Nigeria: Perezida Buhari yashyize mu mwanya w'akazi umuntu wapfuye - UMUSEKE
  • 07/06/2020 11:46 56

Nigeria: Perezida Buhari yashyize mu mwanya w’akazi umuntu wapfuye

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yashyize ku mwanya w’akazi umuntu umaze igihe apfuye, nyakwigendera Tobias Chukwuemeka Okwuru yagizwe umwe mu bakozi b’ikigo cya Leta mu gihe amaze amezi agera kuri abiri ashyinguwe.

Muhammadu Buhari yemeza abakozi babanje gutoranywa n’Ubunyamabanga bwe

Buhari yoherereje ibaruwa Sena ya kiriya gihugu kugira ngo yemeze urutonde rw’abakozi 37 muri bo harimo nyakwigendera Okwuru wapfuye muri Gashyantare 2020.

Umwe mu bakora mu biro bishinzwe itumanaho kwa Perezida, Lauretta Onochie, yatangaje ko Okwuru yari akiriho ubwo Perezida Buhari yashyiraga mu myanya bariya bakozi, ndetse ngo icyo gihe yagiye gutanga amakuru mashya ajyanye n’akazi yakoze igihe Sena yari yamaze kumutoranya.

Lauretta Onochie yagize ati “Igihe yatabarukaga ategerejwe kwemezwa na Sena ntabwo ayo makuru yigeze atangazwa kuri Leta rusange ya Nigeria.”

Si bwo bwa mbere muri Nigeria ku butegetsi bwa Buhari hakozwe ikosa nk’iri ryo guha umwanya w’akazi umuntu utakiriho.

Muri 2017, Perezida yashyize mu myanya abantu batanu bari bamaze igihe kirekire barapfuye.

BBC

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibi nyine ni bimwe byo kumvako hari bamwe baremewe kurya abanda bagapfa. Byatewe n’urukundo yakundaga iyi ncuti ye y’akadasohoka ayishyira ku rutonde asimbutse abandi banijeriya miriyo 200. Iki ni icyo bita nepotisme. Na hano iwacu birahari kuko hari abapfuye bahagaze bahora birukanwa cyangwa bagasimburana mu nzego z’ubutegetsi kandi bigaragarako birukaniwe ubushobozi buke mu mirimo iherutse. Afrika irafitwe nyamara.

  • Ariko n’ino aha hari uwahamijwe n’inkiko Gacaca ibyaha bya jenoside yo muri 1994 kandi yarapfuye muri 1989. N’imitungo ye ihita ifatirwa kandi icyo cyemezo nticyavanyweho. Si urw’umwe!

    • @Akumiro, utiki? Bibaye aribyo naba nshobewe rwose.

    • Wowe wiyise akumiro urumva ukuntu ubeshya!ariko ntimukavange ibitavangika,muvuge amazina dukore iperereza uboneke ko utabeshya,umuvuge amazina naho yari atuye tuhajye u Rwanda ni ruto kuko iyo nkuru uvuze ntishoboka.

      Ubaye nka za nterahamwe zibeshya abana bazo ko zafungiwe ubusa maze abo ziciye bazitamaza zigasebera imbere yabo n imbere y abana bazo.mujye muvuga ukuri sha kuko ariya mahano yo ntawihishira niyo ubeshye urafatwa kuko nabo mwajyanye baragutanga burya amaraso ni mabi,rero ntawe utabona ko ibyo uvuze ari ikinyoma niya ma burakindi nyine atera bamwe kubeshya,hari uwo numvise ashaka kwemeza abantu ngo jenoside yatewe n ihanurwa rya habyara ndumirwa pe,nti nonese imihoro yahise itangira gutema abatutsi n interahamwe zabikoraga n ama list yari yarakozwe mbere yaho byari ibyo kwitegura ngo bakore akazi umunsi indege izagwa ?hahhh abo bishe guhera 1959 iyo ndege yari yahanutse.nawe rero ntaho mutaniye.

      • Akumiro, we apfa guhubura ibgambo bijyanye ningengabitekerezo afite yamunze ubwonko bwe, GACACA ntiyigeze iburanisha umuntu utayitabye ku buryo yamuhamya icyaha nyuma y’imyaka 5 apfuye, kandi AKUMIRO uwamubza amazina naho iyo gacaca yabereye ntiyahamenya. Uzagwa mumashyamba wowe urabeshya sha

  • Nta kidashoboka muri Afrika! N’abakozi batigeze babaho (travailleurs fantômes/ghost workers) bahabwa akazi bakanahembwa kandi bakabikuza, nkanswe abapfuye barigeze guhumeka. Ntwakwirirwa avuga iby’abapfa bahagaze ariko bagakomeza bagakorera Leta.

  • Ibi se Ni igitangaza! Nyagatare nibasanzeyo abarimu 1500 bahembwa batanazwi mu kazi! Nkaswe uwapfuye! Ababivuze ntibari bagiye kwirukanwa iyo hatabamo kureba kure! None se iyo dossier yarangiye ite? This is Africa!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *