Nkore iki? Umugabo wubatse yanteye inda kandi ndamukunda! – UMUSEKE
  • 28/09/2020 8:29 59

Nkore iki? Umugabo wubatse yanteye inda kandi ndamukunda!

Ndi umukobwa nshumbitse i Kigali nubwo mu rugo bazi ko niga. Nakoze amakosa menshi ariko ubu nanjye aho mpagaze aka kanya nabuze icyo nkora!

Navuye iwacu inza i Kigali gushaka ishuri, nararibonye ndiga, gusa kuba muri Kigali byose mbisaba mu rugo byarambangamiye.

Nigirirye inama yo gushaka akazi  nza kukabona mu kabari, ndakora niga bikagenda neza. Nyuma y’umwaka mu kazi  kuko nahurira abantu benshi naje guhura n’umusore wari umukiliya turaganira ambwira ko azankura mu kabari akanshakira akandi kazi.

Ntabwo haciyeho igihe kinini, yarampamagaye ambwira ko nakwitegura ubundi akangeza aho yantereteye akazi.

Amajoro nari maze kuyarambirwa kuko n’ubundi ntabwo nigaga ngo ngire icyo numva, nageraga mu ishuri saa  mbiri za mu gitondo naraye ntashye saa sita z’ijoro.

Akazi gashya naragatangiye ku buryo kampumuye amaso, mbonako n’ishuri bibaye ngombwa ko ndihagarika nkakomeza akazi nubwo ntahabwaga amafaranga menshi ariko yaramfashaga.

Mu kazi burya hari igihe uhura n’inkuru itari nziza, na njye iyo  nkuru yitwa kugabanya abakozi bitewe n’uko boss  abibona, jye na bagenzi banjye byatugezeho nisubirira mu rugo aho nshumbitse i Kabeza i Kigali.

Gusa kurya, kwishyura inzu byatangiye kungora kuko nta kazi mfite nkomeza kwinangira gusubira iwacu i Kabuga.

Ubwo navugishije wa musore wari wanjyanye mu kazi mubwira uko byagenze, aranyihanganisha ubundi ambwira ko atazantererana, kuko igihe narindimo nari nkeneye umba hafi.

Nakomeje kuba mu Mujyi wa Kigali mbayeho nta kazi mfite ariko mu rugo bamfashaga nari narababwiye ko niga nkora akazi, bityo mbira ko barekera aho kurushywa no kumfasha.

Bamwe mu bo twagiye tumenyana mu kabari nkihakora baramfashije ariko bamwe babaga hari icyo bankurikiyeho, abo mbwije ukuri bakamvaho ubundi abandi bagahatiriza birakomeza.

Wa musore wankuye mu kabali mpakora nubwo aho yanjyanye bitagenze neza ntabwo yigeze antererana ku buryo yanyishyuriraga aho nshumbitse, yaje gushaka umugore bakora ubukwe nanjye arantumira ndabutaha.

Icyo kumfasha ntabwo yagihagaritse kuko buri kwezi yampaga Frw 45.000 nkabasha kwishyura inzu.

Naje kugira inshuti z’abakobwa bazi kwiyitaho (slay queen) bambwira ibanga ry’akazi bakora mu by’ukuri nakoze amafuti menshi ku buryo nanjye ubwanjye ubu ntabasha kubyakira.

Ntibyatinze wa mugabo natahiye ubukwe usanzwe anyishyurira inzu, yaje kunsura nkabona ntashaka gutaha nkibaza aho mpera mwibutsa gutaha bikanyobera, kuko ni we wishyura inzu.

Twaraganiriye ariko muri we yari afite icyo ashaka kugeraho, burya uwakwambukije inzira igoye, uba wumva umwizeye.

Iryo joro yaraharaye, gusa nanjye agatima ntabwo kamuciraga urubanza kuko ibyo gutekereza ko ari umugabo ntibyaje, yankoreraga byinshi mu buzima bwa buri munsi.

Mu rugo sinababwiye ko ishuri narivuyemo, Papa yanshimiraga ko ndi umukobwa uzi ubwenge, agahora mfata nk’umuntu wakuze ndetse watekereje gushaka uko yibeshaho aniga, ariko agahora anyibutsa ko Isi n’ibiyigize bidakwiye kumpuma amaso ngo nzamukoze isoni.

Yambazaga abo tubana nkamubwira ko ari abakobwa twigana.

Naje gukomeza ubucuti na wa mugabona kumukunda birushaho kandi na we kuza aho mba biriyongera akahagera atishisha, icyaje kuvamo yanteye inda!

Ubu ntwite inda y’imvutsi mu by’ukuri nanjye ubu ndimo ndibaza nimba umugabo atazampinduka kubera ko yifitiye umugore.

Kubera igihe namaze ntagera mu rugo kandi mbere narajyagayo nahise nimuka aho nabaga ngo batazaza kundeba, ndetse telephone nayikuyeho.

Ese uyu mugabo ko mukunda ntitaye kuba yubatse, afite umugore basezeranye, nabigenza nte ngo akomeze kunkunda ndetse tuzarere umwana tugiye kubyarana kandi ntamusenyeye?

Ese mu rugo nzahera he mbabwira ko ntwite kandi bazi ko meze neza, niga nkora? Nzahera he mbabwira ko naretse ishuri?

MURAKOZE

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Wa mukobwa we rero umbabarire kuba wenda ngiye kukubwira amagambo ataribugushimishe, Birababaje kuba urumukobwa w’Inkumi wiga ufite iwanyu bagufasha ntacyo ubaye warangiza ugakora amakosa agera kuri 4 akurikira:
    1. Kwambarira ubusa umugabo ufite umugore kandi ubizi.
    2. Birababaje kuba urumwana wumukobwa ukaryamana numugabo ufite umugore uti proteje mwanarangiza gukora ibyo mukora ntunamemye ubwenge ngo umenye ibihe warurimo hanyuma ukore kuburyo udatwita.
    3. Wakozamakosa uza kwibana kandi iwanyu ari Kabuga warikwiga utaha byarikukurinda byinshi.
    4. Ubuze ubwenge Imana iramuta.

    Gusa ubuzima ntiburangiriye aho uzabyare umwana umurere neza harigihe ariwe wazakubera ibyishimo byawe

  • Mukobwa,urakoze.Turakeka ko uvugisha ukuri.Gusa wakoze ikosa,ukunda amafaranga aho kwiga.UBUZIMA bujya aho tubujyanye,kandi umuntu asarura icyo yabibye.Icya mbere wakora,ni ukubwira iwanyu ikosa wakoze vuba cyane.Wenda bazakwakira,ndetse bakomeze kukurihira ishuli,no kurera “umwuzukuru” .Icya kabiri,ni ukureka gukomeza kuryamana n’uwo mugabo.Imana yaturemye itubuza gusambana kandi ababikora ntabwo bazaba muli paradizo.Soma 1 Abakorinto 6:9,10.Icya gatatu,shaka umuntu mwigana Bible ku buntu kandi barahari benshi bayizi.Bazagusanga aho uba,mujye muyigana rimwe mu cyumweru,isaha imwe gusa.Nubishaka umpe Telefone yawe nzagushakira uwo mwigana.Nudashaka guhinduka,bizagutera ibibazo byinshi,ndetse ubyare n’abandi bana,uhinduke indaya,uryamane n’abantu bose bagushaka,kubera gushaka “amata y’umwana”.Ikirenze ibyo umvira Imana yakuremye,ikakubuza kwiyandarika.Hanyuma uzaba muli Paradizo dutegereje ivugwa 2 Petero 3:13.IHANGANE,WAKOZE IKOSA RIKOMEYE,ARIKO NIWIHANA,IMANA IZAGUFASHA.Soma Ibyakozwe 3:19.

  • @Sezikeye,umugiriye inama nziza cyane.Nubwo benshi ntacyo bible ibabwiye,abemera kuyiga irabahindura bakamererwa neza,bakava mu byaha,kandi bakazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Urugero,nta mukobwa w’umukristu nyakuri ushobora kubyara ikinyendaro.Kubera ko bible iba yaramuhinduye,agatinya Imana.

  • Ihangane bibaho hari igihe umuntu asanga yakunze urukundo rwamafuti gusa umwana akenshi niwe ubigenderamo kubaho nta rukundo rwa babyeyi bombi akuriramo ugasanga haramahirwe umuvukije.

  • Yeremiya 10:23
    Uwiteka, nzi neza ko inzira y’umuntu wakuwe mu mukungugu itari muri we. Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze.

    Uwo murongo utwigisha ko ibyo dukora byose bifite imbaraga zidasanzwe zidusunikira kubikora.
    Izi mbaraga zishobora kuva ku Mana cyangwa Satani. Umuntu ahinduka igikoresho Imana cg Satani banyuzamo imirimo yabo niyo mpamvu iyo ukoze icyaha wiregura uti: ni Satani wanshutse.
    Menyako umurimo wa satani ari ukugusha abana b’Imana.
    Twese tugwa mu makosa kuko twambaye umubiri.
    So umuntu wese watutse uyu mukobwa:
    -ndashaka umbwire ko wowe uri intungane idafite icyaha namba.
    -mbwira niba uyu ariwe wa mbere ibihe bibayeho? Tuvuge ko amahano yaguye!
    -mbwira ko nta bantu baciye mu bibazo birenze iby’uyu mushiki wacu? Ndetse no mu muryango wawe!

    Ikiriho:
    Satani yinjiye mu buzima bw’uyu mwari amuvutsa amahirwe, amutesha agaciro, amutera kwiheba…

    Igikenewe:
    -Ni ukurwanya satani wamuteye kuko ejo azatera wowe, ejobundi njyewe.

    -Gukomeza, kwihanganisha kugira inama no gufasha uyu mwari mu buryo ubwo ari bwo bwose kubabishoboye.

    -Gusenga cyane, bidufasha kubaho mu mbaraga no mu bubasha by’Imana bikatubashisha kubona ibintu nkuko Imana ibibona bityo rero bigatuma tubonera kure kandi tukirinda imitego ya satani. Munyihanganire kuba ndondogoye. Imana idufashirize hamwe.

  • 1. Pole mukobwa mwiza. Mu buzima hari ubwo umuntu yanga kugwa akagwira ubusa. Ibyabaye byarabaye. Babikubwiye, nawe kandi wabyivugiye, ntibyari bikwiye ko wemera guca inzira z’ubusambanyi ngo urashaka imibereho.
    2. Burya icyaha gihamagara ibindi. Kubeshya ababyeyi ntubabwize ukuri nibyo bikugejeje aho. Ntawe uhisha uwo ahishaho. Umugabo wishakira ubusambanyi se yakugirira impuhwe yarakubyaye?
    3. Ku bwanjye wari gutaha ugasanga ababyeyi, ubwo kwiga byari binaniranye, hagashakwa ukundi wakwiga.
    4. Wagombaga kwakira ubuzima uko bumeze mu gihe warimo cyo kuba umunyeshuri, warangiza ukazashaka uko utera imbere ariko utandavuye
    5. Aho bigeze rero, ntuvume iritararenga. Ibyiza biri imbere, shaka Imana nayo iragusanga, iguhumurize, ikuremeshe. Ntukinishe kuvutsa ubuzima umuziranenge ngo urakuramo inda. Ihangane, ubwize ukuri ababyeyi, ubyare urere mu bushobozi uzashobora kubona, uracyari muto, uzabona inzira itakwandavuje yo kubisohokamo.Niwitonda uzabona umugabo wubake amahoro, ariko nukomeza kurarikira ibishashagirana bitari Zahabu uzasarura urupfu. Wikwigirira nabi. Kandi reka kwishyira kuri bose babireba, urahura n’abanyampuhwe b’ibirura, urakurikiza utaranacutsa.
    Turiza imbere y’Imana ntacyo uzayiburana. Tandukana n’umugabo w’abandi nta gukebaguza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *