Nkore iki? Umugabo mbona ashaka ko mbaho nk'umukozi ngo yanshatse nkennye - UMUSEKE
  • 04/06/2020 9:47 01

Nkore iki? Umugabo mbona ashaka ko mbaho nk’umukozi ngo yanshatse nkennye

Ndi umugore mfite umugabo n’abana babiri ntuye mu Mujyi wa Kigali.

Nkiri umukobwa natewe inda n’umusore nakundaga cyane w’umukire, byaramugoye gufata ikemezo ko tubana kuko yatekerezaga ko nshaka imitungo ye.

Burya ngo uwo mwabyaranye uko byagenda kose ntabura kugutekereza.

Umusore yaje kumpamagara ambwira ko yifuza ko tuganira ku byerekeye umwana nzabyara n’uburyo azabaho nyuma yo kuvuka.

Twarahuye tuganira byinshi ariko anyemerera ko umwana nta kibazo azagira mu bijyanye n’imihereho ariko kuri jye ambwira ko nta kemezo arafata ku bijyanye no kubana nk’umugore n’umugabo

Twaratandukanye ndataha nanjye ndarana ibyishimo iryo joro kuko burya niyo mutabana n’uwaguteye inda, ariko birashimisha iyo agaragaza ko atekereza ku hazaza h’umwana mwabyaranye cyangwa muzabyara.

Mu buzima bwo ku Isi buri muntu agira inzira azanyura ikagira icyo imwigisha, mu gihe ufite ibabazo uzajye ugira icyizere wumve ko ibintu bidahora ari bibi ahubwo itukereze ko n’ibyiza bibaho.

Gusa Jyewe sinari mpangayikishijwe n’uko ntazabana n’umusore ukize ahubwo nishimiye ko atekereza ku mwana we.

Haciyemo amezi atatu umusore ansaba ko tubana nkamubera umugore na we akambera umugabo, gusa yampaye amabwiriza ko mu gusezerana nta by’ivangamutungo rusange birimo, anambaza niba nzabyemera. Iyo nkuru yari nziza nemeye ikifuzo cy’umusore.

Mama mbere  yahoraga ambaza ngo uwanteye inda amfiteho iyi he gahunda. Nagendaga mubeshya ko turi kubipanga kandi mu by’ukuri ntagahunda yari ihari mbere.

Igihe cyarageze tujya gusezerana mu Murenge, naho nahakuye isomo. Uzi  guhagarara imbere y’imiryango bakumva ko usezeranye ivangura mutungo, bumva ko byanze bikunze mugiye kubana umwe yiziritse ku wundi.

Twarashyize turabana, ngera aho nitaga iwange, umugabo ntago yakundaga kuhaba kuko afite uruganda mu Ntara  ni naho akunze gucumbika (niba nanditse ngo afite imitungo iyi n’iyi… ni ibye ntacyo bindebaho!)

Iminsi uko yagendaga ivaho ni na ko yantekerezagaho kuko yaje kunjyana ampa akazi mu rugana rwe, ni na we Muyobozi. Narakoze ntikoresheje natekereza ko nabanye n’umukire nta butunzi mfite bikampa imbaraga nyinshi zo gukora.

Mu rugo naho ntabwo byagendaga neza, iyo twavaga mu Ntara tukaza mu Mujyi aho afite inzu i Kanombe, hari ubwo nirarana mu cyumba njyenyine, ndetse n’aho dukora mu Ntara bijya bibaho ntazi aho umugabo yagiye cyangwa yambwiye ko atankeneye.

Igihe cyo kubyara cyenda kugera Umugabo yarambwiye ati buriya uko twabana kose, uzambyarira imfura uzamubyarira ahantu heza na we bigushimishe.

Yanshakiye ibyangombwa umwana avukira muri Amerika (U.S.A).

Nakomeje kuba muri ubwo buzima nibwira yenda ko igihe kizagera nanjye mu mutima wanjye hakaza umucyo ari na ko nicuza icyatumye nemera ibyo kubana na we muri ubwo buzima, wagira ngo ndi umukozi gusa.

Umunsi umwe nagiraga agahinda nkabaza inshuti zanjye zikambwira ko bizarangira, ziti “ihangane ntuzatsindwe bizageraho bishire wishime.”

Naje kuganiriza Mama ubuzima ndimo mu rugo ntafitemo ijambo, Mama biramubabaza cyane, dore ko nanjye nari maze kugira aho nkura ikirenge mfite naho ngeze.

Umugabo twabanye muri ubwo buzima rimwe na rimwe ntarare mu rugo ariko njyewe nkamureka singire icyo mubaza kuko nari naramaze kumenyera ahubwo ngashyira umutima ku kazi.

Inshuti nziza narazigize zambaga hafi muri ubwo buzima narimbayemo zangiriye inama nkabifatanya no gusenga.

Mama yaraduhamagaye atumenyesha ko azadusura, igihe cyaraze araza ariko yahavuye atonganye n’umukwe!

Kubera ko nari narambwiwe uko mbayeho mu rugo nubwo bitari binshimishije ariko nta n’icyo byari bintwaye, Mama yansabye ko mva mu rugo nkasubira iwacu akanyitaho.

Yabajije umugabo niba umugore ari uwo kubyara gusa, umugabo wange ararakara cyane.

Agahinda Mama yari afite n’amagambo ye byarantunguye nibaza igikurikiraho nyuma, umugabo ange maze kumumenya bihagije.

Mama amaze kugenda umugabo yambwiye ko atashobora kwihanganira ibitutsi, ambwira ko atifuza kongera kumubona mu rugo iwe, ariko anambwira ko icyaba kizima ari uko namusanga akabanza akitekerezaho.

Imyaka ine tumaranye mbayeho mu buzima bwo kutagira agaciro yambwiye amagambo numva arambabaje   ntekereza kugenda nkaba nsanze Mama dore ko mfite ubushobozi bwo kwibeshaho, ariko nahisemo kutagira aho njya musaba imbabazi.

Muri week-end umugabo ari mu nzu Mama yaje kugaruka adusura adutunguye, umugabo yahaye itegeko umuzamu ko atazongera gutuma Mama yinjira mu rugo.

Umugabo yararakaye cyane ndabibona, abwira Mama ko nimba ari jye ashaka, igihe kigeze nkamusanga mu rugo.

Mama yahise ataha, umugabo na we arikubita ajya mu nzu ngiye kumureba ankubuta urushyi, ambwira ko byose  ari jye ubitera. Kubyakira byangoye.

Mama arashaka ko nsubira mu rugo, Umumugabo we aransaba kwihanganira ibyo mpura na byo kuko ngo yanshatse nkennye.

Ese nakora iki ngo umugabo mwigarurire, abashe kumva agahinda ka Mama?

Ese uyu mugabo umfata gutya ndamutse ngiye kwa Mama yakongera kwibuka ko twabanye, dufitanye abana?

Ese murumva aho bigeze najya gushaka gatanya tugatandukana na we?

Nkeneye inama zanyu nziza Murakoze

 

Umusomyi w’Umuseke

22 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • ihangane. Imana izagusubiza. uriko uzagenzure numenya ko afite abandi bagore uzamureke wisubirire iwanyu. kuko icyubahiro akugomba azaba yaragihaye abo ngabo ariko uzakomeze kwita ku bana.

    • Ubwo se uwo ni umugabo nyabaki utubaha nyoko?ariko se ubwo uwo ni umunyarwanda koko?uziko hari abataye umuco bakigira ibiburabwenge. Nta soni akubahuka nyoko?ariko se ni gute atamwubahuka nyine ko nawe wamuhaye rugari umwemera wiyumvishako ari impuhwe akugiriye, nuko nyine byarangiye hajemo abana nta kundi ariko n abandi bumvireho bajye babana kuko bakundanye kandi bahuje naho ibyo kwiyumvishako ari impuhwe ugiriwe aho ni uko uba wisuzugura kandi niwisuzugura uzasuzugurwa.

      Njye rero ndumva wakwahukana da ugasanga nyoko, kwahukana no gutandukana biratandukanye, wavuzeko usenga, njye rero nakugira inama yo kwahukana ugasanga nyoko n abana bawe mukaba muriyo ubuzima mukabukomeza ukumva uko bumera utari muri uwo mwijima wa nyamugabo, ubwo rero nyamugabo nahinduka umugabo azaza kugucyura, wowe uzamubwireko wahukanye usubiye kwa nyoko ko nahinduka agashaka kubaka azaza kugucyura, nawe ubwo uzagume usenge ubaze Imana icyo gukora ubwo nayo izakwiyereka njye ndabizi neza ko isubiza kandi kwahukana si icyaha ahubwo ni uburyo bwiza bwo guhana umwanya uwo mugabo akitekerezaho ubwo akisubiraho akazagucyura agasaba n imbabazi wowe na nyoko,naho ubundi uwo si umuco, ubwose uzanezezwa no kutagira ijambo mu rugo rwawe?ko nyoko abuzwa kwinjira?wowe se umwana wawe bimubayeho ntiwamuvanayo ukamutunga akava muri ako karengane?ibyo byose ubyibaze wumve nawe uri nyoko icyo wakora.

      Inama yanjye ni iyo,kandi mbibutse ko abashakana bose badahuzwa n Imana,hari abihuza, kandi akenshi biba binigaragaza ariko bakabyima umwanya bibwirako abantu bazahinduka kandi burya umuntu aba yakwiyeretse ukamureba ariko ukanga kumubona, biragaraga ko na mbere uwo muntu utagombaga kubana nawe, ariko kuko ari umukire kandi yaguteye inda urabyemera ,kandi wavuzeko wamukundaga ariko ntiwavuzeko yagukundaga kandi n imitekerereze ye iragaragara ko atagukundaga kuko uwo ukunda ntumubwira uko yakubwiye, rero nyine yakubonye mu mutwe kuko Niko wamwiyeretse, iyi nshuro rero njye ndumva wagira icyo ukora akamenyako atari we kampara n abana nushaka uzabiteho wenyine utamusabye n urumiya, umunsi wihagazeho rero uzaba iwawe uhafite ijambo nka mutima w urugo nyine.

    • Umva nkubwire ihangane ukomeze ubane nawe kubwinyungu z’Abana ndakubwizukuri ko niba yaraguhaye akazi muruganda rwe nuko yifuza ko waterimbere kandi ntabwo yarikukaguha akwanze, umugabo wawe ikigaragara nuko yagukunze ariko wenda akaba imitungo ye atifuza ko wayigiraho ijambo ariko ibyo ntacyo bivuze kuko mwabyaranye kandi umwana afite uburenganzira 100% kumutungo wa Se ikindi umwana niba afite ubwo burenganzira umenye neza ko nawe umwana umufiteho uburenganzira 100% byumvikane rero ko iyo mitungo ariyawe. Humura shikama urubemo, gusa Mama wawe yaraguhemukiye bikomeye, harababyeyi basenyera abana babo cyane Aba Mama.

  • Ihangane kana mabukwe
    Azicuza igihe azaba atarakureba sawa.

    • Inama nuko wamureka mugatandukana nubwo kumitungo ye udafiteho ijambo ark abana mwabyaranye barifiteho nibyiza ko nawe ufite aho wari wigejeje hanyuma akakumenyera ibitunga abana (urugo rwiza ni ijuru rito urugo rubi ni gehinom)hitamo miri bibiri aho kwifuza kuba

    • Inama nuko wamureka mugatandukana nubwo kumitungo ye udafiteho ijambo ark abana mwabyaranye barifiteho nibyiza ko nawe ufite aho wari wigejeje hanyuma akakumenyera ibitunga abana (urugo rwiza ni ijuru rito urugo rubi ni gehinom)hitamo muri bibiri aho kwifuza kuba

  • Ihangane kana mabukwe
    Azicuza igihe azaba atarakureba sawa.uzake gatanya.

  • Reba icyo akunda, ugihe agaciro umenye icyo yangaucyange. Shyira imbaraga mu gushakisha abagore babanye nabi n’abagabo nyuma bakabakunda izo ngero zirahari uzegere RWAMREC cg se Communauté de l’Emmanuel bazaguha abagore babayeho nkawe nyuma abagabo bakabakunda. Umugabo wakujyanye kubyarira USA ntakwanga hari akantu gato ugomba gukosora nk’umudamu.

    • Uvuze amagambo meza cyane.

  • Eehhh, ubuhake n’ubukoloni ko byarangiye muri 1962, wowe nkaba mbona waramaze gusaya ubwo ufite ubwonko bukora cg ni ibyondo birimo ? Ni iki gituma abagore bisuzugura kweli? Ufite agaciro waremanywe, uri umunyagitinyiro, ukwiye icyubahiro, ufite ubwigenge (Self-determination) : Fata inzira ugende ushake ubuzima bwawe bwite wowe n’umwana wawe, si ngombwa ko waka gatanya, gatanya ubwayo iba automatic nyuma y’amezi runaka mutabana. No kwa nyoko si ngombwa ko ujyayo, wowe genda wiyumve ko umeze nka za Ntare RDB iherutse kuvana South Africa ikazishyira mu Kagera zonyine, wumve ko ugomba kubaho n’umwana wawe kandi neza byanze bikunze hanyuma ukore witeze imbere. Please, va kuri iyo mb**a, ndi umugabo ariko ndumva mbabaye kabisa !

    • @melchior we ubuhake ntibwigeze buvaho ntanaho buzajya kuko ubuhake ni ubuzima ,igihe cyose utikorera urahakwa ahubwo ubu byitwa akazi, n abahembwaga amatungo ubu byasimbuwe n amafaranga.

  • Ubwo se uwo ni umugabo nyabaki utubaha nyoko?ariko se ubwo uwo ni umunyarwanda koko?uziko hari abataye umuco bakigira ibiburabwenge. Nta soni akubahuka nyoko?ariko se ni gute atamwubahuka nyine ko nawe wamuhaye rugari umwemera wiyumvishako ari impuhwe akugiriye, nuko nyine byarangiye hajemo abana nta kundi ariko n abandi bumvireho bajye babana kuko bakundanye kandi bahuje naho ibyo kwiyumvishako ari impuhwe ugiriwe aho ni uko uba wisuzugura kandi niwisuzugura uzasuzugurwa.

    Njye rero ndumva wakwahukana da ugasanga nyoko, kwahukana no gutandukana biratandukanye, wavuzeko usenga, njye rero nakugira inama yo kwahukana ugasanga nyoko n abana bawe mukaba muriyo ubuzima mukabukomeza ukumva uko bumera utari muri uwo mwijima wa nyamugabo, ubwo rero nyamugabo nahinduka umugabo azaza kugucyura, wowe uzamubwireko wahukanye usubiye kwa nyoko ko nahinduka agashaka kubaka azaza kugucyura, nawe ubwo uzagume usenge ubaze Imana icyo gukora ubwo nayo izakwiyereka njye ndabizi neza ko isubiza kandi kwahukana si icyaha ahubwo ni uburyo bwiza bwo guhana umwanya uwo mugabo akitekerezaho ubwo akisubiraho akazagucyura agasaba n imbabazi wowe na nyoko,naho ubundi uwo si umuco, ubwose uzanezezwa no kutagira ijambo mu rugo rwawe?ko nyoko abuzwa kwinjira?wowe se umwana wawe bimubayeho ntiwamuvanayo ukamutunga akava muri ako karengane?ibyo byose ubyibaze wumve nawe uri nyoko icyo wakora.

    Inama yanjye ni iyo,kandi mbibutse ko abashakana bose badahuzwa n Imana,hari abihuza, kandi akenshi biba binigaragaza ariko bakabyima umwanya bibwirako abantu bazahinduka kandi burya umuntu aba yakwiyeretse ukamureba ariko ukanga kumubona, biragaraga ko na mbere uwo muntu utagombaga kubana nawe, ariko kuko ari umukire kandi yaguteye inda urabyemera ,kandi wavuzeko wamukundaga ariko ntiwavuzeko yagukundaga kandi n imitekerereze ye iragaragara ko atagukundaga kuko uwo ukunda ntumubwira uko yakubwiye, rero nyine yakubonye mu mutwe kuko Niko wamwiyeretse, iyi nshuro rero njye ndumva wagira icyo ukora akamenyako atari we kampara n abana nushaka uzabiteho wenyine utamusabye n urumiya, umunsi wihagazeho rero uzaba iwawe uhafite ijambo nka mutima w urugo nyine.

  • MUVANDI IHANGANE INGO NYINSHI ZIFITE IBIBAZO BITANDUKANYE, ARIKO RERO NDAKUBWIZA UKURI NYOKO NIWE UGUSENYEYE UBWO KOKO AZA GUTUKA UMUKWE YIBAZA IKI ? HITAMO NYOKO CG UMUGABO RERO. UBWO KOKO IBI UTUBWIYE NBYO BYATUMA UKURA ABANA IWABO NGO USANZE NYOKO. UWO MUKECURU NI IGISHEGABO AHUBWO NUNAJYAYO AZAKWIRUKANA NYUMA Y’IGIHE AKUBWIRE KO ATAKOMEZA KURERA ABANA BAFITE SE

  • Rata komeza umusengere ucyatumye afata gahunda yo kwemera gusezerana no kubana nawe kdi afite inoti nicyo kizamutera guhinduka one day. Nubwo yari yaraguteye inda ntiyari abuze abandi bakobwa abana nabo. Wasanga ari wowe agakiza ke kazaturukaho. Komeza ku isengesho uhamye, mwene abo igihe cyo guhinduka iyo kigeze bavamo abakristu beza cyane na ndetse abavugamutumwa b’intangarugero. Uzagane Communaute de l’Emmanuel izagufasha.

    • ndagusuhuje nagukomeza,nanjye ndi umugabo ndubatse ariko nta mugabo wo gufata umugore gutyo,agufata nkumukozi se iyo ashaka umukozi,ngo wari umukene ibyo winjiza bijya iwanyu se ? jye ndababaye cyane nuko wenda umuntu atazamenya ibizakurikira ariko uwo si umugabo jye nguhaye inama uzisubirire iwanyu ,ubwose utubaha nyirabukwe azubaha nde ? uwampa mabukwe ngo urebe uko mwubaha nta soni agira ninumukene nta bukire mbonye butarimo ikinyabupfura rwose,uzatumenyeshe uko byagenze kdi komera nmaurice04@gmail.com cg 0788902881
      nshimye abaguhaye inama

  • warihanganye bihagije

    Urumugore ukaba n’umukozi mururwo rugo.
    Ikomeze ukore kandi cyqne nk’umupagasi.
    Ubundi gerageza wihangire umurimo ubwo umugabo wawe ari umukire nibyo byazagufasha. Wigire wite no kurubyaro rwawe kandi ukomeze gusenga.

    • Komera mama ingo z’ubu Niko zimeze. Wowe ha agaciro abana bawe. Umugabo mureke kuko afite ibimwoshya. Niba atagukorera iyicarubozo tuza kuko byibura hari abakubahira ko uri aho.
      Mbikubwiye kuko nge uwange arankubita, ninge witunze, amafr ye simenya aho arengera, ataha yasinze nkarara ntasinziriye, iyo ntakubiswe, arara antuuuka , akanshiraho isoni bimwe birenze ukwemera.
      Mu by’ukuri iyaba yakoraga byose ariko ntankubite ntacyo byari bintwaye. Singira ababyeyi ngo nzabasanga kd noneho agenda ankwiza imisozi ngo naramunaniye, ngo yaragowe kd ndara mutegereje amajoro ari mu kabari, yataha akantegeka kumutera, nkabikora kugeza saa munani z’ijoro, hakaba n’ubwo bishya akambwira ko ntabyo ashaka,…Bagabo bacu rwose ko tubakunda mwatworoheye koko?
      Wowe rero iturize wisengere umureke akore ibyo ashoboye agifite imbaraga, azakugarukira.
      Komera, ntuziyandarike Imana izahera aho imuzane.

  • Ihangane wihererane n’Imana, niba ufite intege nke wifashishe umunyempano wizera,Imana izakubwira icyo ugomba gukora

  • Watangiye neza uvuga ko washatse umugabo utashatse ibintu, niba ntacyo ubura mu rugo, ihangane buriya nawe ashobora kuba yarahabuwe n’imyitwarire y’abagore bamwe bashaka abagabo ku kantu gato kose bagasaba gatanya ngo bagabane imitungo. Icyo nabonye uramukunda ni byiza, kandi nawe aragukunda, iyo aba atagukunda ntabwo aba yaragushatse. Ihangane rero, nibyo bizamuha kukubona nk’umugore umukunda kandi umufasha mu ntego ye yo kugira urugo ruteye imbere, utari mu bagenzwa n’imitungo, akakugirira icyizere. Imyaka ine ni mike cyane ihangane nturambirwe.
    None se ko ukiri muto nuhava ugashaka utagukundira abana ni byo bizakworohera? Nugenda akakwaka abana be ugatandukana n’abana bawe uzumva ntacyo bigutwaye?None se nushaka uwo musezerana ivangamutungo atazi no kuwushaka ari ukwicira isazi mu jisho wirya ukimara nibwo uzanyurwa? Nushaka se uguca inyuma ku mugaragaro akanabazana mu rugo ni byo bizakworohera?
    Tuza wirerere abana naba nawe azi gushaka iyo mitungo iguhangayikishije. Itonde byose bizashira, kandi na mama wawe ndamugaye cyane nubwo mwumva, ntiyari akwiye guhangana n’umukwe ako kageni. Jya ubwira mama wawe ko ubona bigenda biza atuze, naho guhabura umubyeyi si byiza kubyihanganira biramugora, imyitwarire ye ikaguhindukira incyuro. Ajye agusabira ku Mana, areke kugaba ibitero ku mukwe.
    Ikindi kuki ibibazo by’urugo rwawe ubyandarika mu bo wise incuti zawe? Urugo rwubakirwa ku ibanga. Niwitonda ukubaha umugabo wawe kandi ukamukunda kurusha byose, nta kitazaza.

  • Ihangane. Ariko ni wow nyirabayazane, mama waw njya umenya ibyo umubwira ni ibyo utamubwira, burigihe mama wumuntu abayumva ko umvana we atahura ni bibazo ariko kwisi ntibibaho. Kunda umugabo waw ukunde ni icyo akunda knd wirinde ishuti zinjira mumibani yawe numugabo waw kuko ntago akwanga ahubwo nakantu gatoya kand kazarangira niwicisha bugufi

  • Komera cyane mubyeyi ugisha inama.Mbanje gushimira abantu bose bakugiriye inama yo kuguma mu rugo rwawe,nkagaya cyane n’abashaka ko usenya harimo na nyoko kuko umugabo ni ugukamiye kandi iyo bimeze bityo n’ibitagenda neza igihe kiragera bikagenda neza.1.Wowe ubwawe urivugira uti yanzanye kubera mutwitiye umwana,ntawukunda umwana ngo yange nyina ninayo mpamvu muri kumwe.2.Igihe kizagera imbaraga zibe nke icyo gihe azaba agukeneye100% icyo gihe azaba abona ko uruta imitungo ye azayikwandikishaho utabimusabye bitewe n’uko wamwihanganiye.3.Niba ubu ufite n’ubushobozi n’ubwo wamukuyeho ntuzate umugabo ufite icyo ukesha.4.Wowe ubwawe wivugiye ko niyo atagutwara ariko akemera umwana nabyo wari kubimushimira ifate nkaho uri umukozi United’s umwana kandi nawe ubifiteho inyungu.5.Senga Imana ushyizeho umwete uyihe ikifuzo cyawe izabikemura.6.Uzirinde abapfumu cg abakubwira kugirira nabi umugabo.

  • Mberenambere ndagusuhuje yesu ashimwe muvandimwe jyewe ndumugobo ndubatse ubwobuzima urima nibeshi baburima kandi ntibavuga tuza kandi wubahe umugabo wawe ntaho wagaragajeko aguca inyuma nibyiza ntabwo waje gushaka imitungo,ahubwo waje gukorera urugo rwawe nkuko nabandi bagore bose bakorera ingozabo tuza uhagarare mwisengesho ntakinanira Imana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *