Nigeria: Umwana we yishwe n’impanuka yiyemeza gucunga umutekano wo mu muhanda - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:26 22

Nigeria: Umwana we yishwe n’impanuka yiyemeza gucunga umutekano wo mu muhanda

Umugore w’imyaka 62 witwa Justice Monica Dongban-Mensem yiyemeje gucunga umutekana wo mu muhanda nyuma y’uko umuhungu we w’imyaka 32 yishwe n’impanuka ntamenye ikinyabiziga cyamugonze.

Justice Monica Dongban-Mensem yahisemo kuyobora imodoka muri Nigeria kugira ngo agabanye imfu ziterwa n’impanuka

Uyu mubyebi ngo ntiyigeze amenya uwahitanye umuhungu we gusa ngo yifuza gufasha abatwara ibinyabiziga muri Nigeria gukoresha umuhanda neza.

Yatangiye kujya aho imodoka zitwara abagenzi zihagarara ngo aganirize abashoferi ku mutekano wo mu muhanda.

Icyamubabaje gikomeye ni uko abashoferi benshi bagiye bamwereka ko badakeneye amahugurwa ndetse agasanga batazi amategeko yo mu muhanda.

Asanga agasuzuguro nk’ako abashoferi bamweretse ari intangaro y’urupfu rw’umuhungu we akaba atekereza kubihindura.

Uyu mugore w’imyaka 62 yashinze umuryango utegamiye kuri Leta awitirira izina ry’umuhungu we Kwapda, ugamije kwigisha ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda aho yahereye ku bamotari akaba ateganya no gushyiraho ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda kugira ngo ishoramari mu gutwara abagenzi rigende neza.

Amasomo yo kwigisha amategeko yo mu muhanda ngo azatangwa ku buntu.

Uyu mugore yemeza ko ntawamuhatiye kujya gucunga umutekano wo mu muhanda. Muri Nigeria ngo bisaba amahugurwa y’icyumweru mu byo gucunga umutekano wo mu muhanda, uwayabonye akaba yemerewe gukora kariya kazi

Nyuma y’imyaka itanu nibwo yabashije kujya gusura aho umwana we yaguye mu Mugi wa Jos.

Yagize ati “Gahunda yange yari iyo gushaka umuntu wambwira cyangwa akanshushanyiriza uburyo umuhungu wange yapfuyemo.”

Ageze mu kazi ko kuyobora ibinyabiziga yavugaga arakaye cyane, afite agahinda kubera amakosa yabonaga mu muhanda.

N’ubu ategereje ubutabera ku rupfu rw’umuhungu we kuko nta muntu n’umwe wagaragaye avuga ko yabonye agongwa.

Umuhungu we yapfuye arangije Kaminuza mu ishami ry’amategeko akaba yaragonzwe agiye gufata impamyabumenyi ye.

Nkuko bitangazwa n’urwego rushinzwe umuteka no wo mu muhanda ruvuga ko kuva muri 2013 abantu bari hagati ya 5000 na 6000 bahitanywe n’impanuka.

BBC

UWANYIRIGIRA Josiane
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Rip kizito

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *