“Nimwe mbuto n’amaboko by’u Rwanda, mu byo mukora muruzikirane nk’abaranga barwo”Minisitiri Mbabazi | UMUSEKE

“Nimwe mbuto n’amaboko by’u Rwanda, mu byo mukora muruzikirane nk’abaranga barwo”Minisitiri Mbabazi

Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco yasabye urubyiruko rwitabiriye itorero Indahangawa kumva ko ari bo baranga u Rwanda rufite, bityo ko mu byo bakora byose bakwiye kuruzirikana kuko aribo mbuto n’amaboko yarwo.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rose Mary Mbabazi yasabye urubyiruko kub abaranga beza b’u Rwanda kuko aribo mbuto n’amaboko yarwo.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Kanama 2021, ubwo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yagiranaga ikiganiro n’urubyiruko rwitabiriye Itorere Idahangarwa icyiciro cya kabiri riri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Kuba umuranga w’u Rwanda no kurushakira imbuto n’amaboko.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yibukije uru rubyuruko ko aribo mbuto n’amaboko by’u Rwanda kandi ko bakwiye kurubera abaranga aho bari hose.

Yagize ati “Nimwe mbuto n’amaboko by’u Rwanda, mubyo mukora byose bitandukanye muge muzirikana ko u Rwanda arimwe baranga barwo. Kugirango mube abaranga beza mugomba kurangwa n’indangagaciro zo kubaka ubumwe nk’abanyarwanda ndetse mugakunda igihugu cyanyu. Murangwe n’ubupfura no gukunda umurimo munoza ibyo mukora.”

Minisitiri Mbabazi, yongeyeho ko urubyiruko rukeneye kugira ubuzima bwiza kugirango bagire icyo bageraho.

Ati “mukwiye kugira ubuzima buzira umuze. Mugire imitekerereze yumva ko bishoboka, mukoreshe ubushobozi buke buhari, muhange udushya munanoza ibisanzwe bihari, ibi bizabafasha kugira ibyo mugeraho.”

Kuri uyu munsi kandi, mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ku miyoborere n’ibitekerezo byashingiweho mu kuzahura u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuzeko ibyashingiwe ari ubumwe bw’abanyarwanda kuko arizo mbaraga z’igihugu.

Ati “muri gahunda zo kubaka igihugu dushingira cyane cyane ku bumwe bw’abanyarwanda kuko arizo mbaraga z’igihugu. U Rwanda rwahisemo imiyoborere idaheza n’ubukungu buha amahirwe buri wese kugirango aho tugana tugereyo tudasigana.”

Itorero Indahangarwa riri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19 gituma abantu badahura ari benshi. Intego yaryo ni ugutoza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda. Riri kuba ari icyiciro cya kabiri aho ryise “E-Itorero Indahangarwa” riri kuba kuva tariki ya 5 Kanama rikazageza tariki ya 18 Kanama 2021.

Iri torero ryitabiriwe n’urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga ruri hagati y’imyaka 18 na 35, ndetse n’uruba imbere mu gihugu.

Abasaga ibihumbi bitatu nibo baryitabiriye, Insanganyamatsiko yaryo igira iti “Duhamye umuco w’ubutore no kwigira.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *