Nizzo avuga ko Safi ashatse kugaruka muri Urban Boyz amarembo afunguye - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:53 08

Nizzo avuga ko Safi ashatse kugaruka muri Urban Boyz amarembo afunguye

Nizzo Kabosi uririmba mu itsinda rya Urban Boyz, avuga ko Safi Madiba bahoranye muri iri tsinda aramutse ashatse kurigarukamo yaza yisanga ndetse ko hari benshi byashimisha.

Urban Boyz ya batatu ubwo Safi yari akirimo

Safi Madiba witandukanyije na bagenzi be muri 2018, aherutse no kuva muri Label ya The Mane yamufashaga.

Nizzo Kabosi bahoranye muri Urban Boyz, yabwiye Umuseke ko Safi nta kintu na kimwe cyamubuza  kugaruka muri ririya itsinda yakuriyemo kuko azi neza ko ntawe byababaza kandi ngo no kuri bo byaba ari byiza.

Ati “Icyo apfa ni ukuza agasaba abantu imbabazi ni iwabo hamureze ni kanaka Urban Boyz iteka bazabimubonamo ashatse gutaha iwabo ntawabuza umuntu gutaha iwabo.”

Safi akiva muri Urban Boyz havuzwe byinshi ko yahoraga ashondana na Nizzo Kabosi. Uyu musore ukiri muri ririya tsinda avuga ko bombi nta kibazo bagifitanye ariko ko nta bundi bucuti bagifitanye kuko nta na nimero ye ya telephone afite.

Ati “Mu muco nyarwanda n’uwakwiciye murasangira nkanswe biriya.”

Nizzo avuga ko Safi  aramutse agarutse muri Ubran Boyz yagira icyo abafasha kuko mu buzima ntamuntu utagira akamaro ko no gutanga  ibitekerezo byaba bihagije.

Safi Madiba yavuye muri Urban Boyz bari bamaranye imyaka 10 bakorana nk’itsinda bakaba baratwaye igihembo cya PGGSS.

Nizzo na humble Jizzo basigaranye muri ririya tsinda bakomeje kwerekana ko batari bagizwe na Safi nk’uko byavugwaga bashyira hanze indirimbo zakunzwe zirimo ‘Ntakibazo’ bafatanyije na Bruce Melody na Riderman, n’indi bise Kigali Love.

Urban Boyz ubu yanashinze inzu itunganya umuziki izwi nka Urban Record ari na yo itunganya indirimbo zabo.

Ubu baririmba ari babiri ariko ibikorwa byabo ni bicye
Mu minsi yashize Nizzo na Safi hari aho bigeze guhurira bivugwaho cyane

Nicolas YUSUF
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Safi asubire muri Urban Boyz ni byo bikwiye kandi byadushimisha.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *