Nkore iki? Nishoye mu rukundo rudashoboka, ntunze abagore 3 nta n'umwe uzi undi | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 2:02 13

Nkore iki? Nishoye mu rukundo rudashoboka, ntunze abagore 3 nta n’umwe uzi undi

Mbanje kubasuhuza basomyi ba Umuseke.

Nitwa Niwemugabo mfite imyaka 40 ubu ntuye i Nyamirambo, mu rugo kavukire ni mu Karere ka Kamonyi. Inshuti yanyinjije mu mukino wo gushaka amafaranga, none bigiye kunshyira ahagaragara.

Mfite abagore batatu muri bo nta n’umwe uzi undi.

Natangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga kuri Facebook, mpamenyanira n’umukobwa ukiri muto turakundana kubera ko iwacu mu cyaro mpagira inzu numvaga nta kibazo ko igihe by’urukundo rwakomera namugira umugore nkamujyana iwacu mu cyaro.

Twakundanye mfite imyaka 30, tuza guhura bigera naho bimwe by’ubu bya gisore natwe bitugeraho umwana w’umukobwa w’imyaka 25 mutera inda ndetse yemera ko azaba ari mu cyaro akita ku by’urugo nange nkaguma mu Mujyi nshakisha.

Uwo tubyaranye abana babiri umuhungu n’umukobwa.

Nigumiye mu Mujyi ndashakisha, nkomeza kwiteretera abakobwa bakiri bato nubwo umugore nari mufite mu cyaro.

Umusore umenyereye iby’imbuga nkoranyambaga, yaje kungira inama ambwira uburyo bwo gushaka amafaranga mu bagore bakuze, ambwira ko gutereta abana bato atari byiza.

Kuva ubwo natangiye guhiga, iyo nama y’inshuti twari duturanye mu gipangu ndayumvira.

Umugore udafite ku mufuka nta cyo twavuganaga, narabinjaga cyane nkamenya uko bahagaze mu mibereho yabo bityo nkagenda mbigaho bose.

Abambwira kubasura mu rugo nkabona imibereho yabo ari sawa, abo twarakomezanyaga.

Ubufindo bw’inshuti yange bwaje kumbyarira, muri urwo rukundo rudashoboka umugore wo mu cyaro nakomeje kumwereka ko turi kumwe na we nkajya kumureba, dore ko abagore bakize babaga bampaye ku ifaranga.

Umwe twaje gukundana bigera kure turabyara ndetse angurira inzu.

Kuri jye numvise ko umugambi nifuzaga kugeraho nkurimo neza numva ko iturufu yo kugira icyo mbakuraho ari ukuba twabyarana na bo.

Sinabihakanye kuko burya iyo muri wowe  uziko wakoze ikintu runaka kdi ufite nicyo wifuza kumuntu  ntuhakana,  gusa nkabereka mumaso ko mpangayikujwe nubuzima bazamo nkurikije nanjye uko nari mbayeho.

Hashize igihe gito umwana twabyaranye yaje gupfa, urukundo ruratuzaho gato ariko nibera mu nzu yanguriye.

Muri ubwo bushakashatsi kuri Internet dore ko byateye, uyu mugore namuteye inda hari n’undi dukundana, we namubeshyaga ko mba mu nzu nkodesha nkamusaba ko amfasha kuyishyura.

Amafaranga yarayampaga nkayakoresha nkabaho neza, andi nkoherereza umugore uri mu cyaro kugira ngo abone ko turi kumwe.

None rero bavandimwe ndabasaba ko mungira inama, Umugore wa gatatu na we namuteye inda, kandi na wa wundi twabyaranye umwana agapfa yambwiye ko atwite!

Umugore usanzwe unyishyurira inzu aransaba kujya iwe tukabana nk’umugore n’umugabo, cyangwa akaza tukabana mu nzu mbamo dore ko azi ko n’ubundi ari we wishyura amafaranga y’ubukode. (Kandi amafranga ampa atunga  umuryango wanjye uri mu Ntara).

Nyiri inzu mbamo na we twari twahanye isezerano ko ayinyandikaho ariko igihe cyose ankeneye akajya aza akambona kuko iwe afite abana bakuru, twasanze kuba nahamusanga bibangamye.

Ibi bintu ndabigenza nte? Nkore iki kugira ngo aba bagore banjye uko ari 3 nkomeze kubana na bo kandi  mu mahoro?

 

UMUSOMYI WA UMUSEKE

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uwo mu cyaro nta kibazo ufite, undi nawe afite abana bakuru ntimwabana uzakomeza ufateho, uwo ushaka ko mubana niwe uzumvisha ko muzakomeza kubonana mutabana. Hanyuma ibibazo nibivuka ( wenda ukicwa na sida) uwo mucyaro iwanyu bazarera abuzukuru, uwakuguriye inzu azaba yifashije naho uwo wundi azirwariza nibyanga leta ishakire umwana umuryango wamurera. Bonne chance

    • Yewe mugabo,ibyo ukora ni ubusambanyi kandi Imana yakuremye irabikubuza.Menya ko Imana idusaba gutunga umugore umwe biciye mu mategeko.Gusuzugura Imana,wishimisha mu busambanyi,uba wiciriye urubanza bwo kutaza muli paradizo.Kimwe n’abandi millions na millions bakwigana.Cyangwa abandi bose bakora ibyo itubuza.

      • Yewe mugabo kuki wishoye muribyo bintu ninde wakubwiyeko ubutunzi nkubwo buhira abantu?nawe ubwawe ntuzi icyo wakora??urabaza ngo ubiigenze ute? Ihane uve muri byobyose unyurwe numugore wo mubusore bwawe,naho ibyokwigira infizi ngo urashaka amafr ntabyo urimo,kuko nawe ubwawe ntabwo unyuzwe,komeza ubyare uzakuramo nibindi bitari abana maze upfe utabareze,rusororo haragutegereje.

        • Abo bagore babiri bo mumujyi bareke ukomezanye n’uwo mucyaro. Hanyuma abana nibakura uzabafate ubajyane mucyaro. Iyo nzu yakuguriye uwo wundi uzayimusubize. Nutava mubyaha urarimbutse karabaye.

  • Serugendo uramuhamije pee! Uti niwicwa na Sida nasetse ndahwera peee.
    Urwo yiyemeje narukomeze ahubwo yige kumenya kubeshya bya kimwuga.
    Kandi yitegure gupfa kuko ari ku muryango w’irimbi

  • Hababaje nyiramiruho uri mu cyaro kko uko ugiye kumusura nawe araguha ubundi ukamuha kuri sida cga ibindi birwara wanduye cga uzandura mu minsi iri imbere.Inama ugisha njye ntayo mfite naguha uzajye kuyibaza internet cga facebook kko bose niho ubakura.Gusa uri ikigoryi umugani wa wa mwana.

  • Inama nakugira ni ukwiga uburyo bwo kubona imibereho udakesheje igitsina cyawe,naho ubundi uratega zivamo.Mbabajwe n’abo bana urimo kugenda ubyara.
    Niba bikunaniye ,emera ko ufite abagore babiri n’inshoreke ya Gatatu(Iyo yakuguriye inzu).
    Ariko Inama nziza kurushaho ni Ukwiyegurira Umwami Yesu akagenga ubuzima bwawe,bitabaye ibyo n’aho wabona ibya Mirenge ku Ntenyo Uzapfa urimbuke.
    Muri Make Uri indaya y’umugabo .
    Nkugire inama ki Rwose ko Numva Bindenze?
    Ihangane ubivemo rwose usigarane umugore wo mucyaro,ibyo wibwira ko uzaheza iyo nzu byibagirwe.Ugirira umuntu nabi nawe agashaka uburyo akwihimuraho.Wasanga ashatse n’ibirara byo kugukubita ugapfa aho kugirango ahombe amafaranga yagutanzeho.
    Dore indi nama ariko y’iby’isi:
    Muri ayo mafaranga baguhonga reba uko wakuramo akamodoka nibura ukore akazi ka Taxi Voiture aho kubeshwaho n’igitsina ,kandi uzahita uva muri uyu mugi urebe ahandi wakorera ,uve ndetse kuri Social Media .Mbese ubundi wasanga waranduye SSida wabigenza ute?
    Bivemo Bivemo Bivemo !!!!!Niba wifuza izindi nama wanyandikira muri advisorfelix2016@gmail.com.
    Murakoze

  • Yewe mugabo kuki wishoye muribyo bintu ninde wakubwiyeko ubutunzi nkubwo buhira abantu?nawe ubwawe ntuzi icyo wakora??urabaza ngo ubiigenze ute? Ihane uve muri byobyose unyurwe numugore wo mubusore bwawe,naho ibyokwigira infizi ngo urashaka amafr ntabyo urimo,kuko nawe ubwawe ntabwo unyuzwe,komeza ubyare uzakuramo nibindi bitari abana maze upfe utabareze,rusororo haragutegereje.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *