Nigeria: Guverineri wa Borno avuga ko gutsinda Boko Haram bisaba izindi ngabo 100 000 - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:53 09

Nigeria: Guverineri wa Borno avuga ko gutsinda Boko Haram bisaba izindi ngabo 100 000

Guverineri wa Leta ya Borno aho Boko Haram ikunze kugaba ibitero avuga ko Nigeria ikeneye izindi mbaraga kugira ngo ibashe kurandura uriya mutwe, nibura ngo hakenewe abasirikare 100 000.

Babagana Zulum Guverineri wa Leta ya Borno yibasirwa cyane na Boko Haram

Babagana Zulum yavuze ko hakenewe abandi basirikare ibihumbi 100 biyongera ku ngabo Nigeria isanganywe.

Avuga ko kimwe cya kabiri cya bariya basirikare bava mu gace ka Borno gakunze kwibasirwa na Boko Haram.

Zulum yasabye ushinzwe umutekano muri Perezidansi, Babajimi Benson kugira inama Perezida wa Nigeria akangaja abasirikare bashya benshi.

Uyu muyobozi yatangaje ko tariki  24 Gashyantare 2020 muri Leta ye hazaba amasengesho agamije kugarura amahoro.

Mu cyumweru gishize Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yagiye muri Leta ya Borno gufata mu mugongo imiryango yabuze abantu 30  baguye mu gitero cya Boko Haram.

Perezida Buhari yasabye abatuye muri Borno gufatanya n’ingabo za Nigeria bagashyira iherezo kuri Boko Haram.

Boko Haram yashinzwe muri 2002, kuva ubwo igenda igaba ibitero haba ku ngabo no kubaturage b’abasivile.

Ibikorwa by’uyu mutwe bigera no mu bihugu bituranyi bya Nigeria nka Tchad, Niger na Cameroun.

BBC

UWANYIRIGIRA Josiane
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,etc…Yose ivuga ko “irwanira Imana”.Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika.

  • Nkuko History ibyerekana,n’Intumwa Muhamadi yari umurwanyi.Mwibuke intambara nyinshi yarwanye.Urugero ni igitero yagabye I Macca avuye I Madina.Amaze gushinga idini ya Islam,abamusimbuye nabo bali abarwanyi.Bagabye ibitero muli Aziya,muli Africa no mu Burayi,bagarukira ahitwa Poitiers muli France.Uwangaga kuba Umuslamu baramwicaga.Niho ubutagondwa bwaturutse.Kumva ko utari Umuslamu agomba kwicwa,ngo ni Umukafiri.

  • Uyu mu Governor ashobora kuba ashaje atazi aho isi igeze ngo umubare w’abasirikare?? Mu ikoranabuhanga dufite uyu munsi gutsinda urugamba birasaba kuba ufite intwaro zigezweho za rutura, Technology ihambaye, Indege, Drones and missiles niyo waba ufite abasirikare 200 gusa baakajya bagera kubutaka ibyo navuze hejuru byamaze gukemura ikibazo ntiwatsindwa murugamba

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *