Nkore iki ko 'Slay Queen' zintwariye umugabo, amara icyumweru atarataha - UMUSEKE
  • 04/04/2020 12:20 22

Nkore iki ko ‘Slay Queen’ zintwariye umugabo, amara icyumweru atarataha

Ndi umugore umaze igihe kitari kinini nubatse ntuye mu mujyi wa Kigali, mfite ikibazo kinkomereye, muti giteye gute? Nkiri umukobwa numvaga ko nimara gushaka nzabaho neza ntaguhangayika ariko aho mariye gushaka ni bwo nahuye n’ibigeragezo bikomeye.

Nakunze umugabo muri 2018 yewe na we akanyereka ko yanyihebeye ndetse ko akanyereka ko ari njye ategerejeho kuzita nyina w’abana be.

Urukundo rwacu rwakomeye, rushing imizi, nyuma y’umwaka umwe mu mu mpeshyi ya 2019 dokora ubukwe bw’igitangaza, inshuti n’imiryango barabutaha.

Yaransabye arankwa yewe tujya no mu rusengero turasezerana nta muhango usanzwe ukorwa mu bukwe bwo mu Rwanda tutakoze.

Mu mezi ya mbere tubana numvaga aribyo byishimo byambere doreko numvaga ko umugabo wanjye azambere Papa na Mama akampa urukundo batampaye kuko nababuze nkiri muto.

Ibyo yarabinyeretse mu mezi yambere, aza no kunkura mukazi kugira ngo nkomeze kwita ku rugo nta yindi mihangayiko mfite.

Ntibyatinze kuko mu kwezi kwa 01/2020 yatangiye guhinduka rimwe na rimwe agataha yasinze kandi twari dukijijwe mu rugo rwacu, kuva twabana nari ntarabona asoma no ku nzoga.

Rimwe ari muri weekend mfata telephone ye mbona yohererejwe mu mazina y’umugore cyangwa umukobwa amwibutsa ko igihe cyo kwishyura inzu cyageze.

Ngisoma iyo SMS yuzuye utugambo tw’urukundo na bizu nyinshi, nakubiswe n’inkuba, mbimubajijeho ansubizanya umujinya ambwira ko ibyo bitandeba. Mpita numva ko yamaze kuyoboka iy’abo nsigaye numva bita aba Slay Queen.

Ibyo nabaye nkubwirengaza  kuko iyo tubivugaho cyane hari kuvukamo intambara kandi sinjya nifuza ko mu rugo rwacu hazamo intonganya.

Ubu ndi umubyeyi ukuriwe wenda kwibaruka imfura ariko ikibabaje ni uko umugabo wanjye atanyitaho nk’umuntu ugiye kumubyarira.

Icyaje kuntera agahinda ni ukuntu inda yigeze kungwa nabi nkajya kwa muganga nkamara iminsi mu bitaro nkarinda mvayo atangezeho.

Mugutaha nabwiye uwanyitayeho nkiri muto mfata nka mama wanjye mubwira ko numva ntashaka gutaha njya mu rugo rwanjye ndetse mutekereza byose n’ibyo umugabo ari kunkorera na we yiyemeza kunjyana iwe nk’umwana we anyitaho.

Maze gutora agatege nerekeje aho iwanjye mpageze nsanga hari uwarutashye, umugabo akinkubita amaso aho kumbaza uko merewe yambajije ikingaruye nkubitwa n’inkuba mbura icyo mvuga.

Yahise yerura ambwira ko yamaze kunyishumbusha ngo kuko nari narataye urugo nongera kwegekwa n’agahinda kubona ancyurira ko nataye urugo kandi nari ndi hagati y’urupfu no gukira kubera inda y’umwana we.

Ubwo numvaga nasimbukira nyamukobwa ariko nakwibuka ko ndi depite [atwite] umujinya nkawutura amenyo.

Ako kanya  nahise mpamagara imiryango ihageze igerageza kubyoroshya  ariko n’ubundi ntabwo yahindutse kuko nubwo atabikorera mu maso  ntabwo yabiretse kuko ashobora kumara icyumeru atageze mu rugo, namubaza akambwira ko ari akazi.

Ubu ntakimenyetso nabona ngo murege dutandukane kandi  kuva mu rugo nkagenda na byo ni ikindi kibazo.

Umusomyi w’Umuseke

12 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Umugore utubwira ko ‘akijijwe’, yafata inkuru nk’iyi akayitura kuri uru rubuga ngo havemo iki? Mubo avuga yagejejho ikibazo, nta pasiteri urimo! Inama utagiriwe n’inshuti n’abavandimwe n’abayobozi muby’imyemerere, wazishakira ku rubuga rw’Umuseke kweri? Baramutse bagira inzobere ibishinzwe yo kugusubiza byapfa kugira inzira. Ibi ntibisobanutse ku muntu uvuga ko ari umurokore. Iby’aba “slay queens” yabivanye he? Jye mbona izi ari inkuru mpimbano zo gusamaza abantu bakora comments ku bintu by’icyuka.

    • Madame,bambe Mubyeyi (nubwo utari wabyara),abagabo nyamwinshi niko bameze.Baharara vuba,bagahararukwa vuba.Si wowe wenyine.Benshi iyo mumaranye umwaka cyangwa ibiri,baraguta bakinjira abandi.Ndetse bamwe bica abagore babo,bakarongora abandi.Uhora ubyumva.Ni iki rero wakora?Niba ubona agukuba na zeru kandi ntabe mu rugo,wakihangana ukareba uko ubaho,uba iwe,ukamwerera imbuto nziza.Ndetse hagati aho,ngewe nk’umukristu ndagusaba ko washaka umuntu uzi bible neza,akayikwigisha ku buntu,agusanze iwawe,kandi barahari hafi naho utuye.
      Niba ntabo uzi,wambwira nkamugushakira,nzabikora vuba.Mbisubiremo,shaka uko wabaho.Urugero,washaka mama wawe akakwitaho mu gihe utwite,ariko ukaba iwawe.Uwo mugabo uzihangane,umwereke ubugwaneza,umwiteho uko bikwiye,nibyanga ntako utagize,nta kundi uzasaba Gatanya.Ariko hagati aho,niwiga neza Bible,bizatuma umenya Imana n’ibyo idusaba.Nubikora,uzabona ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Bible ihindura abantu.Birashoboka ko umugabo wawe abonye ko umwereka umutima mwiza nubwo aguhemukira,nawe yazahinduka,akagukunda.

    • Rero bavandimwe nta muntu ujya ahinduka mubi yari mwiza icyakora ashobora guhinduka mwiza yari mubi mu gihe yabihisemo.ariko ntihazagire ukubeshya ko umuntu ahinduka mubi ahubwo aba asanzwe ari mubi utari umuzi kuko wajyendeye ku marangamutima ukirengagiza ibibi wamubonyeho cg bamuvugaho cg kuko nyine utamwize ngo umumenye.

      Ubwose urumva kuba umusinzi abyize ako kanya?njye sinjya nemeranya n abavuga ngo umuntu arabatunguye kuko ntawashobora kwishushanya umwaka wose ntibibaho ahubwo abantu usanga birengagiza ububi babona bibwirako ngo azahinduka cg kuko batari babana ugasanga imico mibi bamubonaho barabigira ko byoroshye nyamara nta na kimwe ugomba kwirengagiza ngo wumveko cyoroshye niba uziko utazashobora kubana nacyo ubuzima bwose.

      Rwose ugiye kutubeshya ko uwo mwaka wose ntacyo yakoze cyatuma umukeka?ntibishoboka kereka niba mwarakundaniraga online aho mutabonana kandi naho iyo ukurikiranye umuntu icyo gihe cyose hari ibyo warikumumenyaho.

      Nkaba nakugira inama yo gusenga kuko muvandimwe niyo mpamvu abashakana Bose atariko baba bahujwe n Imana,hari abihuza pe ,rero nakugira inama yo gusenga ukabyereka Imana ,nubona kubana nawe bikwica ubwo uzahukane ukomeze usenge ubwo Imana izakubwira icyo gukora, ariko ntuzake gatanya Imana itagushubije rwose,nubwo wagiye utayigishije inama Igira imbabazi izagutabara, uzajye kureba uriya mubyeyi Julienne Kabanda hariya muri grace room nukuri muzabigendanamo numvise benshi bafite ibibazo nk ibyawe bahakiriye.

      Mboneyeho kugira inama abatarashaka ngo mumenyeko Imana yaremye umugabo ikamukuramo umugore we bityo Bose bahuje umubiri (race)bahuje n umwuka rero ibi byerekana ko umufasha wawe ari uwo muri bene wanyu mu ishyanga ryawe (urugero umunyarwanda n umunyarwandakazi) kandi bakaba bahuje umwuka bisobanura ngo muba mugenza kimwe mufite amahamwe amwe mbese mufite intego zimwe mwese mujya hamwe.

      Rero nujya gutekereza gushaka ujye ubanza wisuzume umenyeko uwawe ari umeze nkawe imbere n inyuma ubwo rero nubona utiyishimiye kuko ubona bitashobokana ko wubakana n ufite inzira zawe cg imyitwarire yawe utangire uyihindure kugeza ku rwego uzabona ko wiyishimiye bityo icyo nicyo kizakwereka ko gushaka noneho ari ibyawe,icyo gihe rero ntugomba kwemerera umuntu udafite amahame yawe ,ukundana na mwene wanyu kandi ufite amahame yawe kandi nabwo ugomba kubyereka Imana kugirango iguhe igisubizo cya nyuma.

      Rero ingo zimwe zibanye nabi ni uko bamwe bakurikiye amafaranga,ikimero, imyaka,amarangamutima kandi burya urukundo si impumyi nkuko babeshya ahubwo ni amahitamo kandi uwo Imana yakugeneye nukuri urukundo nturwiginga, ruraza kuko ruba rwaratewemo n Imana igihe yabaremaga, rero rwose kumenya uwawe biroroshye ahubwo ni uko bamwe batabiha agaciro bakagaha ibishashagirana by ako kanya maze bagafata icyemezo cyo kubana ubuziraherezo bashingiye ku bintu bitaramba ubuziraherezo

  • Umurokore uhura n’umusore mu mwaka umwe bakaba bararushinze! Hum!!

  • Tujye twitondera gusubiza, numva uwagira inama yayimugira kandi utayifite akicecekera.Kubwira umuntu nabi si byiza na gato. Niba ufite icyo umufasha mufashe niba ntacyo wicecekere. Gukundana umwaka umwe nta kibazo mbibonamo kuko hari n ababana bamaranye igihe gito kandi bakabana neza. Inama namugira ni uko mbere yo gushinza umugabo narebe niba nawe nta ruhare yabigizemo. Ikindi ibyo kwirirwa amuhamagarira abantu abivemo kuko urugo ni urwa babiri iyo rujemo uwa gatatu ruba ruri mu marembera. Irengagize amakosa yose umgabo yagukoreye umubabarire, umucire bugufi, umwereke urukundo bizagira icyo bitanga.Kwaka gatanya siwo muti banza ugerageze. Irinde kubimua nubona atari sawa wegere abajyanama babyo bagufashe.

  • Icyibi cye kukunesha ahubwo unesheshe ikibi gukora icyiza rwana urugamba bucece senga cyane Imana iragukunda izakwitaho uko utegeze ubitekereza ntakigeragezo Imana itakurenza kdi nyuma yo kunesha uzabona uminezero NB nyuma yubu buzima hari ubundi hano kwi isi ntahantu wabona uminezero wuzuye haranira kuzabaho mu munezero witeka ryose ese umuntu akwanze Imana iragukunda wabura iki humura kimera shikama rwana nkitwari Yesu azakugirorera

  • Ni ukubitura Imana,niyo mugenga w ibibazo byose kandi Yezu azagufasha,kwirirwa utaranga umugabo wawe nta na kimwe bizakemura kuko ahubwo na rubanda bazakuvaho banakumviye ubusa

  • Ikosa rya 1 wakoze ni uguhagarika akazi ngo urita kurugo. Ese ko ntamwana warufite waretse akazi ngo wite kuki? Yakurebye mubwonko nyine abonako ntacyo uzigezaho niko kugusuzugura kugeza aho. Umugabo n umwan wundi ubimenye. Ihangane wibaruhe uwawe uzabe ariwe wizera ko agukunda koko. Tuza wibyarire numara kubyara yshakishe icyo gukora. Nadahinduka ubwo uzamureke ugende wirerere umwana aho gusaza nuwo mwahuye ukuze. Nimbawifuza kubana neza n umugabo wubu nakora ukore mwiteze imbere wabigizemo uruhare.

  • 1.Jye nafashwe numugore wanjye inshuro zirenze 3 nsambana nabandi bakobwa.
    2. Intwaro nabonye yakoresheje yatangiye gusenga Kandi akanyereka urugwiro rudasanzwe, agabanya ibyo kumpoza kunkeke nkukobyari yabitangiye ashaka ibimenyetso bifatika ngo dutane. Byose arasiba amafoto yari ayafite.
    3. Nataha akankorera massaga, mugitondo unureti hafi. Mbese ambwira ko we ankunda ibindi nzakora ari uruhande rwanjye.
    4. Nyuma naje gushyira ubwenjye kugihe mbona ibyo nkora ataribyo.
    5. Rero va muruhande rwo gushaka ibimenyetso ahubwo mwandikire za sms zurukundo nubwo ukuriwe uzabyara uruhuke. Kandi abo bagufasha bagufashirize iwawe wita urugo rwawe.

  • Nukwihangana wa mudamu we ugashikama ukuzabyara neza bibaho ku bagore benchi muri yi minsi abagabo benshi basigaye bishora mu busambanyi kubera cash bafite batazi igihatse ejo,ubwo uziyambaze abavandimwe be mu buryo bweruye , incuti ze bakorana nibo bazi imico ye neza bazamugira inama zuko urugo ruhire rwubakwa nibinanirana ubwo mukiyambaza amategeko nta kundi kuko uracyari muto bitazatuma havuka imvururu zitandukanye kuko wasanga yarakubeshaga urukundo mukiri muri fiançailles ko ari wowe gusa nyamara hari abandi yifitiye mbere utabizi mukisanga yaguteye inda mugahita mukora mariage huti huti, byaba byiza ubanje kumenya ese uwo wundi yishyurira inzu (akodeshereza) batangiye gukundana ryali kuko wasanga ari wowe waje nyuma ye bikaba ari bya bintu byateye ubu bya bagabo byo guheheta kuva na kera kuko usanga baba bifitiye inkumi eshatu icyarimwe zirira cash za sugardadi nawe agakorera ho agatera inda ubukwe bugataha ubwo nta bushishozi bubayeho bwo kumenyana bihagije gusa wihangane uzajye no kureba n’umukoresha mukuru nawe yakugira inama yicyakorwa kuko ntiyatunga mu kazi ke umugabo wigize imfizi ya karere idakora inshingano z’urugo rwemewe n’amategeko na leta ngo izatange umusaruro mu kazi , be strong be calm God help you and bless your family

  • Gahinda nawe Akumiro, VUGUZIGA ni umwana w’umunyarwanda. Kuba uwakijijwe ntibivuze kutaba ku isi yuzuye amabi. Ikindi nta mugore cyangwa umukobwa wavuga ayo magambo yanyu,icyo mbifurije ni ukuzabaho nk’uko ugisha inama ariho.

    Ngarutse kuri wowe nyir’inkuru rero, nagira ngo nkubwire ngo mu kibazo ufite,kwanza harimo igisubizo cyawe. Uti umugabo wanjye,kandi uti baramutwaye. Icya mbere banza wakire ko atakiri umugabo wawe.
    Ikindi wakoze ikosa utazi(kuko ntawakurenganya),umunsi ureka akazi kubera umugabo. Uti ndakuriwe. Kandi no kwa muganga ntiyigeze angeraho. Ntabwo rero yagukundaga,ahubwo yarakwifuzaga. Tumenye gutandukanya gukunda no kwifuza. Birashoboka ko hari ibyo yakwifuzagaho ntiyabibona uko yabikekaga. Iyo yaba impamvu.
    Birashoboka ko nawe waba waramaze kurutahamo ukagangarara ukibagirwa uwo uri we. Byose nta cyo tuzi.
    Gusa, ndakwanze ntijya ivamo ndagukunze.
    Abavandimwe n’imiryango muhamagara, burya ni abo kubumvira ubusa umwanzuro uri muri mwe babiri.

    Niba ageze aho yubahuka kuzana umugore mu buriri uryamamo, urumva hasigaye iki? Uretse numurogesha wenda, ariko nabwo nibumushiramo azongera akwange noneho kurusha mbere.

    Inama zanjye rero:
    1. Nta malaika muri twe kuri iyi si,waba nyirabayazana, ikibazo cyaba we, byara uwo utwite uparike,ubanze ushyire ubwenge ku gihe,urere umwana akure.

    2. Gutinya gushyira ibintu hanze niyo ntandaro y’agahinda ufite. Hamagara ababyeyi be, hamagara abo bakureze, utagamije kungwa. Shyira ukuri kose hanze. Kandi usubire iwanyu(ntibenda kwanga kukwakira kereka nibirengagiza ubugome buri mu ngo z’ubu). Utegereje ko azakuvutsa ubuzima se?

    3. Hanyuma wowe na we muri babiri,mwemeranye. Gutandukana, n’uburyo bwo kurera umwana wanyu. Mutagombereye kujya kuregana mu buyobozi. Gusa, igihe uzaba utakimuri iruhande,kirahagije ngo umenye niba ari uwo kwisubiraho cg niba ari inkongora atakororwa.

    4.Igikomere cyo wamaze kukigira,icyo usigayemo ubu ni ugutonekwa ibisebe gusa. Numara kubyara, uzakundane nk’abadi bose mu kinyabupfura.

    Ikosa bamwe mu bakobwa cg abagabo bajya bakora, ni uushaka gutaha mu zuzuye,wagerayo ukaba nyir’urugo(iyi mvugo abari bakuru ni mwe gusa ireba kuko ni namwe muri buyisobanukirwe).

    Nta kiruta ubuzima bwawe. Ibintu ni ibishakwa.
    Komera kandi byose biri mu biganza byawe. Uwo ukunda wowe uratera intambwe umusanga, we agatera enye aguhunga. Urumva mwahurira he? Uzaba umugore ba Slay Q.bamaze kumumaraho utwe, SIDA yakuze? Fata umwanzuro uhamye. Nkugiriye inama nkuze kandi kubyo njye nahuye nabyo

  • Reka imbwa. Umugore yigeze abinkora aransuzugura karahava arasambana bitewe nubushomeri. Namaze amezi 6 nenda guturika. Maze kwiyemeza ko ngomba kubaho neza nashatse akazi ubundi nshaka undi mugore umfata neza kandi ntavuye mu rugo. Tukaganira ku mugaragaro kuri telefon kandi tugahana gahunda yo guhura akabibona ariko ntamenye aho duhurira.
    Amaze kubona ko ibintu byamurangiranye yarahindutse aca bugufi ubu nange naratuje nubwo igikomere yanteye ari kibisi.
    Iyiteho kandi ntiwiyime numara kubyara ushake inshuti yawe ya kera iguhe care ubundi utuze. Nagera mu rugo agasanga useka azabona atariwe kamara. Nibiba ngomvwa gutana uzagende nubundi ntawe ubeshaho undi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *