Nkore iki? Nashatse umugore afite umwana twumvikana ko tumurera akitwa uwacu none aranyihindutse! - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:15 39

Nkore iki? Nashatse umugore afite umwana twumvikana ko tumurera akitwa uwacu none aranyihindutse!

Nitwa Niyonsenga, ndi umugabo wubatse mfite umwana umwe n’umugore. Nakunze umukobwa na we arankunda, dupanga kubana. Twihaye igihe cy’amezi umunani tubitegura ku bw’amahirwe make ntibyahise biba uko twabyifuzaga.

Akazi kanjye ndi Umushoferi naje guhura n’impanuka ku buryo namaze amezi atatu mu bitaro, gusa amahirwe y’Imana akaboko kaje gukira nsubira no mu kazi.

Muri ayo mezi yose umukobwa yanyitayeho bishoboka, dore ko twari dufitanye gahunda yo gushingana urugo.

Maze gukira twaraganiriye mubwira ko amafaranga narigukoresha dukora ubukwe nayakoresheje nivuza no kuntunga igihe ntakoraga kuko impanuka nayikoze ubwishingizi bw’ikinyabiziga bwararangiye.

Umukobwa twumvikanye ko ntakabuza tugomba kubana, kuko twari twarabibwiye imiryango (nubwo uruhande rwanjye batabyeneraga), kandi ‘Save the Date’ (itariki y’ubukwe) twarayushyize hanze.

Ibyo twabikemuye uko, turabana kandi Imana yaduhaye umwana w’umuhungu ubu afite amezi 8.

Gusa mbere ntereta umukobwa twaraganiriye ambwira ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye (Senior 5) umwana bigana yamuteye inda atabiteganyaga ansaba imbabazi ambwura byinshi….

Ansaba imbazi yambwiye byose ntacyo ankinze yewe umwana birangira mwemereye ko naza tukabana na we azamuzana.

Icyo gihe abo mu muryango wange ntibari babishyigikiye bambazaga niba narabuze umukobwa utarabyariye iwabo?

Igihe twihaye cyarageze azinga ibye araza, umwana ntabwo yahise aza ahubwo yaje kuza nyuma .

Twarabanye tumaze kubyara wa mwana wa mbere nibwo yaje kuzana wa mwana kugirango musaza we azakure amubona anamwiyumvamo.

Kubera akazi kenshi hari ubwo ndara mu Ntara zitandukanye.

Umunsi umwe nibereye mu rugo nk’uko inzego zibishinzwe zibidusaba mu minsi ishize, umore wange numvise atongana n’umuturanyi kandi mu by’ukuri bapfuye akantu kadasobanutse, nibwo umuturanyi yavuze akantu nanjye nunviraho.

Yaravuze ati : “Aho mubera “ibimara” murabyara mukazana rubanda bakarera, gusa Madam uriya mwana w’umuhungu wagize “igihwinini” hari ubwo azaruka ibyo wamutamitse di! Harya ngo urashaka kurya utwo yavunikiye?”

Icyambabaje ni uko njye na Madame twemeranyije ko umwana nubwo mwemereye kumuzana azaba yitwa uwanjye mu gihe azaba yageze mu rugo, naho ibindi numvuse numvaga ari amatiku.

Nahosheje intambara y’amagambo y’abo babyeyi, mfata umugore mubaza icyamuteye kuvuga iby’uko nderara rubanda kuko ni cyo numvaga kindya kandi nzi neza ko ibyo twari twarabiganiriyeho ubwacu twenyine ahubwo andusha kurakara.

Mu magambo ye yagize ati “Rwose narabivuze kuko uriya twari inshuti kandi nta n’ikintu kitari ukuri, namubwiye sinumva impamvu urakara!”

Arakomeza ati “Reka nkubwire, wankunze ndi umugore, niba wumva utanshaka aho wankuye urahazi wibuke ko ntaje mpetse!”

Naguye mu kantu numvise ayo magambo nibaza niba ari Madame wange uyambwira!

Gusa agatima gakubita kuri bimwe nigeze kumva bamubwira ubwo batonganaga. Mfite umusore urarira imodoka  iyo nayitahanye ariko natunguwe no kumva anyegereye nk’umuntu wanyisangagaho ambwira muri bimwe numvise ubwo umugore yatonganaga na mugenzi we.

Twari dufite ‘marriage civil’ mu kwezi kwa gatatu ariko hahise hitambikamo COVID-19 turayisubika kuko ibirori bitari byemewe kandi muri njye numvaga ngomba gutumira inshuti n’imiryango.

Umuryango wanjye wo ntacyo mbabwira kuko namuzanye babyanga naho inshuti z’umuryango twari twarababwiye ko umwana ari uwacu.

None ndimo ndatekereza icyo nakora nkabura igisunizo. Ese uyu mugore wange ko anyihindutse tugifite umwana umwe buriya koko ni uwange? Ubukwe se nkomeze kubushyira mu mishinga? Nkomeze kurerera rubanda se nk’uko abivuga? None se uyu mwana yamuha Se tugakomeza kubana?

Murakoze ku nama zanyu nziza kandi zubaka.

 

UMUSOMYI W’UMUSEKE.

20 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Reka nkubwire rero uwo si umugore, hindura urupapuro nako igitabo.
    Atangiye kuvugira ku mwana umwe, ntimurasezerana, ubwo nimumara kubikora azagufata ate?
    Ikindi kandi ntago yari kuba akubaha ngo age gutukana uhari. Kirazira kikaziririzwa
    N’ubwo waba udahari kandi yagirira abana be ndetse n’icyubahiro cyawe agatuza.
    Nge ndi wowe namusubiza ababyeyi be tukumvikana ku mibereho y’umwana twabyaranye.
    Ihangane n’ubwo ukomerewe kandi iyi guma mu rugo ishobora kuzagufasha gufata ikemezo.

  • Icyambere wagize neza gushaka uwo ukunda kuba yari yarabyaye ntakibazo cyirimo knd nubwo umuryango wawe utabyumvaga wafashe icyemezo cyabagabo nubundi sibo bari kuzakubakira naho kunama naguha niba uwo mugore watonganye numugore wawe yaravuze ngo harya urashaka kurya ibintu buriya musore knd umu
    Gore wawe akakubwira ko yari insuti ye ntacyo yari kumuhisha birumvikana ko ibyo yavuze yabimubwiye koko aho birasaba kwirinda cyane ntuhubuke hanyuma ukazafata icyemezo wabyiteguye meza

    • Wapi ntanama nakugira kuko n’ubundi ujya kumushaka ntayo wangishije! niwowe uzi icyo wamukundiye, niwowe uzi ibyiza bye n’ibibi bye, niwowe ubana nawe. Icyemezo n’icyawe kuko n’ubundi ntawuzi ibibitse mumutima wawe.

      • Nkubuse nkawe uruhiye ubusa wandika iyubireka nyine niba ntanama wamuha nuko ntawutanga icyo adafite

  • Burya iyo wamaze kubyara utarashaka, waba uri umugabo cyangwa umugore, ukaba utabashije kubana nuwo mwabyaranye , ushatse wareka gushaka . Ukarera umwana wawe ! Niba rero warashatse uwo Mugore ubizi neza ko afite umwana , byakire ahubwo uzirinde icyaguteranya n’umugore wawe biturutse kuri uwo mwana , kuko muba mumuhemukira mu mikurire ye kandi ari Innocent! Nakugira Inama yo kwicarana n’umugore wawe mukabiganira ho , ubundi mu gatera intambwe yo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko .

  • wangu ntamunu wubaka urugo ajyendeye kunama zabandi ahubwo nawe ugiraamatiku umugabo wivamo

  • Wa mugabo we …uwo mugore nta burere. Ese ubundi ibyuko ari umwana biganaga wamuteye inda urabyemera ku ijana?
    Ubundi se yayimuteye atamukunda..?
    Ese uwo yita umwana ntiyakuze ? Ahubwo wasanga muturanye..iyo uri muntara amwirirwaho.. Reka gasiha…uzashaka umugore witonze..umuntu watangiye imboro akiri mu ishuli …….urumva wamuhaza n’umunaniro wa chauffeur?Ahaaaa!

    • Mbega umusore umukwe ni uwambere

  • Njyewe icyo mbona n’uko uwo Atari umugore,kuko umuntu utangiye guhangana n’abaturanyi kdi nawe uhari nta kugutinya,uwo ndumva adashobotse rwose! ibyo gusezerana nawe ubyitondere kuko yazakugaraguza agati!

  • Ndumva wakwiyahura cg ukishyikiriza RIB kubwo gushaka kwiyitirira umwana utaruwawe.
    Warasaze ahubwo.

  • Jyewe inama nakugira n’izi:1.Impamvu ugisha inama hano n’uko utiyizi banza wimenye unisobanukirwe.2.Nta nama n’imwe yagufasha hano.3.Umutimanama wawe niwo wonyine waguha icyo wakora 4.Uzakore ikintu kizatuma ubaho wishimye nibigushobokera kuko biruta ibindi byose wagira nyuma y’ubu buzima.

  • Wamugabowendumva warazanye ibibazo aho bitari uwo batonganye numunyeshyari ushaka gusenya kandi uwomwana umuhe amahoro numwana wavutse nkabandi gusa nabonye abanyarda babagabo abenshi nabagome banga abana badhakanywe nababyeyi bakabyuriraho bakabuza uwo bashakanye amahoro ubuse iryotiku uzanye umuntu wiyita umugabo rihuriyehe no kubaka iyaba uba mumahanga ukaxana itiku nkiryo nduwo mugore twahita dutsndukana ntamugabo ukurimo.

  • Tanga ibitekerezo

    Ndanze ntikuraho kamere gusa nta munyarwandakazi watonganiye ku karubanda.

    Naho iby’umwana we si uwawe ntukitere igipindi kuko se arahari byanze bikunze kdi urugo ni ishuri nawe uri kwiga.

    Komezanya n’umugore wawe gusa wongere ibiganiro nawe kuba yarakubwiye byonyine ko yabyaye ntabigushe ngo ubimenye mwaramaze kubana aragukunda.

  • wa mugabo we icyarana n’umugore wawe, umuhanire ko yaguhemukiye ku bw’amagambo mabi yavuze akagukomeretsa! ni biba ngombwa agusabe imbabazi yanditse cg imbere y’undi muntu umwe mwahisemo ngo abe umujyanama wanyu kandi mwizeye mwemeranyaho. nabyemera mubane mu mahoro. naho kuba mu mishinga yo kureshya, gukunda bundi bushya byazakugora kurushyaho pe! kuko ushobora kuzana undi akakubera iki bazo kurushaho ahubwo itonde. niba ushaka indi nama hamagara: 0783883768. tugufashe. Imana ikurinde kdi iguhe kwihangana.

  • Muraho!
    Ndumva utorohewe,gusa ugomba kumenyako abagore ariyo mico basangiye Bose!;iyo ufite ibanga uribitsa umugore”ngirango wumvise icyo mvuze”

    Kuba rero waramukunze uziko neza ko afite umwana sikibazo,ahubwo ikibazo nuko wabeshye umutima wawe ko ntacyo bigutwaye,none baravugako Atari uwawe ukarakara!!!
    Erega buriya madam wawe yabimbwiye iyo nshuti ye amukuratira ko uri umugabo mwiza!!,ariko kuko baje gutongana uwo mugore yabikoresheje nkiturufu yokugirango abatanye!

    Umwanzuro:komeza umukunde nkambere,ariko wirinde kugira irindi banga umubinsa.
    Abagore babyariye iwabo baba barakomeretse bikomeye,kuburyo kongera gukunda biba bitaboroheye!;ubwo rero yemeye kugufungurira umutima bibyaze umusaruro.
    Jya umufata mutatonganye umufashe kwiyakira,ndetse unamugire inama;umukomeze umuhumurize umukunde;ariko umubuze kongera kugira icyo atangariza abandi bagore kubijyanye nuko mubanye hato wazasanga nuko mutera akabariro byageze hanze!!

    • Ikintu nakubwira rero mugabo abagore benshi bagira agakungu baravugaaa bakavuga n’akatimurore ,gusa icyo sicyo cyatuma udasezerana nawe pe , ahubwo wamugira inama ukamusaba kugira ibanga akareka ibigare ,ubwo yirirwa murugo yabuze icyo akora niyo mpamvu avuga nk’inyombya.mushakire igishoro akore ntazongera kubona umwanya w’amatiku,kdi rwose musezerane kuko ashobora kuba yaravuze ibyo bitewe n’abo bagore bandi ibyo bamupakiramo ,umenyeko ntamuntu w’umutagatifu ubaho ,naho uwo mwana yazanye we ,mufatanye kumurera ntakibazo numwana nk’abandi ,ariko nawe ntamugore ntakirirwe atonora inzara bityo nawe azajya atanga inkunga ye mukumurera ntanubwo azongera kuvuga ngo uramutunukira.kuba mwatandukanaho sinabikugiramo inama kuko Sha hanze hano Hari abagore bafite imyitwarire irenzeee kuburyo uwo rwose ntakidasanzwe ,kdi ninumuntu mwiza umuntu wakwemereye ko yabivuze , ntabwo azi gucabiranya.komeza umugore mwana nuwo ,keretse niba ushaka kuza noneho slay Queen noneho wajyauva Aho muntara uvuga ugasanga urugo rwabaye akabari .komeza umugore kdi ukomeze wiyubakire umuryango n’ejo heza ,ntukareke ikintu icyaricyo cyose gisenyura icyo waruhiye gutyo gusa ,wibukeko kubaka bigora ,gusenya bikoroha,ibande kubyiza by’umukunzi wawe ibibi ugerageze kubyandika kumusenyi ubuzima ni buto wishaka kubishya iryo juru rito Imana yagutije muri ako gahe gato.

  • Hari aho wavuze ko umugore wawe yatonganye n’umuturanyi, umuturanyi aramubwira ati : “Aho mubera “ibimara” murabyara mukazana rubanda bakarera…”. Niba byumvikana neza, aravuga uwo nawe uzi yavanye iwabo (kandi kuba wamurera nta kibazo mbibonamo kuko wanabyemeye). Keretse aramutse avuga ko n’uwo utubwira ko mwabyaranye arimo (akaba yarabyawe n’undi utari wowe). Aho byaba ari ibibazo kuko waba ugiye kurera 2 batari abawe, wibwira ko harimo uwawe (ariko nabyo ubyemeye ni uburenganzira bwawe, kuko mu muryango nyarwanda nta mwana ukwiriye kwangara ku gasozi. Hari abafata gahunda yo gufata abana b’imfubyi bakabarerera mu babo. Ni ibisanzwe)

  • Bana n’umugore wawe neza iyo si impamvu yo kubatanya kuko mbere yo kumuta ukazana undi ukwiye kuzirikana ko wirukana umugore uguguna igufwa ukazana urimira bunguri. Uwo wazana yazakwifatira ku gahanga ari wowe mu ruhame nkanswe uwo wifatiye ku gahanga umuturanyi.
    Hari uwakugiriye inama avuga icyo nanjye natekereje ko Madame wawe yivuyemo azi ko akurata ibigwi.
    Kuba urerera uwo utazi bigaragaza ko uri umuntu w’umugabo ndetse uri n’imfura n’Umukristu mwiza, humura rwose ntucike intege. Ahubwo ubuze ubugabo n’ubumuntu ni uwo wanze kurera uwo yibarutse.
    Icaza umugore wawe umubwire atuze mufatanye gutekerereza urugo no kutaruteza rubanda mubaha icyuho cyo kubinjirana, ubundi mwitereee imbere bumirwe.

  • Hey! I’m at work browsing your blog from my new iphone 4!
    Just wanted to say I love reading through your blog and look forward to all your posts!

    Keep up the great work!

  • sha naw wagikoze nabi!wew wemera umwana ufise se wiw gt?aho umugore wumva atakubony nkikijuju nkumugbo yari yarabuze inkumi yomukunda?knd ngaho nuyo mwana mwoba muriko muramugirira nabi mumubuza uburenganzira bwokumenya se wanyawe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *