Nimujya i Kigali muzibonera ubufatanye bwa Israel n’u Rwanda- Netanyahu – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:18 24

Nimujya i Kigali muzibonera ubufatanye bwa Israel n’u Rwanda- Netanyahu

Mu ijambo aherutse kugeza kuri bamwe muri bagenzi be bayobora ibihugu bya Afuruka, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yashimiye Perezida Kagame kuba yamutumiye nk’umushyitsi w’icyubahiro mu nama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi yiswe Africa Green Revolution Forum yabereye i Kigali, avuga ko uwashaka kureba umubano w’ibihugu byombi yazasura Kigali.

Netanyahu ashima intambwe ubuhinzi bw’Afurika buri gutera

African Green Revolution Summit yabaye mu Cyumweru gishize ku ikubitiro yitabiriwe n’urubyiruko, abahanga, abashakashatsi, abanyapolitiki n’abandi bafite aho bahurira n’ubuhinzi, baganira ku ntera bugezeho bujya imbere.

Ubwo iriya nama yarangiraga, habaye inama y’Abayobozi b’Ibihugu n’abandi bafata ibyemezo bikomeye mu rwego rw’ubuhinzi, ikaba yari iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Ni inama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga, ijambo riyifungura rikaba ryaratanzwe na Perezida Kagame ubwe.

Ubwo yahabwaga ijambo, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yabanje gushima imikoranire ya kivandimwe iri hagati ye na Perezida Paul Kagame ndetse amwita ‘inshuti ye.’

Yagize ati: “Nshuti yange Perezida Paul Kagame ndagushimiye kuba wantumiye ngo nitabire iyi nama ya ba Perezida yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika yiswe African Green Revolution Forum. Nzi neza ko uri umwe mu Bayobozi batekereza mu buryo bwigenga nahuye na bo kandi nzi neza ko wiyemeje kugira uruhare rufatika mu guteza imbere ubuhinzi muri Afurika.”

Netanyahu yavuze ko muri uru rugendo Afurika yihaye, Israel izayiba hafi ikayifasha aho bishoboka hose kuko isanzwe ari igihugu cyateye imbere cyane mu buhinzi bugezweho, bweza cyane kandi bukoresheje amazi make.

Avuga ko ubwo aherutse gusura Afurika yiboneye n’amaso ko ubufatanye bwa Israel na Afurika mu rwego rw’ubuhinzi bwaba inkingi ifatika mu kuzamura umusaruro w’uyu mugabane.

Benyamini Netanyahu kandi avuga ko igihugu cye kizakorana na Afurika mu kuzamura umusaruro w’amafi yororwa no mu gufasha abahinzi kumenya ingano y’amazi ikenewe mu bihe by’ihinga bitandukanye.

Minisitiri w’Intebe wa Israel avuga ko ibi byatangiye kugerwaho binyuze mu banyeshuri bo muri Afurika bajya muri Kaminuza za Israel kwiga iby’ubuhinzi n’ubworozi.

Ati: “Nimujya i Kigali muzibonera ibigo by’ubuhinzi by’ikitegererezo aho Israel n’u Rwanda bifatanya mu guteza imbere ubuhinzi no guhugura ababukoramo.”

Yarangije ikiganiro cye abwira Perezida Kagame ko akibuka uko yamwakiriye neza mu rugendo yakoreye mu Rwanda muri 2016 ndetse n’urwo Perezida Kagame yakoreye muri Israel muri 2017 kandi zose zagenze neza.

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • ISRAEL ni igihugu cyateye imbere cyane muli byinshi:Ubuhinzi,Inganda,Igisirikare,etc…Ariko kuba yarateye imbere,ntibisobanura ko ari Imana ibitera.Urugero,na China nayo igiye guca kuli America mu bintu hafi ya byose.Cyanecyane Ubukungu n’Igisirikare.Biterwa no gukora cyane.Nyamara China ntabwo yemera Imana dusenga.Imana yabo ni akazi.Impamvu nyamukuru Imana itakemera Abayahudi nk’ubwoko bwayo,nuko Abayahudi hafi ya bose batemera ko Yezu ari Umwana w’Imana cyangwa Messiah.Ijambo ry’Imana ryerekana neza ko umuntu wese utizera Yezu atazabona ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ubwo n’Abayahudi barimo.

    • Yes.Ntabwo ISRAEL izi kurwana kubera ko Imana iyishyigikiye.Nkuko ubivuze,Abayahudi ntabwo bemera Yezu.Nkuko ijambo ryayo rivuga,umuntu wese utemera Yesu ntabwo Imana izamuha paradizo.
      Naho kuba Israel izi kurwana,sibyo bisobanura ko ari “ubwoko bw’Imana”.Cyanecyane ko Imana ibuza abantu bose kurwana,ahubwo bakarangwa no gukunda bagenzi babo,harimo n’abanzi babo.Ijambo ryayo rivuga ko Imana “yanga umuntu wese umena amaraso y’undi”.Harimo n’Abayahudi.Umuntu uzaba mu bwami bwayo,ni uwimakaza amahoro gusa,akirinda intambara.Niko ijambo ryayo rivuga.

    • Hahhhh atubabarire uwo nyatanyawu nta bushuti umwirabura azigera agirana n abazungu ntabwo twifuza nta nubushobora kubaho kereka injiji kandi nziko kagame atari injiji nawe abizi neza ko mutari inshuti icyakora nawe azi amacenga yanyu ari nayo mpamvu mwashatse kurimbura abatutsi kuko amacenga yanyu bayaboneye kure ibyo bigatuma mwica abami bacu ngo mushyireho abo mwasomye mu mitwe baberetseko muzabakoresha uko mushaka bagakurikira,niko byagenze kugera naho mukabwira ngo bateme abo basangiye igihugu bakabikora bikabakoraho, kagame we ni umunyabwenge ntajya akora icyo adafitemo inyungu ntago ari cishwa aha Hari umurongo utarenga bityo nzi neza ko abazi neza rero rwose utugambo tewa turyoshye utwigumanire nyatanyawu we nubundi icyo gihugu utuyemo cyahoze gituwemo n abatutsi cy kimwe na za misiri ari nayo mpamvu mwashatse kurimbura abatutsi kuko mwabonaga ko amateka n umuco byabo nuko basa bizagaragaza ko inkomoko yabo ari misiri ma isiraheli noneho muhitamo kubarimbura ukoresheje abahutu ngo bizitwe ko ari ukurwanira ubutegetsi kandi abahutu bari bari ku butegetsi bityo rero ntawarwanira icyo nubundi afite nyamara siko byagenze ahubwo bifashishije ubwo butegetsi batsemba abatutsi none nimwe mugaruka mwijijisha nkaho tutabizi?na ba banyetiopia basubiye muri kavukire yabo mutuyemo mwabafunze inda ibyara mubabeshya ko ari inkingo zikingira indwara nyamara ari genoside mwashatse kubakorera mubafunga imbyaro ku ngufu ngo batazororoka maze bashire gutyo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *