. Naho kuva muri Nyakanga 2019 kugera Nyakanga 2020 hamaze gufatwa abagabo 81 bakurikiranyweho gutera inda abangavu.

UMUSEKE.RW/Rulindo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *