Niyibigira Patrick wari Team Manager muri Gasogi United yakoze impanuka ahita apfa | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 10:43 46

Niyibigira Patrick wari Team Manager muri Gasogi United yakoze impanuka ahita apfa

Niyibigira Patrick wari umukozi ushinzwe ibikorwa bya Gasogi United yaguye mu mpanuka ya Moto yagonzwe n’imodoka we n’umumotara bahasiga ubuzima.

Niyibigira Patrick yari kuri moto igongwa n’imodoka

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Nyakanga nibwo ubuyobozi bwa Gasogi United bubinyujije kuri Twitter y’ikipe bwatangaje urupfu rwa Niyibizu Patrick.

Itangazo rivuga ko: ”Umuryango mugari wa Gasogi United ushenguwe n’urupfu rutunguranye rw’uwari Team Manager wayo NIYIBIGIRA Patrick wazize impanuka. Gasogi yihanganishije umuryango we n’abasportifu bose muri rusange.”

Niyibigira yabaye umusifuzi mu mupira w’amaguru ndetse akaba yari umutekinisiye mu mukino ngororamubiri wo gusiganwa ku maguru kuko yari n’umutoza ubifitiye ibyangombwa.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *