Nkore iki? Mfitanye ikibazo gikomeye n'Imana "irantoteza"! | | UMUSEKE
  • 23/10/2020 12:52 32

Nkore iki? Mfitanye ikibazo gikomeye n’Imana “irantoteza”!

Mbanje kubasuhuza Ikinyamakuru Umuseke, kandi ndabakunda cyane.

 

Mungire inama kuko ndaremerewe pe:

Agahinda k’indengakamere nje kubatura nagatewe n’Imana Rurema nasanze mu Barokore.

Byatangiye 2014, ubwo nigaga mu wa kabiri muri Kaminuza, ubwo nagize ibibazo bikomeye ndwaza Mama na mushiki wange, biba ngombwa ko mva mu ishuli (suspension);

Ariko nyuma yaho, abahanūzi b’Imana baraza bakambwira ngo ni Imana yanteje ibyo bibazo byose, ngo sintekereze ko ari Shitani;

Gusa kuko nange ndi umurokore, nkunda kugira inzozi, noneho abo bahanuzi babimbwiye ndatungurwa cyane, ariko ndituriza.

Bigeze muri 2016, natekereje gukora ubukwe, ariko Imana y’Abarokore igahora imbwira ngo ntishaka ko nubaka urugo, ku buryo narambagije abakobwa barenga 15, bose ivuga ngo ntibanshaka, ikabivuga binyuze mu nzozi ndetse no mu Bahanuzi bayo.

Nkomeza kwihangana, bigeze muri 2019, mfata umwanzuro wo gushaka, ariko Imana ivuga ko ngomba gushaka mfite imyaka 40, kandi icyo gihe nari mfite imyaka 30, so nagombaga gutegereza imyaka 10; ariko numvaga ntazabishobora; ubwo nakoze ubukwe ‘by force’ (ku gahato).

Mbabwize ukuri, sinari nzi ko Imana igira inzika, ubwo yanteje ibibazo mu rugo, cyane cyane byo kutumvika n’umugore, ariko muhishurira ukuri kwabyo, ni uko turisuganya, iyo Mana tuyima amatwi!

Iyo Mana ikomeza kuntoteza, kumpohotera, kumpoza ku nkeke no kunyica urubozo, intera ubwoba ngo izanyica, izampfakaza, izanyicira umwana, izanyirukanisha ku kazi, ndetse izirukanisha umugore wange ku kazi; mbese irampinduka burundu.

Noneho ubu, nari mfite gahunda yo gusubira ku ishuli, muri Kaminuza, ariko ngo ntishaka ko niga, ubundi yongera kuntumaho abo Bahanuzi bayo, ndetse no mu nzozi zange bwite ngo: niba ngiye kwiga nige ibyo ishaka ari byo ‘Education’ (Uburezi), kandi jyewe nakuze nkunda Itangazamakuru, ndetse nanaryizeho.

Ubwo ibonye ko namaramaje, ubu yanteje Umuzimu w’inzozi z’ubusambanyi, sinsinzira ijoro ryose, mbese ivuga ko ngomba kurwana n’iyo myuka mibi mu gihe cy’imyaka 10, uhereye uyu mwaka 2020, mbese nkishyura ya myaka 10, nagombaga gutegereza ubukwe.

Ubwo ibivuga yitwaje ngo nibwo izampa ubukire, kandi ngo nimbyanga izanteza ubukene.

Ubwo ikongera ikavuga ngo ngomba kubabazwa nk’uko Kristo yababajwe, ubundi ngo, ngomba kubabarizwa umurimo wayo.

Ubu nta mahoro ngira ku manywa na nijoro kubera iyo Mana yambereye umwanzi ukomeye.

Gusa nafashe umwanzuro wo gusubira muri Katolika, ubundi nkaserera na yo…,  ubu nari ntegereje ko Insengero zifungurwa ubundi nkajya kuganira na Padiri…

Murakoze,

Mbaye mbashimiye mu gihe ntegereje inama ngirwa n’abasomyi banyu.

Nitwa Byakatonda Bosco.

Ntuye I Kigali, Kinyinya-Kagugu.

 

UMUSEKE

25 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ihangane ntakitagira iherezo nunjya kwa padiri uzaba uyihunze cg uzaba uyiteje guma hamwe uhangane nabyo uyisenge cyane ikubabarire kuko ninyambabazi .

    • Yewe Musore,iyo Mana igutoteza,iguteza Abazimu,igusaba Gusambana,etc…,ntabwo ari Imana nyakuri dusenga.Ni Satani.Nkuko 2 Abakorinto 11:14 havuga,Satani yigira “umumarayika mwiza”.Bible yerekana neza yuko Imana nyakuri idashobora kutugerageza iduteza ibintu bibi.Soma Yakobo 1:13.Niba koko uri Umukristu nyakuri,emera ibyo Bible ivuga,aho kwibeshya ko urimo kuvugana n’Imana.Wakora iki?Banza wikuremo ko ari Imana ikugerageza.Hanyuma ushake umuntu utuye mu gace utuyemo (kandi barahari benshi bazi bible neza),mwigane bible ku buntu.Ngirango usanzwe ubona abantu bagenda babwiriza mu nzira kandi ku buntu,badasaba Icyacumi.Numara kumenya Imana nyakuri ukayisenga,izagufasha hanyuma Satani aguhunge.Niwe wakuboshye niba ibyo uvuga aribyo koko.
      Mbisubiremo,Yakobo 1:13 havuga ko “nta muntu Imana igerageresha ibintu bibi”.Urabyemera?

    • Kujya kwa Padiri ni “uguhungira ubwayi mu kigunda”.Erega muhungu,jya umenya ko Imana itemera amadini yose.Igihe Yezu yazaga ku isi,yahasanze amadini menshi yasengaga Imana.Ntabwo yayabwiye ngo “byose ni ugusenga” nkuko abantu benshi bibeshya.Imana idusaba kugenzura niba turi mu idini y’ukuri.Twasanga ari idini yishakira “imibereho” (icyacumi),tukayivamo,niba dushaka kuzabona paradizo.

    • Kimwe cyo nakubwira kandi cy ukuri 100%ni uko Imana ari urukundo kandi ni uko ariyo yashyizeho gushyingirwa kandi buri mugabo yamukuyemo umugore we uwo muri bene wabo bahuje umwuka niwe mugore we kandi birikora, Imana niyo itanga icyo umuntu azaba kandi akiyumvamo ntahatiriza kandi nicyo akunda ndetse kuko yamuhaye impano nyinshi iyo igihe runaka kigeze cyo guhindura yumva cya kindi yakundaga yakoraga atariko bukimeze agakurikira ikindi yiyumvamo akunze, Imana rero irakiranuka kandi ni inyamahoro, izira icyaha n igisa nkacyo urumvako ibi byose nkubwiye bihabanye n ibyo wowe uvuze ibyo rero bikwereke ko uwo wita “Imana”atari we ahubwo wowe watewe na “shitani”kuko ibyo byose uvuze nibyo biyiranga kuko shitani akora ibihabanye n iby Imana.

      Wowe ubwawe wivugiyeko ngo ubibona mu nzozi umenyeko inzozi zikoreramo na shitani urumva kandi ntabwo waba umuntu usenga ngo ubiyoberw e ahubwo rwose mwana wowe wibereye mu kidini ntabwo kuba umurokore bivuga ko ukorana n Imana ahubwo ibyo ni ikidini kuko gukorana cg kuba umwana w Imana bibonekera mu kugirana na yo “umubano bwite”ukayishakira ukayisenga kandi ntibigimbera kujya muri ayo mazu bita insengero kuko burya ni amateraniro gusa ahubwo rusengero ni umubiri wawe kuko niho isengesho riva niwo usengeramo rero uko uzi umwana w umuntu abana n umubyeyi we amutetaho bakundana umubyeyi akamwitaho akamumenyera buri kimwe akamurinda icyamubabaza yewe cyanaza akakirwanya uko abishoboye mpaka kigiye umwana we akishima niko n Imana imeze noneho yo ibikora neza cyane kuko yo si umuntu ucumura burya umubyeyi w umubiri nawe aracumura rwose akaba yanarakaza umwana we cg wenda akaba yananirwa kumuha iki n iki kuko nta bushobozi afite ariko Imana yo si uko bimeze kuko yo nticumura kandi Ishoborabyose.

      Rero ntago Imana itoteza ntibibaho ahubwo abo biyita abahanuzi bayo baza kukubeshya ni abakozi ba shitani igutumaho ngo bagutere ubwoba, byonyine uravuze ngo waterese abakobwa bagera kuri 15 ngo Imana ikakubwira ngo ntibagushaka ndakumenyeshako atari uko Imana ikora kuko yo ntago igendera ngo uyu n uyu aragushaka kuko ntago ari uko Ishyingira ahubwo yo iyo uyitabaje ngo ikurebere ko uwo wifuza ko mubana ari we yakugeneye kuko burya Hari igihe uba ubona umuntu gutyo ariko utazi ibyo akorera mu bwihisho icyo gihe rero ahubwo iyo ibona atari we irakuburira iti mwana wanjye si uwo ndetse ikaba yanakwereka ibyo akorera mu bwihisho utari uzi ukumirwa kimwe ni uko nta n ikibi yaba akora ariko nyine atari uwawe kandi nawe hari uko mudahuza ariko ukihangana ngo bizashira nyamara Imana yo wayigisha inama ikakuburira iti oya si uwo have kuko nyine atari we yagukuyemo bityo mukaba mwategana umwe aca iriya undi agaca hano kandi abubakana bagomba kuba bahuje umurongo.

      Ikintu cyo gushyingiranwa ni umushinga w Imana yo ubwayo yagushyize ku isi ngo wororoke niyo mpamvu muri buri bwoko bwo ku isi yahashyize abagabo n abagore babavuye mu rubavu niyo mpamvu basa rero ikigaragaza ko umuntu ari uwawe ni uko muba mukomoka mu muco umwe kandi muhuje n umwuka kuko abadahuje ibi byombi iyo babanye baba bihuje ntibaba bahujwe nayo rero kumva wowe ngo Imana yakubwiyeko batagushaka rwose ntago ari Imana yabivuze kuko ntago igendera ku kuba bagushaka kuko rwose umuntu ashobora kugushaka kandi itarabageneranye ariko ndakumenyeshako uwo yakugeneye birangwa nibyo byombi nkubwiye kandi urumvako mwembi muba mukandana nta gahato na mba, ikindi kandi icyo gihe urireba ukabona niba wakunda umuntu ufite ingeso nk izawe iyo rero utazishimiye urahinduka ukagera ku rugero rw izo wishimiye noneho nyine ukajya wigereranya n uwo ukeka ko yaba ari we ugendeye kuri ibyo byombi ubundi ugasenga ngo Imana ikuyobore niba atariwe ibyice ubwo nawe ugakomeza ukiga uwo muntu kandi nawe nyine ugorora ibitagororotse muri wowe maze ubwo nyine wakumva aribyo umwuka w Imana wemeranya n uwanyu mukabana.rwose iyo utabaje Imana irakubwira pe mu gihe nyine ufitanye umubano nayo.

      Ugirana umubano n Imana witwararika mu ngeso zawe kandi ugahora uyisenga kuko nibwo buryo bwo kuganira nayo nkuko umwana aganira n umubyeyi kandi si byiza ko wajya usenga gusa igihe uri mu bibazo gusa maze mu umunezero ukayitera unugongo icyo gihe rero nta mubano wihariye uba ufitanye nayo nawe wibaze ufite umuntu wita inshuti ariko akaza kukureba gusa igihe afite ikibazo naho ubundi iyo ntacyo afite ntakwiteho uwo si inshuti rero n Imana ni uko bimera ntiwaba inshuti yayo ngo ujye uyisenga gusa mu makuba kandi burya iyo utegera Imana burya ibibi birinjira ari nayo mpamvu nkubwira nkomeje ngo shaka Imana kuko shitani yaguciye urwaho kuko abona utari mu Mana niko kukubeshya ibyo byose maze akagutumaho n abakozi be biyise abahanuzi, mbisubiremo iyo ni shitani niyo yica igasenya ikarimbura ahubwo ugomba gusenga cyane ugaca iyo migozi yakuzirikishije kuko ishobora no kugutega ikintu ikakwica da ariko nyine Imana niyo ikurinda, shaka Imana rero usenge muvandi kuko wasaritswe n imyuka mibi ndetse izo ndoto z ubusambanyi ziba kwa shitani ngo akugire ubusambanyi nyine kandi akubuze amahoro narangiza akwiciremo.

      Wowe niba warigeze no gusambana urumva ko yaba ari kubikugarurira ngo wongere ubisubiremo akwiciremo nyine kandi niba utaranigeze usambana mbere ubu nyine ari kubigusunikiramo,intwaro shitani akoresha ni ugutera ubwoba n indoto mbi n ibitekerezo bibi utabasha no gupfa kubwira umuntu wese yewe hari n igihe wumva ibijwi bibi cyane kuko shitani atera ibitekerezo byawe rero rwose senga utazuyaza ,wiyirize usenge wirukana iyo myuka mibi mu izina ry Imana nayo izaguhunga pe ,yewe ubyuke saa kenda a ijoro usenge kuko buriya uzacunge igihe ugirira izo ndoto z ubusambanyi ni muri ayo masaha njye niyumviye dayimoni avugira mu muntu yari yarafashe avuga ngo zimuteza indoto mbi muri ayo masaha ngo niho ikuzimu baterera izo ndoto kandi nanjye naje gusanga indoto mbi nagiranga nzigira muri ayo masaha nkabona ibintu binyirukankana…naje guhaguruka ndasenga ndiyiriza nkajya nsenga sha ndabitwika byose ndabyirukana byaragiye ntibikimbaho kandi sinshobora kureka gusenga na rimwe kuko Imana ni data rwose umubano mfitanye nayo ntacyawundutira kuko Imana niyo yambere mu buzima bwanjye.

      Nanjye shitani yajyaga antera ariko ndahaguruka nshaka Imana kuko njye nahereye kera ndi muto rero shitani yagize ishyari ko namucitse ariko nanjye nari ntarasobanukirwa uwo ndi we ku Mana neza kuko amadini arashukana cyane kuburyo uyoba kandi ibintu biroroshye ntawari akwiye kuyoba rero Imana yaje kunyiyegereza iranyiyigishiriza iciye mu muco wacu w u Rwanda aho niho nasobanukiwe Imana bincengeramo kurusha uko amadini yabivugaga rero niho namenyeye ko ndi MWENIMANA bisobanura ko mva mu maraso yayo nayo yaje kunyibwirira iti ninjye so ni njye nyoko nsobanukirwa neza icyo kuba umwana wayo bivuze apana ibintu byo kubivuga by umuhango gusa insobanurira ko ariyo yihinduye umuntu ikaducungura kandi ko n ubwo tutayirebesha amaso ariko iba iri kumwe nanjye mu buryo bw umwuka nsobanukirwa ko bya bindi amadini yazanye byo kuvuga NGO nutavuga izina Yesu utazumvwa ari ibinyoma kuko iryo zina ni iryazanywe n abanyamahanga kandi ntaho rihurira nuko utarivuze atumvwa kuko abantu bavuga indimi zitandukanye bityo rero n amazina bita umuremyi aratandukanye kuburyo icyo kinyoma abazungu bazanye bagiragango tuzumve ko tugomba gukoresha izina ry ururimi rwabo ngo twumve mu buryo bwo kutubeshya ngo tubashyire hejuru nyamara twifitiye izina ryayo yatwihereye mu muco wacu “Imana”bityo rero itazabura kutwumva kuko yumvise abakurambere kuva kera yagendanye nabo kandi niyo yaribabwiye bityo rero kubona umunyamahanga adutsindagiraho izina Yesu ngo niryo Imana izumva gusa ni ikinyoma 100% kuko byaba ari ukubeshya ko umuremyi yumva ururimi rumwe gusa urumvako rero uwo bavuga baba basenga bataba ari umuremyi kuko umuremyi niwe abatanze indimi kandi azumva zose twe rero yaduha izina rye “Imana”ibyo byose rero nabisobanuriwe n Imana kuburyo nahumutse ubu rwose.

      Rero muvandimwe nakubwirako ugomba kwishakira Imana ku giti cyawe ukareka iby amadini kuko numara kumenya Imana uzajya wiseka niwibuka ibi wanditse aha ,ubanze wihereho urebe ko wowe ubwawe wabikorera umwana wawe nonese niba wowe utakorera umwana wawe ibi kuko ari bibi kandi uri umuntu ucumura ugakora ibibi urumva Imana yo noneho ikiranuka ari gute yabasha kugukorera ibi bintu bibi?burya umuntu atanga ucyo afite ,n Imana rero itanga icyo ifite kandi irakiranuka urumva rero ko nta kibi igira muri yo ni nayo mpamvu ntacyo yatanga kuko itakigira nyine ahubwo yo itanga ibyiza kuko ni nziza.

      Ntago rwose Imana yakwica kuko niyo yaguhaye kubaho kandi niyo ikurinda urumva rero ntiyakubwira ngo irakwica kuko warongoye ngo yabikubujije ntago Imana ikoresha agahato yewe n abarongora abo yababujije nibo bibonera ingaruka kuko basanga uwo bihitiyemo yababujije abatengushye cg akora ibibi batari bazi kuburyo Imana yo yarababuriraga banga kumva rero bibonera ingaruka muri urwo rushako zivuye muri bo ubwabo ntago ari Imana ibibateza kuko yo yuzuye amahoro nta matiku igira ntibibaho, urumva wowe ahubwo ni shitani wakugize ingwate ndetse yashakaga buriya ko utazashaka ngo wororoke yibwirako mbese izica umugambi w Imana kuri wowe maze nawe wumva ari ubupfapfa niyo mpamvu wabirenzeho ugashaka iyo shitani rero ibibonye ko itagifatiye aho Niko gutangira kugutera ubwoba, sha senga niba rwose warigeze no kugirana isezerano na shitani urice usenge uritwike rwose uzatsinda humura kuko nubishyiramo umwete ugasenga ugatakira Imana nkuko umwana atakira umubyeyi rwose uzabitsinda muri byose ujye wiyorosa amaraso y Imana usenge uti Mana ndiyorosa amaraso yawe undinde indoto mbi maze ujye ucuranga indirimbo zo kuramya Imana hano youtube ziruzuye yewe wumve n ibyigisho ariko umwanya wawe wo gusenga uwugire munini ndetse n umugore wawe musengane kuko ndumva nawe atabizi ko mwatewe.

      Ndetse nuko kutumvikana ni shitani ugutera rwose Imana urayibeshyera ibyo si ibyayo kuko yo ahubwo ni urukundo kandi ahari urukundo haba kumvikana urumva rwose ko wayobye kandi watewe ntiwabimenya kuko wibereye mu kidini ntiwamenya Imana yooo humura nta rirarenga ibi nkubwiye nubikora uzakira kandi Imana uyigire iyambere muri wowe rwose ingeso mbi wakoraga uziveho niba zihari kandi duhora twiyeza nibyo ariko ntugomba kuba mu ngeso mbi ngo ubigire akamenyero ngo Imana irakubabarira irabizi nibyo Imana iratubabarira ariko ntibivugako tugumba guhora mu ngeso mbi kuko nyine aho niho uba uhaye shitani ubwinjiriro ukaba wirukanye Imana mu buzima bwawe ariko iyo ukora uko ushoboye ukazireka ukazirwanya pe urazitsinda kandi no gusenga byose nta kidashoboka.

      Ntago rero Imana ibarizwa mu kiriziya ahubwo Imana iba hose ndetse nta nushinzwe kuyikugezaho ahubwo ni wowe uyifungurira umutima mbese nkuko nawe umwana wawe cg nawe ukiri umwana uko wabwiraga ababyeyi bawe icyo ushaka ugateta n Imana ni uko ugomba kuyimeraho kuko niyo mubyeyi w imena wawe kuko niyo yakuremye mu nda ya nyoko ahura na so rero rwose mbabarira ubishyiremo umwete pe urabohoka.

      IMANA NTITOTEZA,NTITENGUHA,NTITERANYA, NTIYICA, AHUBWO NI URUKUNDO,ITANGA UBUZIMA, NI AMAHORO NTIBYARANGIRA IBYIZA BYAYO MBESE .

      Ahubwo rwose senga kandi dusubire kwiga niba ubishaka nkuko wabivuze ndetse ujye mu itangazamakuru ukunda kuko icyo ukunda ni cyo Imana yagushyizemo uzakubeshya ngo kora iki ni uko Imana yamugutumyeho nyamara wowe atari cyo ukunda uzamubwireko akubeshya kuko niba ari Imana ibishaka izabigushyira mu mutima kuko niyo yakuremye bityo rero ntiyagutegeka gukora icyo itaguhaye urukundo rwacyo kuko Imana nta gahato igira mbisubiremo Imana nta gahato igira ntibazakubeshye abo banyamadini cg abakozi ba shitani, ibyo ukora ujye ubitekerezaho ushyiremo ubwenge kuko nicyo Imana yabuguhereye uzumva abanyamadini bakubeshya ngo ntugashyire ubwenge mu by Imana abo barayobye kuko Imana ntitwara buhumyi yaguhereye ubwenge kubukoresha kandi ni muri bwo izakoreramo ikwiyereka.

    • Imana ni imfura sha, ibyo wowe wivugira si Imana ahubwo ni shitani waratewe ahubwo senga utwike iyo shitani izaguhunga maze wegere Imana ahubwo naho ubundi ndumva wibereye mu gicuku cy ubuyobe nonese koko umunyarwanda avuga ibi cg ni inkuru mwakuye ahandi muyishyira mu kinyarwanda? Kuko byaba bibabaje ukuntu umuco nyarwanda rwuzuyemo iby Imana wowe ukaba uvuga iby ubugoryi gutya biragaragara ko utari umunyarwanda kuko waba warahobagiye pe

    • Sha ibyi bintu byose nta bihari ni baringa.Shaka umuvuzi wa Roho(Psychologue).Muganire byose bizakemuka kuko ni ubwoba bakubitsemo nubwo wibitsemo ariko sezerera iyo Mana usezerere nizo ngirwabahanuzi ubundi ubuzima bukomeze.Kd iga ibyo ushaka rwose

  • Yewe Imana nibyose yubahe ubundi utuze kandi ureke imikino kuriyo nonese urayiregakubantu, umurengwe uricape.

  • IYO SI IMANA NIMYUKA MIBI SANGA ABANTU BIMANA BAKIJIJWE BYUKURI BAGUFASHE NAHUBUNDI IMANA NTIKORA IBYO

    • Umunsi wateye intambwe ugasanga padiri ni nawo munsi uzakiriraho!
      Ntihagire uguca intege.
      Courage ndagusabira.
      Witondere abahamya ba Yehova kuko inama zabo ziba zigamije iteka kutwera ko bo ari intungane n’ubwo batayobewe ko nta ntungane
      Abarokore bo ndumva Imana barayigize intare y’ingome

    • Nshuti iyo ntabwo ari Imana nyakuri ahubwo waratewe na satani ntiwabjmenye ukeneye umubyeyi womu mwuka
      Uzahamagare izi numero ni pastor azagufasha tel:+250781449669

  • Uzajye kwa Ubald Rugirangoga, azagusengera. Watewe n’ibindi si Imana.

  • Iyo mana mpimbano niyo abo bahanurabinyoma bategekesha ababayobotse. Va ku binyoma byabo

  • Ibyo byose ni umwanda wuzuye mu mutwe wawe. Wowe wakoze ikosa rikomeye cyane umunsi ujya muri ako gasitwe k’abarokore. Biriya bintu mwirirwamo ibyo kwirirwa musakuza ngo muraririmba, ngo mweretswe, ngo muravuga indimi, ngo murabwiriza, urusaku rukabije rwo mu nsengero, ibyumba n’ubuvumo …..ku buryo muba mumeze nk’abanyoye ku rumogi, ni ibintu bibi cyane kuko BIFUNGURA urukuta ruba hagati ya CONSCIOUS MIND na SUB-CONSCIOUS MIND….iyo urwo rukuta rwamaze gusenyuka ibije byose byinjiramo bya bibi cg byiza, ubundi ugasigara nta control ku ubuzima bwawe ufite (burya no ku basazi niko biba byagenze). …Kiriya kintu cy’urusaku ruri modulated and synchronized (mu ndirimo, mu amakorasi, mu gusenga, mu kubwiriza) ni kibi cyane kuko gifungura iyo sub-conscious (cyane cyane ku bantu bafite weak character) hanyuma pasteur cg undi wese agasukamo umwanda wose yishakiye . Ku rundi ruhande ariko wowe uba wumva ari byiza kuko bituma ubwonko busohora umusemburo wa dopamine (uyu musemburo utanga ibyishimo ukanahindura ubwonko imbata ya stimuli); ibi rero bigira ingaruka kuko biguhindura addicted kubyo mwita ijambo ry’imana, buri gihe ugahora unyotewe no kuba uri imbere ya pasteur mu rusengero…iyo wongeyeho rero kubura ibitotsi waraye nko mu byumba cg mu buvumo, kuba muri etat ya trence igihe kinini… ugera hao ugahinduka like a zombi (mu Kinyarwada byitwa gupfa uhagaze). INAMA nguhaye: Banza kwanza uve muri iyo confusion urimo, kandi wigirire icyizere, wo kwemera ko hari undi muntu ucunga ubuzima bwawe ndetse n’icyo wita imana ugihe gasopo, ugitere ishoti, kandi ugire determination imeze nk’urutare, itanyeganyezwa…..Hanyuma numara imyaka 3 uzagaruke hano uduhe ubuhamya !

    • Ikigaraga warasomye kandi ubwenge n’imikorere y’imitekerereze urabizi, ndetse nta n’uwashidikanya ko uri umuhanga mu miterereze ya muntu, gusa nagiranga nkubwire ko hari ibyo utaramenya kirenze science kinarenze imiterereze ya muntu. Imana ipfobya ibaho, abo yahinduriye ubuzima turanihamya, Yesu tuvuga ntabwo ari amagambo kandi wabyemera wabyanga umunsi umwe uzamupfukamira.

  • Ntabwo Uzi ikipe ukina nayo. Imana ntabwo ari igikinisho ufata uko wiboneye. Umurengwe wica nk’inzara!

  • Nkawe koko uba wumva ntasoni ufite kwandika amagambo adashinga nkayangaya,uba uyakuyehe,Imana uvuga ntabwo uyizi ujye wituriza:ubundi icyo umuntu abibye nicyo asarura niba warakoze ibyaha birakugarutse,kandi iyo ukora ibyiza warikubona ingororano zibyo wakoze

  • Reka nkubwize ukuri ko iyo Mana ari wowe ubwawe, Imana yaturemye ngo tuyobore isi n’ubuzima bwacu, none inyigisho z’ubujiji ngo Imana yivanga mu mahitamo yacu, hindura imitekerereze y’ubujiji ko Imana yakuremanye amahitamo akwiye, kandi uguha ubwisanzure buhagije, kandi ntikwangira ko wahisemo, gusa iyo utekereza gutyo nawe ubona nyine inzozi wiyobireye, uyobewe ko bavuga ko umutindi arota arya, ubwose urumva warota iki ? Kitari ubwo bujiji

  • Muvandimwe komera cyane wihangane turi mw’isi y’imiruho n’imibabaro gusa nakugira inama yo kwihangana ukemera ubushake bw’Imana niyo butandukanye n’ubwawe,ukumvira ijwi ryayo utitotomba igihe kizagera igutabare igukure muribyo bikugerageza.Mboneyeho uburyo bwo kukubwira uza telecharger application yitwa KANGUKA nundi wese ubyifuza ujye wumva ubutumwa buvugirwamo bizagufasha kumenya icyo Imana igushakaho.Imana ikurinde!

  • Umuntu wahimbye iyi nkuru arabeshya . Uretse ko ari n’umuswa.

  • Komera muvandimwe wabajije ikibazo.
    Nakugira inama yo gusubiramo ibyanditswe na Muntu, na Jojo. Umunyarwanda yaravuze ngo “Kami ka muntu, ni umutima we”. Ako kami bavugaga ni yo Mana yawe. Imana yawe ikurimo, ni wowe. Ibyo bitekerezo, izo nzozi urota, ni wowe ubwawe. Urota ibyagucengejwemo, ubona ibyo wigishijwe, ntukiri wowe ubwawe, mu mutwe wawe barahogeje, bashyiramo ibyo bishakiye nawe urabiyoboka.
    Muri Psychologie na Psychiatrie (ibirebana n’imitekerereze ya muntu), uzabyiteho ubisome ubisobanukirwe: Uzasanga hari igice cy’ubwonko gifunguka iyo habaye ikintu kimeze nka Hypnose (nk’ibyo Muntu yagusobanuriye); iyo icyo gice gifungutse, ibyo ushyizemo byose cg ibyo ukwigisha ashyizemo cyose, biba nk’ihame, kandi bikaba ari byo bikugenga. Ibyo ni byo amadini yooose aho ava akagera akoresha. Agufungurira ubwonko akinjira muri cya gice bita Sub-conscient, agashyiramo ibyo ashaka ko wemera byose akabigupakiramo. Iyo byamaze kukujyamo, bihita biba Imana yawe, bikaba ka Kami kawe, ari ko mutima wawe! UKO NI KO KURI, wabishaka utabishaka.

    Uburyo wabyikuramo: MEDITATION. Fata umwanya, wisubiremo, ujye mu bitekerezo byawe, ujye mu nzozi zawe, ubisibe byose, ushyiremo ibyo ushaka wowe, cg ibyo umutimanama wawe ugusaba. Ushyiremo ibyiza byose ushaka. Nkubwije ukuri ko uzahita ugira amahoro.
    Nibikugora kubyigereraho wenyine, ushake umu Psychologue cg umu Psychanalyste ariko udakorera mu madini (nabo barahari). Akwigishe gukora Hypnose, usibe ibyo wemejwe muri Sub-conscience yawe, wimikemo wowe ibyo ushaka byiza kandi wemera.
    Abo banyamadini ntacyo bazakumarira, uretse gukomeza gusagarira ubwonko bwawe!! (N’abo bapadiri ni kimwe!)

    Nkwifurije amahirwe masa.

  • Iyo Mana ni ninziza, ahubwo ongera amasengesho, kdi humura igira ibambe n,urukundo rwinshi. Humura

  • Mbanje kugusuhuza muvandimwe wadusabye inama. Niba koko uhari, atari inkuru mpimbano z’abadutesha umwanya, ndaguhumurije. Wahuye n’abatekamutwe, bakoresha imyuka bo bonyine bazi aho bayikuye. Kuba ubibona mu nzozi, bishobora guterwa n’iyo myuka itari mitagatifu wijanditsemo bitewe n’abakuramburiyeho ibiganza byanduye, amateka yawe cga n’amagambo wabwiwe; ubundi ukabibwirwa n’abahanuzi bashobora kuba bagufitiye irari, ishyari se ariko ntibabikubwire, cyangwa nabo bujujwemo iyo myuka mibi, rimwe na rimwe bamwe mu biyita abakozi b’Imana bajya gushaka mu bapfumu. Ni imyuka y’iterabwoba rituruka kuri shitani. Erega isi igeze habi bana banjye! Shitani ubu iriyoberanya bikomeye ngo iyobye benshi, ndetse n’intore z’Imana bishobotse.
    Abarokore bose si abayobe, ariko bisaba ingabire y’ubushishozi. Ntuzisenyere urugo, kandi uzige ibyo ushaka. Humura ayo majwi si ay’Imana nyakuri.
    Ihangane rero uhagarare kigabo, iki ni igihe cyawe cyo gufata icyemezo kizaguhesha icyerekezo gishya . Sinzi aho utuye, ariko icyemezo wafashe cyo kujya kureba umupadiri cyagufasha cyane. si ngombwa gutegereza ko corona irangira, abapadiri barahari muri paruwasi zabo kandi bakira ababakeneye bose, ikitaratangira ni za missa.
    Fata igihe cyo gutuza uri wenyine, usange umwami w’amahoro Yezu Kristu azagusanganira muhurire mu mutima wawe, azakurengera, azakubohora aguhe amahoro. Ihatire gusoma bible isezerano rishya muri iyi minsi. Nyagasani Yezu agufiteho umugambi mwiza, yari agutegereje n’urugwiro rwinshi n’ubwo waciye inzira ziziguye, mu bikombe bicuze umwijima, ugahura n’ibirura byiyambitse uruhu rw’intama bikagutontomera bikomeye, nyamara yarakuzigamye kandi azaguhindurira amateka.
    Witondere aba bantu biyita benimana ni ubwoko bw’abahakana Imana bavutse vuba mu Rwanda, kandi biyemera cyane mu buyobe bwabo. Nusenga ujye ubasabira. Nyagasani Yezu Kristu wakijije Maria Madalina akamuha amahoro nagusange akuremeshe mwana wanjye. Ndagusabira nubwo ntakuzi.
    Nukenera nimero yanjye, uyimbaze ndayiguha.

  • mwiriwe neza! nsomye inama zawe ndazishima, numva ngize ikifuzo cyokuba nakugisha inama nanjye. (wanyandikira kuri Email : croixcross150@gmail.com) murakoze

  • mwiriwe neza! (Iganze) nsomye inama zawe ndazishima, numva ngize ikifuzo cyokuba nakugisha inama nanjye. (wanyandikira kuri Email : croixcross150@gmail.com) murakoze

  • Urakoze cyane David nimpuguka ndaza kukwandikira.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *